RFL
Kigali

Bagezweho! Urutonde rw’abakinnyi ba filime nyarwanda begukanye ibihembo mu 2023

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:14/12/2023 8:01
1


Nubwo filime nyarwanda ibarizwamo abahanga benshi kandi bashoboye, uyu mwaka hari abigaragaje mu kwegukana ibihembo bikomeye,byongereye byinshi ku mazina bubatse.



Dore bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda  begukanye ibihembo muri 2023

  1. Aliah cool


Isimbi Alliance uzwi cyane mu myidagaduro nka Aliah Cool, yegukanye igihembo cya Great Achiever Awards nk’uwagize uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro gitangirwa muri Nigeria.

Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye yagize ati “ Ni iby’agaciro  gakomeye cyane kuri njye , kwegukana igihembo nk’iki cy’umwihariko kandi kidasanzwe kubera ko ari igihembo gitangirwa muri Nigeria,igihugu gifite abanyempano benshi mu bijyanye n’imyidagaduro, gukina filime ndetse kandi akaba aricyo muri Afurika cyanditse izina ku Isi”.

     2. Bahavu Jeannette 


Umwe mu bagore bahagaze neza mu mwuga wo gukina filime muri Sinema nyarwanda,Usanase Bahavu Jeannette, yegukanye igihembo cya Rwanda International Movie Awards,  cyagenewe umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi.

Ku mugoroba wa tariki 1 Mata 2023, Bahavu  yegukanye ibihembo bitatu birimo Best Actress, Best Series Film cyahawe filime ategura yise ‘Impanga Series’ ndetse n’igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi cyiswe People’s Choice Awards cyamuhesheje imodoka ya T5 Dynamic Sedan yakozwe mu 2017.

Ubwo yakiraga iki gihembo yagize Ati "Ndashima Imana cyane ku bw’iki gihembo,ni gake ukora cyane hakagira ababibona bakabiha agaciro, Ndashima umugabo wanjye uyobora iyi filime, iyo utabaho ntabwo ibi nari kubishobora, iki gihembo ni icyawe ndagushimira cyane watumye impano yanjye igera ku rundi rwego."

"Iri ni itangiriro rinsaba gukora cyane cyane, nizera ko ari Imana yampaye igitekerezo kugira ngo nandike Impanga Series numva ari igitekerezo cyaturutse mu ijuru."

   3.  Miss Nyambo


Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca ukunzwe muri filime zirimo filime ye yitwa “ The Message” ni umwe mu batsindiye ibihembo muri uyu mwaka.

Mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 2023, muri Hotel ya Park Inn iherereye mu Kiyovu, Nyambo Jesca uzwi nka Miss Nyambo muri filime nyarwanda, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umwaka witwaye neza “ Best Actress of the Year”, abikesheje ibikorwa yaramaze kugeraho.

Icyo gihe yagize  ati “ Abantu banjye rero, abakunzi banjye ngiye gukora cyane kandi ndabizeza ibikorwa byinshi byiza bazagenda bakunda”.

 4. Shingiro Bora


Umunyarwanda Shingiro Bora yegukanye yegukanye igihembo gikuru mu byatanzwe hasozwa Ikinamico Mashariki African Film Festival “ MAAFF” ryabaye ku nshuro ya cyenda.

Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023,mu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali,Shingiro Bora yahawe $ 1000.

Filime ye “ Igihuku” ishingiye ku nkuru y’umwana w’umukobwa n’umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gaturika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatumye atsindira igihembo  cya  $1000 ni ukuvuga asaga Miliyoni 1Frw.

Mu kiganiro na InyaRwanda  Bora yagize ati “ Ntabwo navuga ukuntu ndi kwiyumva, kuko biri hejuru cyane, ndishimye”.

   5. Papa Sava


Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Papa Sava, Seburikoko n’ayamdi mazina muri filime nyarwanda, yegukanye igihembo  cy’umukinnyi wa filime w’umugabo  witwaye neza muri 2023 “ Best Male Actor of the Year”. Iki gihembo yacyakiriye ku ya 30 Mata 2023.

   6. Phionah Igihozo


Phionah Igihozo ukina muri filime “Indoto Series” yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukobwa wafashishe bagenzi be. Uyu mukobwa yegukanye iki gihembo cyatanzwe mu mwaka wa 2023.

   7. Karinda Isaie


Karinda Isai,umukinnyi wa filime umwanditsi, akaba n’umuyobozi wazo, yatsindiye igihembo cya filime nziza y’umwaka “ The Best Feature film of the Year” cy’umwaka wa 2023.

Filime yashyize  hanze  yiswe “ Above the Brave”  igaruka ku mateka yaranze u Rwanda, yatumye yegukanye iki gihembo kubera ubuhanga bwagaragaye muri filime ye.


Ati " Ni ibyishimo gusa, iki kihembo kinteye izindi mbaraga"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe Jeanne d'Arc 9 months ago
    Nukuri aba barakoze cyane Isaïe karinda byumwihariko yandikana ubuhanga cyane Nyambo jesca ni umukinnyi uzi icyo ashaka p sinema yacu yagera kure tubafite





Inyarwanda BACKGROUND