Kigali

APR FC yasanze Amagaju FC i Huye iyatsiburirayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/12/2023 14:50
0


Ikipe y'Amagaju FC yatsinzwe na APR FC mu mukino wo ku munsi wa 15 usoza igice cya mbere cya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni umukino wabaye kuri uyu wambere saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye,Amagaju FC niyo yari yakiriye

uko wagenze umunota ku munota :

Umukino urangiye APR FC itahanye amanota 3 itsinze ibitego 3-1 ikomeza no kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanaota 33

Umukino wongeweho iminota 3

90' Amagaju FC arase uburyo ku mupira waruhinduwe neza ariko Maalanda Destin ashyizeho umutwe umupira unyura hepfo y;izamu gato cyane 

87'Shaiboub ahaye umupira mwiza Ishimwe Christian nawe ariruka arawufata asiga ba myugariro ariko awuhinduye mu rubuga rw'amahina umunyezamu ahita awufata 

85' Apam aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga 

79' Niyonkuru Claude w'Amagaju abonye uburyo buremereye imbere y'izamu ku mupira waruhinduwe na Malaanda Destin ariko ashyizeho unyura hejuru y'izamu gato cyane

70' Umutoza wa APR FC akoze impinduka mu kibuga akuramo Bacca yinjizamo Shaiboub warumaze igihe adakina 

66' Victor Mbaoma yongeye kubona ubundi buryo nanone ku mupira yarahawe na Fitina Ombolenga ariko uramurengana

61' APR FC yaribonye igitego cya 3 aho Victor Mbaoma yarahawe umupira mwiza na Fitina Ombolenga ariko umunyezamu w'Amagaju FC Ndikuriyo Patient arasohoka awumukura ku kirenge

60' Ikipe ya APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Buregeya Prince ugize ikibazo hajyamo Nshuti innocent  ndetse n'Amagaju FC nayo  ahita akora impinduka havamo Nkurunziza Seth hajyamo Sebagenzi Cylillle

57'Ruboneka Jean Bosco aryame hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kugonga na Rukundo Abdoul Rahman 

55' Ikipe y'Amagaju FC nyuma yo kubona igitego cya 1 akomeje gusatira cyane,Rukundo abdoul Rahman arekuye ishoti ryaganaga mu izamu ariko Buregeya Prince aritambika 

51' Amagaju FC abonye bigitego cya 1 gitsinzwe na Niyonkuru Claude ku mupira we wa mbere yaragikoraho nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye

50' Amagaju FC akoze impinduka mu kibuga havamo Ndizeye Innocent hajyamo Niyonkuru Claude

49' Apama ahereje umupira neza Ishimwe Christian nawe arekura ishoti ariko myugariro w'amagaju FC aritambika

Amakipe yombi agiye kuruhuka APR FC iyoboye n'ibitego 3-0

Igice cya mbere cyongeweho iminota 2

44' APR FC ibonye igitego cya 3,Apam arekuye ishoti maze umuyezamu wa Amagaju FC arikuramo yihera  umupira Victor Mbaoma maze nawe ahita awufata aramucenga awutereka mu nshundura 

37' Dusabimana Christian w'Amagaju FC yaratunguye umunyezamu wa APR FC ariko aba maso umupira ahita awushyira muri koroneri itagize ikivamo

31' Amagaju FC yarabonye uburyo aho Ndayishimiye Eduard arekuye ishoti ari mu rubuga rw'amahina ariko ba myugarira ba APR FC barishyira muri koroneri

28' Nyuma yo kubona igitego cya 2 ikipe ya APR FC ikomeje kwatsa umuriro mu izamu ry'Amagaju FC,uwitwa Apam yongeye guhindura umupira imbere y'izamu usanga Pitchou maze arekura ishoti ry'umwakira riragenda rikubita igiti cy'izamu 

24'Ikipe ya APR FC ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira waruhinduwe na Apam 

18' APR FC ibonye igitego cya mbere ku mupira Christian yarahinduye imbere y'izamu ariko myugariro w'Amagaju ,Dushimimana Janvier agiye kuwukuraho ahita yitsinda

12' Ikipe y'Amagaju FC yaribonye igitego kuri kufura nziza yarizamuwe na Masudi Narcisse ariko Ndayishimiye Eduard ashyizeho ikirenge umupira unyura impande y'izamu gato cyane

8' Amagaju FC nayo atangiye gusatira,Rukundo Abdoul Rahman yaratsinze igitego aho Buregeya Prince yaramwihereye umupira ari mu rubuga rw'amahina ariko umunyezamu ahita atabara 


4' APR FC ikomeje gusatira, Ndizeye Innocent akoreye ikosa Fitina Ombolenga ahabwa ikarita y'umuhondo ndetse umusifuzi atanga kufura gusa itewe na Bacca ntihagira ikivamo

1'APR FC itangiye umukino isatira ndetse yewe Bacca akorereweho kufura nubwo nta kivuyemo

14:59' Mbere yuko umukino utangira abakinnyi ba APR FC bifotozanyije umwenda wa Thadeo Luanga wapfushije se umubyara kuri uyu wa mbere mu rwego rwo gukomeza kumwihanganisha 

14:52' Umukino urabura iminota micye ugatangira,abafana ni bacye cyane muri sitade impande zose zambaye ubusa

Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga:

Ndikuriyo Patient 

Masudi Narcise 

Dusabimana Christian 

Dusabe Jean Claude 

Tuyishime Emmanuel 

Dusabimana Janvier 

Nkurunziza Seth 

Rukundo Abdoul Rahman 

Destin Malanda Excause 

Ndayishimiye Eduard 

Ndizeye Innocent 



Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

Pavelh Nzira

Christian 

Fitina Ombolenga 

Nshimiyimana Ynussu 

Niyigena Clement

Buregeya Prince

Ruboneka Jean Bosco

Nshimirimama Ismael Pitchou

Kwitonda Allain Bacca

Apam Bemol

Victor Mbaoma 


Mu mukino Ikipe Amagaju FC iheruka gukina muri shampiyona yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1 naho APR FC yo yatsinze Gorilla FC ibitego 4-1.

Uko amakipe yombi ahagaze kugeza ubu, ikipe y'Amagaju FC iri ku mwanya wa 9 n'amanota 17, mu gihe APR FC iri kumwanya wa 1 n'amanota 30. 

Uyu ni umukino wa mbere ikipe y'Amagaju FC igiye gukina na APR FC kuva yakongera gukina icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'uko yari yaramunutse mu Cyiciro cya Kabiri  mu 2019.


Abakinnyi b'Amagaju FC bari kwishushya

Abakinnyi ba APR FC bari kwishushya 
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND