RFL
Kigali

Rubavu: Abapolisi bahawe amahugurwa yo kurohora abantu n'ibintu biremereye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:13/12/2023 12:14
0


Abapolisi bo ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi bahawe amahugurwa yo kurohora mu mazi abantu n'ibintu biremereye.



Kuwa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023 abapolisi 10 bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri abera mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. 

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y’ubumenyi mu byo koga no gucubira mu mazi (Scuba Diving Centre) giherereye i Genoa mu Butaliyani.

Bahawe ubumenyi mu bijyanye no gushakisha mu mazi abantu cyangwa ibikoresho byarohamye, ubushobozi bwo gutabara byihuse, kurohora ibyarohamye hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe mu kuzamura ibiri mu bujyakuzimu burebure.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, uyobora ishami ry'umutekano wo mu mazi wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, yavuze ko amahugurwa abapolisi basoje uyu munsi azabafasha kuzuza neza inshingano zo gucunga umutekano wo mu mazi.

Yagize ati: “Amahugurwa abapolisi basoje uyu munsi, ni igice gisoza icyiciro cya mbere cy’amahugurwa yisumbuye yo gucunga umutekano wo mu mazi. Bahawe ubumenyi bwiyongera ku byo bigishijwe mu bika byabanjirije aya mahugurwa, 

Buzabafasha kuzuza inshingano neza no gukoresha ibikoresho kabuhariwe mu kurengera ubuzima bw’abakoresha amazi mu gihe haba habaye impanuka no kurohora ibintu byarohamye haba habona cyangwa mu mwijima.”

ACP Mwesigye yashimiye Abataliyani bahuguye abapolisi bo mu Rwanda

ACP Mwesigye yashimiye ubufatanye bukomeye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani, ku bw’umusaruro bukomeje gutanga mu bijyanye no guhanahana ubumenyi by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano wo mu mazi.

Yashimiye abahuguwe ku bw’umwete na disipulini byabaranze mu gihe cy’amahugurwa, abasaba kuzahoza ku mutima ibyo bungukiye mu mahugurwa kandi bagakomeza gukorera hamwe nk’ikipe kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Yashimiye abarimu batanze amahugurwa ku bw’umusanzu wabo w’indashyikirwa, anashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ku nkunga budahwema gutanga bubagezaho ibikenerwa byose ngo amahugurwa agende neza.

Lt. Colonel Luca Falcone uyobora Ishami rya Scuba Diving Center, yashimiye abahawe amahugurwa umurava n'imyitwarire myiza byabaranze muri aya mahugurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bayamazemo.

Yavuze ko amahugurwa ku bijyanye n’umutekano wo mu mazi azakomeza aho hazakurikiraho icyiciro cy’amahugurwa abaha ubumenyi bwo kuzifashisha mu kwigisha bagenzi babo.

Muri uyu muhango, abahuguwe bagaragaje imyitozo yaranzwe na tekinike zitandukanye zirimo izo gushakisha abantu n’ibintu byarohamye no kurohora moteri y’ubwato ku ndiba y’amazi hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe.


Abapolisi bahawe amahugurwa berekanye ubumenyi bungukiyemo


Abapolisi bo mu gihugu cy'u Butaliyani nibo bahuguye abapolisi bo mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND