Biragoye kuba waba utarumva indirimbo nka 'Gasolina' yaciye
ibintu kuva mu mwaka wa 2004 cyangwa 'Despacito' yagiye hanze muri 2017.
Izi zose zikaba ari indirimbo za Daddy Yankee icyamamare mu
njyana ya Raggaeton bamwe banemeza ko ari umwami wayo kubera uruhare yagize mu
iterambere ry'iyi njyana.
Agiye guhagarika umuziki nk'uko yabitangaje muri 2022
ubwo yateguraga Album ye n'ibitaramo by'uruhererekane bizayiherekeza.
Muri uku kwezi icyo cyifuzo yagishyize mu bikorwa atangaza
ko yakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza, ndetse akaba agiye kwifashisha ibyo afite byose mu kwamamaza inkuru nziza.
Ni ibintu byanyuze abarimo abahanzi bakoranye na we n'ibindi
byamamare bitandukanye bimuzi mu myaka 30 yari amaze atangiye umuziki by'umwuga.
Meddy witezwe na benshi mu bukwe bwa The Ben na Pamella, yagaragaje ko yishimiye ko Umwami Yesu yungutse undi muyoboke, ati"Mwami Yesu undi na we."
Yakomozaga ku kuba nyuma yuko yiyeguriye Imana mu
buryo busesuye, habonetse undi muhanzi wemeye gusiga byose inyuma, agatangira
urugendo rushya muri Kristo.
Daddy Yankee yinjiye mu muziki by'umwuga muri 1994, afite abana batatu yabyaranye n'umugore we bamenyanye ari bato bato bakaza kwiyemeza kubana bakiri bato kuko Yankee yari afite imyaka 17. Kuri ubu bafitanye abana 3.
Uyu mugabo yegukanye
ibihembo byinshi, agira igikundiro cyo hejuru kuva mu bihe bw'ikoranabuhanga
riciriritse kugeza n'ubu za Miliyoni zitagira ingano ku isi yose zikurikira
ibikorwa bye.
KANDA HANO UREBE KURI YOUTUBE INDIRIMBO ZITANDUKANYE ZA DADDY YANKEE ZIRIMO NKA GASOLINA NA DESPACITODaddy Yankee yatangaje ko atagitewe isoni no kwemeza ko yakirriye Yesu Kristo kandi ko atazongera gukora umuziki w'isi nyuma y'imyaka ikabakaba 30 awutangiye
Meddy yerekanye ko yishimiye intambwe Daddy Yankee yateye yo kwakira Umwami Yesu