Iminsi mikuru yahumuye! Dore indirimbo 10 zagufasha gusoza umwaka n'akanyamuneza

Imyidagaduro - 12/12/2023 2:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Iminsi mikuru yahumuye! Dore indirimbo 10 zagufasha gusoza umwaka n'akanyamuneza

Mu gihe usanga abenshi bashyira imbere imyambaro mishya ndetse n’amafunguro ahenze hafi aho, buriya haba hakenewe n’umuziki mwiza ubafasha kwizihirwa no gushimira Imana ko basoje umwaka bagihumeka.

Umuziki, ni kimwe mu bizamura imisemburo y’ibyishimo, abantu bakabasha gususuruka. Kuri ubu, hari umubare munini w’abantu bamaze kwitaba Imana kuva uyu mwaka watangira, kandi nubwo hasigaye iminsi itagera kuri 20 ngo umwaka urangire nabwo hari benshi batazashobora kuwusoza.

Mu minsi mikuru isoza umwaka (Noheli na Bonane), buri wese akora icyo ashoboye agasoza umwaka yishimye ndetse agatangira undi yishimye kurushaho.

Ahenshi mu ngo, ku mihanda, mu tubari n’ahandi usanga utu radio ndetse na za televiziyo zicuranga indirimbo zijyanye no gusoza umwaka ukabona abantu bizihiwe, cyane ko abantu hafi ya bose baba bateraniye hamwe nk’imiryango bamwe basohotse, abandi bataramiye iwabo mu ngo.

Nubwo ibi bihe bigira indirimbo nyinshi, uyu munsi InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zikunze kwifashishwa mu minsi mikuru isoza umwaka ziganjemo izahimbwe n’abahanzi nyarwanda mu bihe byashize.

1.     Bonne Année - Orchestre Impala de Kigali

">

2.     Bonane (Urambara iki) – Makonikoshwa

">

3.     Bonne Année – Tolerance Musica

">

4.   Bonane - Deejay Pius, Alyn Sano na Bushali

">

5.     Umwaka Mushya - Orchestre Nyampinga

">

6.     Halleluya muzagire umwaka mwiza

">

7.     Gloria! - Alain MUKU

">

8.     Abijuru baririmba - Chorale de Kigali

">

9.     We Wish You a Merry Christmas

">

10.    Joy To The World

">
 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...