Umwaka wa 2023 ubura iminsi mike ngo urangire, waranzwe n’udushya twinshi mu ruganda rw’imyidagaduro byumwihariko ku bakobwa baciye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Nubwo irushanwa rya
Miss Rwanda ryahagaze bitewe n’ibibazo byajemo, hari bamwe mu bakorwa
baryitabiriye ndetse n’abagiye begukanamo amakamba bagarutsweho cyane muri uyu
mwaka wa 2023.
Bamwe muri abo bakobwa
bavuzwe mu buryo bwiza ndetse bashimirwa n’ibyo bakora, abandi bakoresha
ibirori biravugwa cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga,
abandi bagira ibyago.
Nubwo bimeze bityo
ariko, umunyarwanda yaciye umugani ngo nta byera ngo de! Hari abashimiwe
ibyiza, ariko hari n’abagiye banengwa bitewe n’ibikorwa bidahwitse byabaranze
muri uyu mwaka, rimwe na rimwe ugasanga biritirirwa irushanwa rya Miss Rwanda.
1. Miss
Mutesi Jolly
Uyu
mwaka wabaye umwaka udasanzwe kuri Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi
Jolly. Mu byagiye bigarura izina rye mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga,
harimo ibyamuvuzweho ko yaba atwite bitewe n’amafoto yagiye ashyira hanze nubwo
nyuma yaje kubinyomoza, ibijyanye n’urubanza rwa Ishimwe Dieudonnée wamamaye
nka Prince Kid ndetse no kujyana mu nkiko umunyakuru Jean Paul Nkundineza, n’ibindi
byinshi.
Usibye
izo nkuru zose zitumvikanye neza mu matwi y’abazumvise, Mutesi Jolly yagiye
ashimirwa kenshi kubera intangarugero abakiri bato, bitewe n’ubutumwa akunze
gutanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze n’ahandi.
No
mu minsi ishize, Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yegukanye igihembo muri Zikomo
Africa Awards, mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Motivation Speaker’ nk’umwe mu
bavuga rikumvikana muri Afurika.
2. Miss
Uwicyeza Pamella
Miss
Uwicyeza Pamella,yaravuzwe cyane ndetse aracyanavugwa cyane kugeza uyu mwaka
urangiye ndetse na nyuma yaho. Uyu mukobwa wakunze kugarukwaho cyane mu
bitangazamakuru, ni umugore w’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] mu buryo
bwemewe n’amategeko.
Ubwiza
bwe n’ikimero birangaza benshi, urukundo rwe na The Ben; haba mu mafoto,
ibikorwa ndetse n’amagambo, umwihariko w’ubukwe bwabo, biri mu byatumye Miss
Pamella avugwa cyane muri uyu mwaka.
Iminsi
irabarirwa ku ntoki ngo Thye asabe ndetse anakwe umugore we, Uwicyeza Pamella mu
bukwe buzaba tariki 15 Ukuboza 2023.
Nyuma
yaho, aba bombi bazasezerana imbere y’Imana tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali
Convention Center. Kimwe mu byatumye ubu bukwe bugarukwaho cyane, harimo
urubuga rwashyiriweho abazaba bishyuye kugira ngo babashe gukurikirana ubukwe
bwa The Ben na Pamella imbona nkubone.
The
Ben uherutse guha umukunzi we imodoka nshya ya Ranger Rover, basezeranye kubana
nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko ku wa 31 Kanama 2022.
Aba
bombi basezeranye nyuma y’uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamella
amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore maze undi nawe akabyemera atazuyaje. Ni
mu gihe inkuru z’urukundo rw’ibi byamamare zatangiye kuvugwa muri 2019.
Uwicyeza Pamella, ni
umwe mu bakobwa bari bahatane muri Miss Rwanda mu 2019 akaza kuza mu bakobwa 20
bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, ariko ntabashe kwegukana ikamba.
3. Miss
Muheto Divine
Nyampinga
w’u Rwanda wa 2022, ucyambaye ikamba kugeza n’uyu munsi, Miss Nshuti Muheto
Divine, nawe ari muri ba nyampinga bagarutsweho cyane muri uyu mwaka.
Gusinda
mu bukwe, ni imwe mu nkuru yavuzwe kuri Muheto bigatinda. Ubu bukwe
bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amasura y’ababwitabiriye,
biganjemo abakobwa banyuze muri Miss Rwanda 2022, bwari ubwa Sebihogo Kazeneza
Merci wasabwe akanakobwa na Rukundo Nkota Elysée.
Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo
Miss Muheto yishimiye ibi birori, batangiye kwitiranya ibyishimo n’ubusinzi,
ariko nyirubwite ndetse na bagenzi be bari kumwe muri ubu bukwe bakaza
kubinyomoza.
Indi
nkuru ibabaje yamuvuzweho, ni iy’impanuka aherutse gukora ikamusigira inkovu si ibyo gusa kandi yanavuzwe cyane mu rubanza rwa Prince Kid.
4. Miss
Iradukunda Elsa
Icyavuzwe
umwaka ushize kuri Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, nicyo n’ubundi
cyakomeje kuvugwa no muri uyu mwaka kijyanye n’ubwitange budasanzwe yagaragaje
mu rukundo rwe na Ishimwe Dieudonnée [Prince Kid].
Ibirori
by’ubukwe bw’aba bombi byari bitegerezanyijwe amatsiko n’abakurikiraniye hafi
inkuru y’urukundo rwabo, byatangijwe n’umuhango wo gusezerana kubana akaramata
byemewe n’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka
Gasabo.
Byakomereje
mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga ku wa Kane, tariki ya 31
Kanama 2023, ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa, naho gusezerana imbere y’Imana
bibera mu Intare Conference Arena ku wa 1 Nzeri 2023.
5. Miss
Muyango
Miss muyango Claudine
witabiriye irushanwa rya Nyampinga wa 2019, akanegukana ikamba rya Nyampinga
uberwa n’amafoto, yinjiye mu itangazamakuru mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho
yasimbuye uwahoze ari umunyamakuru wa ISIBO TV mu kiganiro cyitwa ‘Take Over.’
Muyango kandi
yagarutsweho cyane muri uyu mwaka, bitewe n’urukundo rwe n’umukinnyi w’umupira
w’amaguru, Kimenyi Yves kuri ubu banafitanye umwana w’umuhungu.
Inkuru yabo,
yagarutsweho cyane nyuma y’uko bashyize ahagaragara integuza y’ubukwe bwabo
buzaba mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2024.
Aba bombi bagiye gukora
ubukwe nyuma y’imyaka 5 mu buryohe bw’urukundo, kuko mu Ukuboza 2019 Kimenyi
Yves yemeje ko bari bamaze iminsi bakundana.
Tariki ya 28
Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo,
Uwase Muyango amusaba kuzamubera umugore, maze undi nawe abyemera atazuyaje.
Integuza Miss Muyango na
Kimenyi Yves bashyize hanze igaragaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 6
Mutarama 2024.
TANGA IGITECYEREZO