RFL
Kigali

RIP: Abahanzi 10 b'ibyamamare bitabye Imana mu 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/12/2023 9:06
0


Ubuzima ni gatebe gatoki, ubaho mu munyenga w’umunezero ariko ntagahora gahanze, nta gihe umuntu yitaba Imana ngo habure abantu bashengurwa imitima, byagera ku byamamare bikaba ibindi bindi dore ko baba bakundwa na benshi.



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibyamamare icumi (10) byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2023. Turibanda ku byamamare mu muziki w'imahanga no ku mugabane wa Africa byitabye Imana bigashengura imitima ya benshi:

1. Tina Turner

Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo yafatanyaga no gukina filime, Tina Turner, benshi bitaga umwamikazi w'injyana ya 'Rock 'n' Roll', wanabaye umwiraburakazi wa mbere ku isi wakoze iyi njyana. 

Uyu muhanzikazi waruzwiho kugira ijwi ryiza riranguruye yitabye Imana ku itariki 24 Mata uyu mwaka. Yapfiriye mu rugo rwe muri Switzerland azize indwara ya kanseri y'amara. Yitabye Imana afite imyaka 83 y'amavuko.

2. Tony Bennet

Icyamamare mu njyana ya 'Jazz', Anthony Dominick Benedetto wamamaye nka Tony Bennet mu muziki, unazwiho kuba yarazamuye abahanzi bakomeye barimo na Lady Gaga. Mu myaka irenga 30 yamaze mu muziki Tony Bennet yegukanyemo ibihembo 20 bya Grammy Awards ndetse ni nawe muhanzi ukora injyana ya Jazz wibitseho ibihembo byinshi ku Isi. Yitabye Imana ku itariki 21 Kamena uyu mwaka, apfira mu rugo rwe i Manhattan mu mujyi wa New York. Yapfuye afite imyaka 97 y'amavuko.

3. Lisa Marie Presley

Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Lisa Marie Presley wamamaye mu njyana ya Rock, ndetse akaba umwana umwe rukumbi w'icyamamare Elvis Presley wafatwaga nk'umwami w'ijyana ya Rock. 

Lisa Marie kandi yari umugore w'ikirangirire Michael Jackson barushinze mu 1994 bahana gatanya mu 1996. Lisa Marie Presley yitabye Imana ku itariki 12 Mutarama 2023 azize ingaruka zo kubagwa yigabanyisha ibiro. Yari afite imyaka 55 y'amavuko.

4. AKA

Umuraperi akaba n'utunganya umuziki, Kiernan Jarryd Forbes wamamaye cyane nka AKA mu muziki. Yari umwe mu baraperi bakunzwe ku rwego mpuzamahanga akaba yarakomokaga mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Yitabye Imana ku itariki 10 Mutarama 2023 azize kuraswa. 

Uyu muraperi yarasiwe mu gace ka Durban ubwo yasohokaga mu kabyiniro yararimo ataha nibwo yahise araswa agahita yitaba Imana ako kanya. Yapfuye afite imyaka 28 y'amavuko asize umwana umwe w'umukobwa.

5. Sinead O'Connor

SinĂ©ad Marie Bernadette O'Connor yari umuhanzikazi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Ireland watangiye kwamamara mu 1987 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise 'The Lion and The Cobra'. 

Azwiho kuba yarakoresheje ibihangano bye yamagana ihohoterwa ryakorerwaga abagore mu gihugu cye ndetse yanabiherewe umudali w'ishimwe. Sinead O'Connor yitabye Imana ku itariki 26 Kanama 2023 apfiriye mu mujyi wa London azize urupfu rusanzwe ku myaka 57 y'amavuko.

6. Costa Titch

Umuraperi akaba n'umubyinnyi Costantinos Tsobanoglou wamamaye nka Costa Titch mu muziki, yari umwe mu bahanzi bamaze kwamamara hirya no hino bitewe n'ibihangano bye byinshi bikoze mu njyana ya 'Amapiano'. 

Costa Titch ukomoka mu gihugu cya Africa y'Epfo wamamaye cyane mu ndirimbo 'Big Flexa', yitabye Imana ku itariki 11 Werurwe 2023. Yapfiriye ku rubyiniro yituye hasi inshuro ebyiri mu gitaramo cya Johannesburg's Ultra Music Festival. Yarafite imyaka 28 y'amavuko.

7. Jeff Beck

Umuhanzi akaba n'umucuranzi wa gitari w'umuhanga Geoffrey Arnold Beck wamamaye nka Jeff Beck mu muziki, yazamukiye mu itsinda rya Yardbirds ryaciye ibintu mu Bwongereza mu myaka ya kera. 

Jeff Beck yitabye Imana ku itariki 10 Mutarama 2023, yapfiriye mu bitaro yari amaze iminsi arwariyemo mu mujyi wa London, by'umwihariko yapfuye arwajijwe n'icyamamare muri sinema Johnny Deep. Jeff Beck yapfuye afite imyaka 78 azize indwara ya 'Bacterial Meningitis' yibasira amara.

8. Robbie Robertson

Jaime Royal "Robbie" Robertson yari umuhanzi n'umwanditsi w'indirimbo akaba n'umucuranzi wa gitari w'icyamamare ukomoka muri Canada. Kuva mu 1978 Robbie yacurangiraga gitari umuhanzi Bob Dylan ari nabwo yatangiye kumenyakana. Ku itariki 9 Kanama 2023 nibwo Robbie Robertson yitabye Imana afite imyaka 80 y'amavuko azize urupfu rusanzwe.

9. Mohbad

Umuraperi akaba n'umuririmbyi Ilerioluwa Oladimeji Aloba wamamaye ku izina rya Mohbad mu muziki, yari umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria ndetse urupfu rwe rwababaje abatari bacye. 

Mohbad yitabye Imana ku itariki 12 Ukwakira 2023 azize uburwayi butatangajwe, gusa hari amakuru avugako yaba yararozwe mu gihe andi avuga ko yaba yarazize gufata ibiyobyabwenge byinshi. Mohbad wamamaye mu ndirimbo nka 'Feel Good', 'Peace', n'zindi, yapfuye afite imyaka 29 y'amavuko.

10. David Crosby

Icyamamare mu njyana ya Rock, David Van Cortlandt Crosby, yari umwe mubahanzi bakuze kandi bamaze igihe mu muziki wo muri Amerika. David Crosby wamamariye mu itsinda rya 'The Byrds', yitabye Imana ku itariki 18 Mutarama uyu mwaka azize indwara ya 'Hepatitis C', yari afite imyaka 82 y'amavuko akaba yarasize umugore n'abana batandatu (6).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND