Kigali

Umuhanzi Nisher ukomoka muri Tanzania yitabye Imana

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:12/12/2023 18:40
1


Abakunzi n'umuziki mu gihugu cya Tanzania ndetse na Afurika y'Iburasirazuba muri rusange bari mu gahinda gakomeye ko kubura umuhanzi ndetse akaba n'umuhanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo uzwi ku izina rya Nisher.



Amakuru ahari avuga ko uyu musore wari ufite impano idasanzwe yitabye Imana  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023. Ni amakuru yatangajwe n'umuryango we, aho bagaragazaga ko batewe intimba n'agahinda ku bwo kubura umwana wabo  bakundaga.

Bagira bati:" Umuryango wa  Dr. GeorDavie ubabajwe no kubamenyesha urupfu rw'umwana wabo wabo, Nic Davie, uzwi nka Nisher, witabye Imana mu gicuku Saa 4:00 am kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023. Imihango yo gushyingura izabera Kisogo, Arusha ho muri Tanzania".

Umwe mu nshuti za Nisher yavuze ko uyu musore azashyingurwa kuri iki cyumweru.

Uyu musore urupfu rwe rwahungabanyije imyidagaduro yo muri Tanzania kuko yari amaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Bongo Flava, binyuze mu ndirimbo yashyiraga hanze ndetse n'izo yakoreraga abandi bahanzi mu  buryo bw'amashusho.

Ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzania bikomeje kugaragaza agahinda bitewe n'urupfu rw'uyu musore, ari nako bafata mu mugongo umuryango we.

Nisher yari imfura y'umuvugabutumwa uzwi cyane muri  Arusha  uzwi ku izina rya Dr. GeorDavie.


Nisher yari afatiye runini imyidagaduro ya Tanzania

Reba indirimbo 'Sita Ogopa' ya Nisher na Monica






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwekwekwe1 year ago
    Komutatumbwiye icyo yazize?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND