Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, bwatangaje ko imibare igaragaza ko bakoresha nibura Miliyoni 60 Frw mu gutegura no gushyira mu bikorwa igitaramo cyabo ngaruka mwaka bise “Christmas Carols Live Concert (CCC)"
Iki gitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka
bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no
gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu
munezero.
Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera
abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza
gushimisha abakunzi bayo.
Umwihariko ugaragara muri “Christmas Carols Concert”
ya 2023 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire
ndetse no mu rwego rw’imirimo y’indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri
mu buryo ku gihe.
Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo
nk’iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo.
Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi
ukaririmbanwa ubuhanga.
Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu
hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe
n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.
Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali,
biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari
yuzuye.
Imyiteguro
y’iki gitaramo irahambaye, bisaba n’amasengesho
Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean
Claude, yavuze
ko batangiye amasengesho y’iminsi icyenda ‘Noveni’ mu rwego rwo gusaba Imana
ngo izabafashe mu migendekere myiza y’iki gitaramo cyamaze kuba ubukombe,
bitewe n’uburyo abantu bakishimira.
Yavuze ko batitegura gusa mu miririmbire, ahubwo buri
gihe bafata n’igihe cyo gusenga, ari nayo mpamvu muri iki gihe kuva ku itariki ya 8
Ukuboza 2023 batangiye amasengesho y’iminsi icyenda.
Ati “Ntabwo twitegura ngo dukaze amajwi gusa n’amasengesho
turayakora […] Iyo ushaka gukora ikintu rwose gifite imigisha cyasengewe burya
hari isengesho ryitwa ‘Noveni’ hari iminsi icyenda abantu bafata bagasengera
igikorwa barimo.”
“Twaragitangiye. Twabaze iminsi icyenda uhereye ku
itariki ya 8 Ukuboza, twatangiye amasengesho, turi mu masengesho ya buri munsi yitwa
Noveni yo gusabira igitaramo, ngo kizagende neza, muzishime natwe twishime…”
Bwana Hodari avuga ko iki gitaramo cyamaze kugera ku
rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw’abantu babaza igihe kizabera,
ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.
Ati “Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy’u
Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo
mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko
ntikizasiba.”
Ni igitaramo kirangwa cyane n’umuziki wa Classic
wubakiye ku ndirimbo z’abahanga bakomeye ku Isi, indirimbo zitsa ku guhimbaza
Imana, indirimbo zamamaye mu ndimi zinyuranye, indirimbo z’urukundo n’ibindi.
Bwana Hodari avuga ko mu gihe habura iminsi itanu
kugirango bakore iki gitaramo tariki 17 Ukuboza 2023, barangije imyiteguro
yacyo, kuko yaba indirimbo bazaririmba, abaririmbyi bazakorana n’abo n’ibindi
byose byamaze kujya ku murongo.
Iki gitaramo kizaririmbamo abana bato b’iyi korali,
kandi itsinda ry’abacuranzi ba korali ryaragutse nk’uko Hodari akomeza abivuga.
Imyiteguro
y’iki gitaramo isaba nibura Miliyoni 60 Frw
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Perezida
wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yavuze ko amafaranga bakoresha
mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n’aho igitaramo cyabereye,
ibyuma bakoresheje, imitako n’ibindi.
Ariko kandia avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati “Biragoye kuvuga ngo ni angahe, ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza. Twakifuza byinshi birenga ibyo, kuko hari ibyo tugenda tureka kugirango bitaba menshi, ariko gutegura igitaramo byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo ngayo…”
Abaterankunga
bagendanye n’iyi korali n’abashya bavuga ibanga babonamo
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n'Itumanaho muri Sanlam,
Patrick Muneza yavuze ko imyaka 10 bashize batera inkunga Chorale de Kigali,
kubera umwihariko bafite mu miririmbire no gukundwa n’Abakristu, kandi
bagafasha abantu kwibuka kuzigamira amagara y’abo.
Patrick Muneza yavuze ko iki gitaramo ari igitekerezo
cyiza gifitiye akamaro umubare munini ndetse n’Igihugu muri rusange, kandi
gitanga ibyishimo kuri benshi.
Anavuga ko biyemeje gushyigikira Chorale de Kigali mu
rwego rwo ‘guha imbaraga igikorwa nk’iki kiba cyateguwe kugirango kizashimishe
abanyarwanda’.
Muneza yavuze ko bagiranye ubufatanye na Chorale de Kigali, aho muri iki gihe buri wese afite ubushobozi bwo kugura ubwishingizi muri Sanlam, kandi akagira n’uburyo bwo kuba yatera inkunga Chorale de Kigali.
Ati “Ayo mafaranga azajya ahita ajya kuri konti yafunguwe ya Chorale de Kigali
mu rwego rwo gukomeza gushyigikira Chorale de Kigali mu bikorwa byayo bya buri
munsi."
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’igurisha mu kigo
Rwanda National Investment Trust, Ruziga Emmanuel Mansatura, we avuga ko
ibiganiro bagiranye na Chorale de Kigali ari ibituma batanga ubutumwa bwo gushishikariza
Abanyarwanda umuco wo kwizigamira.
Yavuze ko buri wese ugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo ahabwa n’ubutumwa bwo kumushimira, ariko kandi akibutswa kwizigamira.
Ati “Kuko turimo turasoza umwaka, harimo ibikorwa byinshi byo gutwara
amafaranga kurusha kwibuka ko tuzatangira undi mwaka hari ibindi dukeneye,
tugomba kuba twizigamiye.”
Ruziga yavuze ko basinye amasezerano na Chorale de
Kigali y’igihe kirenze umwaka umwe, kandi muri icyo gihe cyose bazakorana
ibikorwa bigamije gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira mu kigega RNIT
iterambere Fund.
Amatora yakorewe ku rubuga rwa Internet, abakunzi b’iyi
korali bahisemo indirimbo eshatu bashaka ko bazumva muri iki gitaramo, zongerwa
ku rutonde.
Bahisemo indirimbo Chiquitita, indirimbo ya UEFA
ndetse na Bound for the Promised Land.
Imyaka
57 irashize Chorale de Kigali ishikamye
U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze
ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.
Si amatsinda y’umuziki aririmba indirimbo zisanzwe
gusa zizwi nka ‘Secullar’, kuko n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye
batandukana.
Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe
rutumvise kimwe n’urundi. Hari n’amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe
muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n’abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo
atarimo batatera kabiri.
Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda
ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n’abandi,
uruganda rw’umuziki rurahomba!
Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye n’ayo bakiyirimo n’abandi bayivuyemo kubera impamvu z’ubuzima.
Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo “Christmas Carols
Concert” ya 2023:
Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta,
watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.
Ni umuryango watangijwe n’abahanga muri muzika bari
barabyize mu mashuri ya Seminari n’ahandi.
Ab’ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa,
Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n’abandi.
Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu
zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa
ubuhanga.
Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo
gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo.
Chorale de Kigali ya None:
Imyaka 57 irashize ibayeho. Ubu igizwe n’abanyamuryango
bagera ku 150, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18-70. Hari 60% ni
urubyiruko.
Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri
Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.
Ibihangano byabyo byinshi ubisanga kuri shene ya
Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 179,000.
Ifite kandi views (abamaze kureba ibihangano) bagera 24, 638,321. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga
nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.
Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y’imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y’ibikorwa byari buri mwaka.
Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari yatangaje ko imibare bafite igaragaza ko bakoresha Miliyoni 60 Frw mu gutegura iki gitaramo “Christmas Live Concert”
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’igurisha mu kigo RNIT, Ruziga yavuze ko bashyizeho uburyo abanyarwanda bazigamira Chorale de Kigali
Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Valentin Bigango
yavuze ko kuri iyi nshuro batanze amahirwe abakunzi b’iyi korali bahitamo
indirimbo eshatu bashaka kuzumva mu gitaramo
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n'Itumanaho muri Sanlam,
Patrick Muneza yavuze ko hari abakristu ba Chorale de Kigali bafata
ubwishingizi muri Sanlam binyuze mu kuba baritabiriye iki gitaramo cya “Christmas
Carols Live Concert”
Umunyamakuru William Jules washinze Umuyoboro wa
Youtube Chitta Magic, niwe wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri
BK Arena kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye
bitabiriye ikiganiro na Chorale de Kigali
Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Chorale de Kigali n’itangazamakuru
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO