Muri gahunda ya MTN yo kutagira uwo isiga inyuma, ubu noneho yazanye Pack za SMS mu rwego rwo kuzirikana abakunda gusabana n’inshuti n’imiryango yabo bifashishije ubutumwa bugufi, ariko by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaga n’abahejwe.
Kuri uyu wa Gatatu
tariki 13 Ukuboza 2023, ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse ku
mugaragaro Pack nshya za SMS (ubutumwa bugufi) zari zitegerejwe n’abantu benshi
biganjemo abafite ubumuga bwo kutabona.
Iki gikorwa, cyabereye
Kabeza mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro cy’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga
bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD), ahari hateraniye bamwe mu bayobozi b’uru rugaga
ndetse n’abakozi ba MTN.
Umwe mu bakozi ba MTN Rwanda,
Umulinga Darlia yavuze ko nka MTN bishimiye kumurikira abakiliya babo Pack
nshya za SMS, asobanura ko bagize iki gitekerezo nyuma yo gutekereza ku ngeri
zose z’abakiliya bafite babona bakwiye kubashakira igisubizo kirambye.
Umulinga yagize ati: “Mu
bakiliya dufite, harimo abakunda gusabana n’inshuti n’imiryango yabo
bakoresheje SMS, hanyuma tukagira n’iyindi ngeri y’abantu bafite ubumuga bwo
kutumva no kutavuga. Ibyo rero nibyo byaduteye kuba twabagezaho serivisi
yabafasha ariyo ya SMS Pack.”
Yakomeje asobanura ko iyo
uguze iyi pack iguha SMS gusa nta bindi by’ibindi by’iminota yo guhamagara
cyangwa interineti. Avuga ko bizeye ko iyi pack igiye kubera benshi igisubizo
mu bijyanye n’itumanaho.
Iyi pack kandi ijyanye
n’imwe muri gahunda nyamukuru za MTN bise ‘Twese Initiative,’ igamije kutagira
uwo basiga inyuma.
Umuyobozi ushimwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, Mukundwa Christina yashimangiye ko kutagira usigazwa inyuma arimwe mu ndangagaciro za MTN.
Yasobanuye ko nyuma yo
gusuzumana ubushishozi ubusabe bwa bamwe mu bafatabuguzi babo, batekereje ku
guhanga agashya ko kuzana pack za SMS mu rwego rwo kubereka ko nabo bitaweho
kimwe n’abandi.
Christina yasobanuye ko
bizeye ko iki ari igisubizo kirambye bageneye abafite ubumuga bwo kutabona, aho
noneho bagiye kujya babona uko basabana n’abandi, bakagaragaza ibyifuzo n’ibyiyumviro
byabo.
Umujyanama muri Komite
Nyobozi ya RNUD waje anahagarariye umuyobozi mukuru w’uyu muryango, Bizimana
Jean Damascene yashimiye byimazeyo MTN Rwanda idahwema kubagaragariza
ubufatanye bwiza mu kuborohereza uburyo bw’itumanaho.
Yifashishije ururimi rw’amarenga
yagize ati: “Dusanzwe turi abakiliya ba MTN ariko twari dufite imbogamizi y’uburyo
tubona abandi bantu bahamagara, bafite ama pack atandukanye ku mafaranga macye
bakabaha iminota myinshi, twe tukibaza kubera iki twebwe tuzigura tugahabwa
message nkeya?
Buri munsi twabyibazaga
ariko ubu ngubu tubonye igisubizo, Imana inyuze muri MTN turasubijwe. Turashimira
n’umuyobozi mukuru wa RNUD, Samuel Munana ko yashoboye gukorana na MTN, akabasha
kubifatanya n’izindi nshingano zikomeye aba afite kandi akadusangiza amakuru
yose abonye.”
Uyu muyobozi yijeje
gukomeza kubaka ubufatanye bwiza busanzwe hagati yabo na MTN, abashimira ko
bazirikanye ko abaturarwanda bose badafite ubushobozi buhagije maze
bagashyiraho pack zihera ku giceri cya 50.
Kugura iyi interineti,
ni ugufata telefoni yawe ugakanda *140*6#, ugakurikiza amabwiriza. Aha, niho
usanga pack za SMS gusa zirimo iz’umunsi, iz’icyumweru ndetse n’iz’ukwezi.
Kimwe mu byishimiwe
cyane, ni uko uba ufite amafaranga 50Frw gusa, ugahabwa SMS 30 zose zimara
amasaha 24.
MTN Rwanda, yakanguriye
abantu gutangira kugura izi pack bakazikoresha ari benshi, iboneraho no gusezeranya
abafatabuguzi bayo gukomeza kubazanira udushya twinshi no kubagenera serivisi
zitandukanye mu rwego rwo kubaka ikoranabuhanga buri munyarwanda wese
yisangamo.
MTN yamuritse ku mugaragaro Pack za SMS zizafasha cyane cyane abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
MTN itewe ishema no gukora igikorwa nk'iki
Byari ibyishimo ubwo umuyobozi muri MTN yerekaga umuyobozi muri RNUD uburyo bwo kugura Pack za SMS
Mukundwa Christina, umuyobozi ushimwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda
Umuryango Nyarwanda w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga washimiye byimazeyo MTN Rwanda yabatekerejeho
Umukozi wa MTN, Umulinga Darlia, asobanura ibijyanye na Pack nshya ya SMS gusa
Akanyamuneza kari kose kuri Bizimana waje ahagarariye ubuyobozi bwa RNUD
Yatangaje ko ibi bari babitegereje igihe kinini
Pack nshya za SMS gusa zahageze
MTN ikomeje gahunda yo gutanga serivisi zinoze ntawe isize inyuma
Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO