RFL
Kigali

Abadepite b'u Rwanda banyagiwe n'aba Uganda ibitego 12-0

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/12/2023 8:28
0


Abadepite bo mu Rwanda batsinzwe n’aba Uganda ibitego 12-0 mu mukino w’umupira w’amaguru wo mu marushanwa ahuza Inteko Zishinga Amategeko zo muri Afurika y’Iburasirazuba.



Uyu umukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, kuri Kigali Pelé Stadium I Nyamirambo.

Muri uyu mukino,abafana ba Uganda babanje kuganza abanyarwanda na mbere y'uyu mukino.

Mu minota ya mbere y'uyu mukino, Asuman Basalwa yahise azamuka asigarana n’izamu wenyine atera ishoti ariko Depite Karemera Emmanuel wari mu izamu ry’u Rwanda akuramo umupira. Abanyarwanda bikoza mu bicu.

Ku munota wa munani, Martin Muzale yaherejwe umupira na Asumani wari uri gukina neza,  nuko bafasha Uganda gutsinda igitego cya mbere.

Nyuma y’umunota umwe gusa Denis Obua yazamukanye umupira asiga Depite Harerimana Mussa Fazil ashyiramo igitego cya Kabiri cya Uganda.

Umutoza w’u Rwanda, Ibyimana Chrispin, yahise akora impinduka hakiri kare, ashyiramo Depite Eugene Barikana asimbura Depite Leonard Ndagijimana kugira ngo ajye gushaka ibitego.

Ibi ntibyabujije Uganda kongera gutsinda igitego cya Gatatu cyashyizwemo na Charles Matovu wavanye umupira hagati mu kibuga kugera ku izamu ry’u Rwanda.

U Rwanda rwageze imbere y’izamu inshuro imwe gusa mu gice cya mbere, ubwo Depite Nizeyimana Pio yateraga ishoti rinini ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira uyoboka hanze y'izamu.

Uganda yabonye igitego cya kane na Msereko Muhamad kuri penaliti yakozwe na Depite Nyabyenda Damien wakoze umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina. Icya gatanu cyo cyatsinzwe na Mugema Peter Panadol.

Igice cya mbere cyarangiye Abadepite b’u Rwanda batsinzwe n’aba Uganda ibitego 6-0, bajya kuruhuka.

Igice cya kabiri kigitangira, Karim Masaba yashyizemo icya karindwi ku makosa yo guhagarara nabi kuri ba myugariro bo mu Rwanda . Uyu mukinnyi kandi ni we watsinze igitego cya munani n’icya cyenda muri uyu mukino.

Alan Ssebanyana yatsinze igitego cya 10 ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Peter yatsinze icya 11 na 12, nuko umukino urangira ari ibitego 12 bya Uganda ku busa bw' u Rwanda.

Ubwo Abadepite bo mu Rwanda banyagiwe n'aba Uganda, i Bugesera aho Umunya-Kenya, Kanini Kega, yahize abandi mu gusiganwa ku maguru mu Bagabo. Ku rundi ruhande, Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 400.


Abagize Inteko Ishinga Amategeko babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda


Abadepite ba Uganda batsinze abo mu Rwanda ibitego 12 ku busa











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND