Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Umutoni” igaragaramo umukobwa witwa Sonia Mutano usanzwe ari umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane izwi nka ‘Indoto’ itambuka kuri Televiziyo Rwanda.
Ni ubwa mbere Cysa Ibrahim akoranye n’uyu mukobwa mu
mashusho y’indirimbo ze, ni nyuma yo kwifashisha abandi barimo Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda.
Iyi ndirimbo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 13
Ukuboza 2023, yavuze ko ari imwe mu izigize Album ye yise
‘Muvumwamata’ yitiriye Nyirakuru.
Iyi album izaba iriho indirimbo nshya abantu
batarumva, ndetse mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo zirimo ‘Mucyo’,
‘Emera bakujyane’ na ‘RPF Turatashye’ zizasohoka ku munsi umwe, mu rwego rwo
guteguza iyi album.
Indirimbo 'Emera bakujyane' ni igihozo cy'umugeni.
Cyusa yabwiye InyaRwanda ko yayikoze kugira ngo 'abantu bajye bayisohokeramo mu
bukwe'.
Indirimbo 'RPF Turatashye', iri mu ndirimbo zo
hambere. Cyusa yavuze ko yayikoze kugirango izafashe Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Iyi album izaba iriho indirimbo 14 zirimo izo hambere
yagiye asubiramo ndetse n'ize bwite yagiye ahimba. Ati "Nagiye mvanga
kugirango n'abacyera zazindi bagenda bumva bazumve mu buryo bwiza, nk'uko
nsanzwe mbikora."
Mu busanzwe Nyirakuru wa Cyusa ntabwo yitwa
Muvumwamata. Uyu muhanzi avuga ko nta muntu uvuga mu izina umubyeyi we, ari
nayo mpamvu yahisemo izina amwita aba ari naryo yitirira iyi album ye avuga ko
ifite umwihariko.
Ati “Ni uko iyi ndirimbo yitwa Muvumwamata ariwe navugaga.
Ntago umubyeyi bamuvuga mu izina. Umubyeyi baramutsinda bakamuvuga mu byivugo
cyangwa mu bindi bisingizo.”
Yavuze ko yitiriye iyi album Nyirakuru kubera yabaye
imvano y’umuziki we. Avuga ati “Iyi album nayitiriye nyogokuru wampaye impano
yo kuririmba.”
Amwitiriye album nyuma y’uko mu minsi ishize amuhaye
impano y’imodoka mu rwego rwo kumushimira. Ati “Rero kumuha imodoka numvaga
bidahagije mpitamo no kumwitirira album yanjye ya mbere niho namwise
‘Muvumwamata’. Muvumwamata ni nko kuvuga muragwa mugisha, kuko amata yavugaga
umugisha
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye yise ‘Umutoni’
yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yayikoze nyuma yo gusubiza inyuma intekerezo
akibuka umukobwa bakundanye igihe kinini.
Ni umukobwa avuga ko atavugaho byinshi, ariko kandi iyi
ndirimbo yakomotse kuri we. Yavuze ati “Hari igitekerezo nagize bitewe n’umuntu
nakunze ntasha kuvuga izina. Ariko mwita ‘Umutoni’.”
Muri iyi ndirimbo, Cyusa Ibrahim aririmba ataka umukobwa
kandi irarambagiza. Ni ndirimbo inavuga cyane ku bwiza bw’umukobwa uhebuje,
buri wese yakwifuza kugira umugore. Cyusa akomeza ati “Ni indirimbo wanaririmba
mu bukwe.”
Mutako Sonia ugaragara muri iyi ndirimbo ‘Umutoni’ azwi
cyane binyuze mu ruganda rwa Cinema aho akina muri filime y’uruhererekane ‘Indoto’,
aho akina yitwa Betty.
Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, akundirwa ikimero
cye n’uburyo akina neza ubutumwa aba yahawe.
Mu 2021, yabwiye 1K Studio ko yakuze afite inzozi zo
kuzaba umukozi wo mu ndege, ariko yisanze muri Cinema.
Ati “Nari mfite inzozi zo kuzakora mu ndege ariko na
none ndacyari kubyigira ngo ndebe ko nabigeraho. Ntekereza ko nzabikora.”
Yavuze ko gutangira ikinamico akiri muto biri mu
byamufashije kwisanga muri cinema, bituma aba icyamamare.
Akomeza ati “Niyumvisemo gukina filime nkiri umwana
kuko nkiri mu mashuri abanza nayisumbuye nakinaga amakinamico. Nyuma nibwo
natekereje ko najyaga mbikora kandi mbikunze.”
“Kuba icyamamare biranshimisha. Hari igihe mba ngenda mu muhanda ukabona abantu baransuhuje bakambwira bati turagukunda, biranshimisha cyane.”
Cyusa Ibrahim yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya
yise ‘Umutoni’ igaragaramo Mutako Sonia
Mutako Sonia usanzwe ari umukinnyi wa filime uri mu
bakomeye yakoranye na Cyusa iyi ndirimbo
Cyusa yavuze ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze
indirimbo zigize Album ye ya mbere
Cyusa avuga ko indirimbo ye ‘Umutoni’ ishingiye ku mukobwa
bakundanye igihe kinini
Mutako avuga ko yakuze ashaka kuba umukozi wo mu
ndege, ariko byarangiye yisanze muri Cinema
Mutako avuga ko gukura akina ikinamico cyane
byamufashije kwinjira muri filime
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUTONI’ YA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO