Bakoze ku mitima ya benshyi basiga agahinda mu mitima y’abafana babo n’imiryango nyuma yo kwitaba Imana, bagatwarwa n’urupfu, bamwe bapfuye impfu zitunguranye abandi bazira indwara zitandukanye, gusa ibigwi byabo ntibizibagirana.
Aba bakinnyi ba filime bitabye Imana nyuma yo
kwamamara no kugaragaza ubuhanga mu mwuga wo gukina filime zitandukanye,
bavugwaho ibigwi byabo,inzibutso basize n’ibindi byinshi.
Dore urutonde rwa bamwe mu bakinnyi ba filime b'igitsina gabo bapfuye mu mwaka wa 2023 nk'uko bitangazwa na Entertainment Weekly
1. Mathew perry
Ku ya 28 Ukwakira, 2023, Matthew Perry umukinnyi wa filime w'umunyamerika yapfiriye iwe Los Angeles ku imyaka 54, apfa arohamye mu mazi. Uyu mukinnyi wa filime yakinnye n’ibyamamare nka Jennifer Aniston, Courteney Cox, Lisa Kudrow, Matt LeBlanc, David Schwimmer n'abandi.
Uyu mugabo wapfuye kubera impanuka y’amazi, yamamaye muri filime y’uruhererekane ya “Friends” asigira benshi agahinda ku bwo
gupfa bitunguranye.
2. Keith jeffson
Keith Jefferson, umukinnyi wa filime wakinnye muri
filime zakunzwe cyane zirimo Django Unchained, The Burial, Quentin Tarantino n’izindi, yitabye Imana ku myaka 53
ntihatangazwa icyamuhitanye, gusa byavuzwe ko ashobora kuba yarishwe na Kanseri
itaravuzweho.
Uyu mugabo wari inshuti magara Jamie Foxx, yashizemo umwuka kuya 5 Ukwakira 2023.
3. Michael Gambon
Umukinnyi wa filime wakunzwe cyane Michael Gambon, yapfuye ku ya 28 Nzeri 2023
azize indwara y'umusonga, apfa ku imyaka 82. Uyu mukinnyi wa filime wakomokaga
mu Bwongereza, yamenyekanye muri filime y’uruhererekane yiswe “Harry Potter”
ndetse n’izindi.
4. Tyler Christopher
Tyler Christopher, wamamaye muri filime “General
Hospital” yapfuye azize indwara y’umutima i San Diego,yitaba Imana ku imyaka 50, Tariki ya 31 Ukwakira 2023. Uruhare rwe
rwa mbere rwagaragaje mu 1996 ubwo yakinaga yitwa Nikolas Cassadine muri iyi filime.
5. Billy miller
Billy Miller umukinnyi wa filime w’umunyamerika
yamenyekanye muri filime zirimo General
Hospital, American Snaper, The Restless Breed n’izindi. Uyu mukinnyi wa filime
wapfuye ku myaka 43, yitabye Imana nyuma yo kuvuga ko abangamiwe n’indwara y’agahinda
gakabije.
6. Jamie
Christopher
Jamie Christopher, umwe mu bayobozi bayoboye filime ya “Harry Potter”na
Marvel Series, yapfuye ku ya 29 Kanama 2023 afite imyaka 52,azize indwara y’umutima.
Christopher yagize uruhare rukomeye mu kuzitunganya. Uyu mugabo yari afite
umwihariko mu kwandika filime ndetse akanaziyobora.
7. Paul
Reubens
Paul Reubens, umukinnyi wa filime wari
umunyarwenya, yapfuye ku ya 30 Nyakanga 2023 afite imyaka 70. Reubens yatangiye
umwuga we mu myaka ya za 70 nk’umunyamuryango w’itsinda risetsa rya Los Angeles
ryitwa “Groundlings”. Yamenyekanye muri filime zirimo Pee-wee’s Big Adventure,
Tom and Jerry Giant Adventure n’izindi.
8. Evan Ellingson
Uyu mukinnyi wa filime wapfuye akiri muto, Evan
Ellingson yakinnye muri filime zirimo Fear na General Hospital. Yitabye Imana
tariki 5 Ugushyingo 2023 muri Carifonia ko muri Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika ku myaka 35.
9. Richard
Roundtree
Richard Roundtree, umukinnyi wamamaye muri filime,
yapfuye azize kanseri ,ku ya 24 Ukwakira 2023 , afite imyaka 81. Roundtree yagize uruhare runini muri filime zirimo “Shaft”. Hollywood
Reporter yatangaje ko uyu mugabo yishwe n'indwara yamufashe mu myanya y’ubuhumekero.
10. Darren Kent
Darren
Kent, umukinnyi wa filime yamamaye muri filime zakunzwe nka “Game of Thrones”. yapfuye afite imyaka 36 azize indwara z'uruhu n'amagufa.Yakinnye no mu zindi
filime zirimo Mirrors, The funeral Heart
n’izindi. Yapfuye tariki ya 11 Kanama
2023 azize indwara yo kumungwa kw'amagufa “ Oestoporosis”.
TANGA IGITECYEREZO