Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda, gikomeje kwereka abakiriya bacyo ko kibitayeho, ndetse ubu noneho mu gihe iminsi mikuru isoza umwaka yegereje, cyarushijeho kubegereza serivisi iwabo mu rugo binyuze muri ‘Epress Shop.’
Mu gihe bizihiza
isabukuru y’imyaka 25 bamaze baha abaturarwanda serivisi zinoze z’itumanaho,
MTN Rwanda yongeye guhamya ko yitaye ku bayigana nk’uko yabyiyemeje ku munsi wa
mbere igera mu Rwanda mu 1998.
Ni urugendo bavuga ko
rutabuzemo imbogamizi, ariko na none bakishimira ko babashije gushikama bagaha
serivisi nziza abaturarwanda byumwihariko abakiriya ba MTN.
Uyu munsi, MTN Rwanda
yishimiye kongera kwibutsa abanyarwanda ko nyuma y’imyaka 25 yose ikibitayeho,
kandi ko ikomeje gahunda yo kurushaho kubegereza serivisi zayo aho batuye
bakazibona byoroshye bidasabye ko bakora urugendo rurerure nk’uko byahoze.
Umukozi ushinzwe
amashami mato n’amanini muri MTN Rwanda, Innocent Abaho asobanura ibijyanye
n’iri shami rishya yagize ati: “Tubitayeho turushaho kubegereza serivisi zoze
za MTN. Kera umuntu yakoraga urugendo rurerure kugira ngo abone serivisi zacu,
uyu munsi izo express shop nta kindi cyazizanye, ni ukugira ngo zorohereze
umuturarwanda aho ari hose kuba yagera kuri serivisi za MTN uko azishaka n’uko
azifuza.”
Innocent yasobanuriye
InyaRwanda ko ‘Epress Shop’ ari ishami rito rya MTN riri munsi y’andi asanzwe
arimo ‘Service Center’ na ‘Connect Shop.’ Yongeyeho ko ari ahantu abakiriya babo
bashobora gusanga serivisi zose za MTN bakenera umunsi ku wundi.
MTN Rwanda ifite intego
yo kugeza iri shami rito mu gihugu cyose, aho yifuza ko muri Kamena umwaka
utaha ‘Express shop’ zaba zamaze kugera mu Mirenge yose y’u Rwanda, aho buri
wese ashobora kubona serivisi akeneye atagiye kure y’aho atuye.
Muri gahunda ya MTN Rwanda ifatanije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye ya ‘Macye Macye,’ igamije
kwegereza abaturarwanda telefone, harishimirwa ko abakiriya bayakiriye neza
ndetse bakomeje kuyitabira ku bwinshi.
MTN kandi yamaze
impungege abakiriya bayo ku kibazo kijyanye n'amarezo (Network), aho umuyobozi ushinzwe amashami yayo yagize ati: “Mu by’ukuri rezo ya MTN iri ahantu hose nk’uko tuvuga ngo ‘Everywhere you go.’ Aho itaboneka
hashobora kuba ari hake,nabwo iyo hamenyekanye, mu gihe gikwiye turahakosora,
ariko rwose rezo yacu ku kigero cya 99% ushobora kuyisanga aho ariho hose mu
Rwanda.
Gusa birashoboka ko
hari nk’ako gato ka 0.1% k’aho tudashobora kuba twabona uyu mwanya, ariko nk’uko
itumanaho riteye tugenda buri munsi twongeramo ibyatuma noneho biba 100% kuko
nicyo cyifuzo cyacu.”
MTN Rwanda ifite abakiriya barenga miliyoni 7, kuri ubu
irishimira ko imaze kwagurira henshi ibikorwa byayo mu gihugu, aho uyu munsi
ifite ahatangirwa Serivisi (Service Center) zigera kuri 24 mu ntara zose z’igihugu, ikaba ifite
amashami mato ya ‘Connect Shops’ abarirwa muri 72 mu gihugu hose, ndetse n’aya
mashami mato cyane ya ‘Express Shop’ yafunguwe muri uyu mwaka asaga 351.
Kuri aya mashami ari mu
gihugu hose, niho ushobora gukura serivisi zose waba wifuza za MTN zirimo
guswapisha, kubaruza sim card, kubitsa no kubikuza, guhinduza umubare w’ibanga,
gusobanuza ibijyanye na ‘Macye Macye,’ n’ibindi.
Si amashami gusa, kuko
MTN ifite n’abandi bakozi baboneka ahantu hose bazwi nk’aba ‘agents,’ babarura za Sim Card bagakora n’ibindi. Kugeza uyu munsi bamwe muri bo bakorera muri
Kiosk bararenga 1000, mu gihe abandi bafite amazu bakoreramo bashobora gutanga
serivisi zitandukanye za MTN barenga 5000, bisobanura ko izi serivisi zishobora
kuboneka mu ntambwe nke zishoboka ahantu hose waba uri mu gihugu cy’u Rwanda.
Abaho Innocent, umuyobozi ushinzwe amashami ya MTN mu gihugu hose
Connect Shop, niryo shami rito ryari risanzwe ribonekaho serivisi za MTN
Umwaka utaha nta muturarwanda uzongera kurenga umurenge atuyemo ajya gushaka serivisi za MTN
Express Shop zaje ari igisubizo cya byose
MTN ikomeje kwita ku bakikiya bayo nyuma y'imyaka 25 igeze mu Rwanda
">Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na MTN ku bijyanye na 'Express Shop'
TANGA IGITECYEREZO