Sakubu Hassan wamenyekanye nka Dj Bissosso yateguye ku nshuro ya kabiri ibitaramo byo kwizihiza Noheli no gusoza neza umwaka bizabera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba.
Ibi bitaramo bibiri byiswe “Xmass and Happy New Year
Party Edition 2” bizabera mu Mujyi wa Musanze ku wa 25 Ukuboza 2023 no ku wa 31
Ukuboza 2023 ndetse na tariki 1 Mutarama 2024 mu Mujyi wa Rubavu.
Byateguwe inkunga n’abarimo uruganda rwa Bralirwa
binyuze mu kinyobwa cya Miitzig. Ni ku nshuro ya kabiri, Dj Bissosso ateguye ibi
bitaramo, kuko umwaka ushize nabwo byabereye mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.
Yabwiye InyaRwanda ko ibitaramo nk’ibi bigamije
kwereka Abanyarwanda ko abahanzi b’abo bashoboye no kubafasha kwizihiza Iminsi
Mikuru neza.
Ariko kandi anavuga ko biri mu murongo wo kwereka ibigo
by’ubucuruzi ko igihe kigeze kugira ngo bagere mu bice bitandukanye by’u Rwanda
bafashe Abanyarwanda kwishima.
Yavuze ati “Muri rusange igitaramo nk’iki kigamije
kwereka Abanyarwanda ko ibigo by’ubucuruzi nk’ibi byaduteye inkunga bikwiye
kugera mu bice bitandukanye by’u Rwanda kugirango abahatuye n’abo babashe
kubona abahanzi, kandi bishime. Biri mu
rwego kandi rwo gufasha no kubifuriza iminsi Mikuru myiza isoza umwaka.”
Muri rusange, avuga ko ari ibitaramo bigamije gufasha
Abanyarwanda kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli no kurangiza neza umwaka wa
2023.
Kuri iyi nshuro azakorana n’abahanzi 14 barangajwe
imbere na Davis D, Chriss Eazy, Bushali, Bull Dogg, Igisupusupu, Senderi,
Kivumbi King, Diva, Okkama, Papa Cyangwe, Sagameri, Bluster, Agnes ndetse n’itsinda
ry’Abarashi.
Azakorana kandi n’aba Dj bagezweho muri iki gihe barimo
Mushiki we, Dj Ira, Dj Sonia, Dj Drizzy, Dj Khizz Beats, Selecta Danny na Dj
Omer.
Muri ibi bitaramo kandi azifashisha abashyushyarugamba
babiri, ‘Fatakumavuta’ ndetse na Gitego w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru
(RBA).
Agaragaza ko kwinjira ari ibihumbi biri (2000Frw) mu myanya isanzwe ugahabwa n’icyo kinywa, 5,000 Frw mu myanya ya VIP ugahabwa n’icyo kunywa.
Abahanzi 14 bategerejwe mu Karere ka Musanze na Rubavu mu bitaramo byo kwizihiza Noheli no gusoza umwaka wa 2023
Umuraperi Bushali wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ku Gasima’, ‘Niyibizi’ n’izindi ategerejwe i Rubavu
Davis D uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Truth or Dare’, ‘Bad
Boy’ agiye gutaramira abanya-Musanze
Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo
zirimo ‘Bana’ yakoranye na Shaffy
Dj Bissosso yatangaje ko ibi bitaramo bigamije gufasha Abanya-Musanze na Rubavu kwizihiza Umunsi wa Noheli no gusoza
umwaka wa 2023
Umuraperi Kivumbi King uherutse guhura na Kendrick
Lamar ategerejwe i Musanze na Rubavu
TANGA IGITECYEREZO