Nubwo filime nyarwanda ibarizwamo abahanga benshi kandi bashoboye, uyu mwaka hari abigaragaje mu kwegukana ibihembo bikomeye,byongereye byinshi ku mazina bubatse.
Dore bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda begukanye ibihembo muri 2023
1. Aliah
cool
Isimbi Alliance uzwi cyane mu myidagaduro nka Aliah
Cool, yegukanye igihembo cya Great Achiever Awards nk’uwagize uruhare mu
iterambere ry’imyidagaduro gitangirwa muri Nigeria.
Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwa
Instagram ye yagize ati “ Ni iby’agaciro
gakomeye cyane kuri njye , kwegukana igihembo nk’iki cy’umwihariko
kandi kidasanzwe kubera ko ari igihembo gitangirwa muri Nigeria,igihugu gifite
abanyempano benshi mu bijyanye n’imyidagaduro, gukina filime ndetse kandi akaba
aricyo muri Afurika cyanditse izina ku Isi”.
2. Bahavu Jeannette
Umwe mu bagore bahagaze neza mu mwuga wo gukina
filime muri Sinema nyarwanda,Usanase Bahavu Jeannette, yegukanye igihembo cya Rwanda
International Movie Awards, cyagenewe umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha
abandi.
Ku mugoroba wa tariki 1 Mata 2023, Bahavu yegukanye ibihembo bitatu birimo
Best Actress, Best Series Film cyahawe filime ategura yise ‘Impanga Series’
ndetse n’igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi cyiswe People’s
Choice Awards cyamuhesheje imodoka ya T5 Dynamic Sedan yakozwe mu 2017.
Ubwo yakiraga iki gihembo yagize Ati "Ndashima
Imana cyane ku bw’iki gihembo,ni gake ukora cyane hakagira ababibona bakabiha
agaciro, Ndashima umugabo wanjye uyobora iyi filime, iyo utabaho ntabwo ibi
nari kubishobora, iki gihembo ni icyawe ndagushimira cyane watumye impano
yanjye igera ku rundi rwego."
"Iri ni itangiriro rinsaba gukora cyane cyane,
nizera ko ari Imana yampaye igitekerezo kugira ngo nandike Impanga Series numva
ari igitekerezo cyaturutse mu ijuru."
3. Miss Nyambo
Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca ukunzwe
muri filime zirimo filime ye yitwa “ The Message” ni umwe mu batsindiye
ibihembo muri uyu mwaka.
Mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 2023, muri Hotel ya Park Inn iherereye mu Kiyovu, Nyambo Jesca uzwi nka Miss Nyambo muri filime nyarwanda, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umwaka witwaye neza “ Best Actress of the Year”, abikesheje ibikorwa yaramaze kugeraho.
Icyo gihe yagize ati “ Abantu banjye rero, abakunzi banjye ngiye gukora cyane kandi ndabizeza ibikorwa byinshi byiza bazagenda bakunda”.
4. Shingiro
Bora
Umunyarwanda Shingiro Bora yegukanye yegukanye
igihembo gikuru mu byatanzwe hasozwa Ikinamico Mashariki African Film Festival “
MAAFF” ryabaye ku nshuro ya cyenda.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023,mu muhango
wabereye muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali,Shingiro
Bora yahawe $ 1000.
Filime ye “ Igihuku” ishingiye ku nkuru y’umwana w’umukobwa n’umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gaturika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatumye atsindira igihembo cya $1000 ni ukuvuga asaga Miliyoni 1Frw.
Mu kiganiro na InyaRwanda Bora yagize ati “ Ntabwo navuga ukuntu ndi kwiyumva, kuko biri hejuru cyane, ndishimye”.
5. Papa
Sava
Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Papa Sava, Seburikoko n’ayamdi mazina muri filime nyarwanda, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umugabo witwaye neza muri 2023 “ Best Male Actor of the Year”. Iki gihembo yacyakiriye ku ya 30 Mata 2023.
6. Phionah
Igihozo
Phionah Igihozo ukina muri filime “Indoto Series”
yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukobwa wafashishe bagenzi be. Uyu
mukobwa yegukanye iki gihembo cyatanzwe mu mwaka wa 2023.
7. Karinda
Isaie
Karinda Isai,umukinnyi wa filime umwanditsi, akaba n’umuyobozi
wazo, yatsindiye igihembo cya filime nziza y’umwaka “ The Best Feature film of
the Year” cy’umwaka wa 2023.
Filime yashyize hanze yiswe “ Above the Brave” igaruka ku mateka yaranze u Rwanda, yatumye yegukanye
iki gihembo kubera ubuhanga bwagaragaye muri filime ye.
Ati " Ni ibyishimo gusa, iki kihembo kinteye izindi mbaraga"
TANGA IGITECYEREZO