RFL
Kigali

Itariki y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yamenyekanye

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:12/12/2023 13:50
1


Byamaze kwemezwa ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga umwaka utaha wa 2024.



Ku wa  Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo aya matariki yasohotse mu Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite .

Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda , harimo Perezida Paul Kagame ndetse n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party),Dr.Frank Habineza.

Amatora y’umukuru w’igihugu  n’ayabadepite nibwo bwa mbere yahuzwa mu Rwanda , byose bikaba byarakozwe  mu rwego rwo kugabanya Ingengo y’Imali nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda yaherukaga kuba mu 2017,  icyo gihe Komisiyo y’Amatora yemeje ko  Perezida Kagame yatowe n’Abanyarwanda 6,675472 bangana na 98,8%.

Icyo gihe Mpayimana Philippe yatowe n’abantu 49,031 bangana na 0.73%, naho Dr.Habineza Frank  ushaka kongera kwiyamamaza atorwa n’abantu 32,701 bangana na 0.48%.


Mpayimana Philippe  yatowe n'abantu 49,031 bangana na 0,73%


Dr.Frank Habineza  yatowe n'abantu 32,701, bangana na 0,48%






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera enock5 months ago
    Twishimiye isohok ry'itariki y'amatora ya peresida wa repubulika. Tuyategerezanyij amatsiko





Inyarwanda BACKGROUND