Kigali

Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports ikomeza kugenerwa umuvuduko - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/12/2023 17:58
0


Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Kiyovu Sports igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino warimo imbaraga zitangaje.



Wari umukino usoza imikino ibanza ya shampiyona umwaka w'imikino 2023-24. Igitego cya Chelff Bayo cyabonetse ku munota wa 12 ku ruhande rwa Kiyovu Sports mu gice cya mbere, cyaje kwishyurwa na Ngendahimana Eric ku munota wa 88 ndetse umukino urangira amakipe agiye miswi.

UKO MURI RUSANGE UMUKINO WAGENZE:

90+3" Umukino urarangiye

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 3

88" Igitego cya Rayon Sports gitsinzwe na Ngendahimana Eric ku mupira uturutse muri koroneri azamuka n'umutwe asumba abandi aterekaho umutwe, umupira uruhukira mu izamu.

80" Arsene ahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira uzamukanwe na Luvumbu ahereza Arsene neza, ahita acenga Makenzi asigarana izamu, ateye umupira uca ku ruhande kure cyane.

78" Kiyovu Sports ibonye kufura itewe na Kirongozi umupira ukubita umutambiko ujya hanze.

75" Kufura ya Rayon Sports itewe na Bugingo Hackim, ariko umupira uramurura, biracyari igitego 1-0 bwa Rayon Sports.

71"Alfred Leku avuye mukibuga hinjira Iracyadukunda Eric

68" Kiyovu Sports ikoze impinduka Hakizimana avuye mu kibuga hinjira Twahirwa Olivier

Serumogo Ali ahanganye na Kiyovu Sports yakozemo

Bipfubusa utoza Kiyovu Sports ni umwe mu batoza bazi gusoma umukino bari muri iyi shampiyona

Wade utoza Rayon Sports ari gutera imibare bikanga


Mugiraneza wambaye igitambaro cya Kiyovu Sports mu kibuga hagati yahagenzuye neza cyane, ndetse akaba yagoye Luvumbu

Saif ku ntebe y'abasimbura yari yakaniye cyane ndetse aha amabwiriza abakinnyi bari mu kibuga

58" Bbaale ahushije igitego ku mupira atereye hanze y'urubuga rw'umunyezamu ariko umupira unyura ku ruhande gacye

Aya makipe ari gukina umukino wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports idatsinda Kiyovu Sports

55" Rayon Sports ihushije uburyo bw'igitego ku mupira utewe na na Luvumbu ari mu rubuga rw'amahina, ariko Nzeyurwanda umupira awukuramo

52" Muhire Kevin abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Kirongozi

Abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Saif barimo kwishyushya, isaha n'isaha yajya mu kibuga

47" Masengwo arekuye ishoti rikomeye cyane umupira Tamale akozaho intoki umupira ujya muri koroneri. Ni bwo buryo bwa mbere bwiza bubonetse muri iki gice cya mbere.

45" Igice cya kabiri kiratangiye

45+3" igice cya mbere kirarangiye amakipe akaba agiye kuruhuka nyuma yo kwerekana umukino mwiza

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 3

Olivier Saif yabanje ku ntebe y'abasimbura, bisa n'aho ari amahitamo y'umutoza

39" Rayon Sports ibonye koroneri itewe neza na Muhire Kevin, umupira ubura umuntu ukoraho urarenga.

30" Rayon Sports bikomeje kwanga, na Kufura Luvumbu yari abonye arayamuruye, ayohereza ku Ryanyuma

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

Nzeyurwanda Djihad

Mugiraneza Frodouard

Ndizeye Eric

Hakizimana Felicien

Tuyisenge Hakim

Shariff Bayo

Tansele

Nizigiyimana Karim

Alfred Leku

Kilongozi Richard

Muhozi Fred

Abasimbura: Patrick, Iracyadukunda, Djuma, Ramdhan, Seif, Twahirwa na Mukunzi.

26" Rayon Sports ihushije igitego ku mupira uzamukanywe na Bugingo Hackim, ahereza Ojera wari mu rubuga rw'amahina, umupira awuteye adafunze uca ku ruhunde.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Simon Tamale

Serumogo Ali

Bugingo Hakim

Ngendahimana Eric

Rwatubyaye Abdul (c)

Kanamugire Roger

Luvumbu Nzinga Heritier

Muhire Kevin

Musa Esenu

Charles Bbaale

Joackiam Ojera

Abasimbura: Adolphe, Rachid, Aimable, Hadji, Manu, Ganijuru, Mucyo, Arsene na Ndekwe.

Umutoza wa Kiyovu Sports Mipfubusa, yahisemo gukoresha Mugiranaza Frodouard nka kapiteni kuri uyu mukino Niyonzima Olivier abanza ku ntebe y'abasimbura.

15" Kiyovu Sports iri gukina umupira w'imbaraga ndetse yanze kuva imbere y'izamu rya Rayon Sports

11" Igitego cya Kiyovu Sports. Kiyovu Sports ibonye igitego gitsinzwe Sharif Bayo arekuye ishoti rikomeye cyane mu mupira uturutse mu izamu rya Rayon Sports usanga Bayo ahagaze neza aturiramo umupira uruhukira mu izamu.


02" Kiyovu Sports ihushije igitego. Masengwo ateye ishoti rikomeye cyane Rwatubyaye akozaho akaguru umupira ujya muri koroneri ariko ntiyagira icyo itanga.

01" Kufura ya Rayon Sports. Umukino ugitangira Rayon Sports ibonye kufura itewe na Luvumbu ariko umupira Nzeyurwanda awukuramo neza.

18:02" Umukino uratangiye. Reka tubahe ikaze bwa kenshi hano kuri sitade ya Pele, ahatangiye umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports. 

Rayon Sports yambaye imyenda y'umweru de irimo utubara tw'ubururu. mu gihe Kiyovu yambaye icyatsi kibisi kirimo umweru muke.

17:55" Amakipe avuye mu rwambariro umukino mu kanya gato uraba utangiye

17:52" Aabakinnyi basimbura basohotse mu rwambariro bakaba bagiye ku ntebe y'abasimbura.

17:45" Amakipe yombi asubiye mu rwambariro akaba agiye kwitegura akagaruka umukino utangira.

Rayon Sports iramutse itsinze Kiyovu Sports, yahita ica kuri Musanze FC n'ubwo banganya amanota.

17:20" Amakipe yombi yageze mu kibuga, abakinnyi bakaba batangiye kwishyushya.

Ni umukino uri kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, kuva saa 18:00 PM. Aya makipe yombi akunze guhangana ndetse no kwivuga imyato, bigamije guhigana ubutwari.

Imibare avuga iki kuri aya makipe?

Mu mikino 27 iheruka guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo imikino 11 inganya 7, itsindwa 9. Kiyovu Sports yatsinze imikino 9 itsindwa 11. Kiyovu Sports imaze imikino 6 idatsindwa na Rayon Sports muri shampiyona, kuko iheruka kuyitsinda tariki 1 Ukuboza 2019.

Mu mikino 6 Rayon Sports imaze kwakira muri uyu mwaka muri shampiyona, ntabwo iratsindwa umukino n'umwe yatsinze 5 inganya. Kiyovu Sports irakina uyu mukino, iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw'amanota yo hanze, aho mu mikino 6 imaze gukinira hanze nta n'umwe yatsinze ahubwo yanganyije 2.  

KANDA HANO UREBE IBITEGO BYARANZE UMUKINO WAHUJE RAYON SPORTS NA KIYOVU


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu mukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND