Umwe mu bahanzi b’abanya-Nigeria Omah Lay, ufite igikundiro kiri ku rwego rwo hejuru, yavuze ko yishimira intambwe ikomeye amaze gutera, ariko atangaza ko yicuza ikintu kimwe gusa mu buzima.
Mu rugendo rwe rw’imyaka
26 y’amavuko, umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Stanley Omah
Didia wamenye nka Omah Lay, yatangaje ko yishimira imyanzuro yose yafashe mu
bwana bwe kuko ariyo yamugize umugabo ariwe uyu munsi.
Ibi, yabitangarije mu
kiganiro aherutse kugirana na BBC Radio Capital Xtra i Londres mu Bwami bw’Abongereza
(United Kingdom).
Omah Lay yasobanuye ko
uwo ariwe uyu munsi aramutse ahuye n’uwo yari ariwe mu myaka icumi ishize
yamubwira ko atewe ishema nawe, kandi ko yishimiye imyanzuro ari gufata muri
ako kanya.
Yagize ati: “Byatangiye
mu gihe kinini gishize. Ubu mfite imyaka 26, ariko natangiye gushakisha ubuzima
ndi hafi kuzuza imya 13 y’amavuko gusa. Cyane rwose, nakwibwira ko ntewe ishema
nanjye kandi nishimiye imyanzuro yose nafashe.”
Akivuga ko aramutse
ahawe amahirwe yo gusubira ahe hahise ntacyo yahindura, yahise yisubiraho
yibuka ko hari umukobwa bakundanye witwa Bright yicura kuba yaragiye mu rukundo
nawe, ariko ntiyasobanura impamvu mu byamubayeho byo kuva yabaho ari icyo kintu
cyonyine yicuza.
Umukobwa uheruka kuvugwa
mu rukundo n’uyu muhanzi, ni umunyamiderikazi w’umunya-Nigeria witwa Gloria
Eberechi batandukanye muri Nzeri 2021.
Omah Lay wabonye izuba
ku itariki 19 Gicurasi 1997, ni umuhanzi w’umunya-Nigeria akaba n’umwanditsi w’indirimbo.
Yamamaye cyane mu mwaka wa 2020, nyuma y’uko ashyize ahagaragara indirimbo
yabiciye ku mbuga nkoranyambaga yise “Bad Influence.”
Uyu muhanzi umaze kuba
icyamamare mu njyana ya Afrobeats ndetse na R&B, yakunzwe cyane mu ndirimbo
nka ‘Godly,’ ‘Lo Lo,’ ‘Understand,’ ‘Soso,’ ‘Reason’ iri ku ibere, n’izindi.
Omah Lay yicuza kuba yaragiye mu rukundo n'uwahoze ari umukunzi we, Bright
TANGA IGITECYEREZO