Umuhanzi Raymond Mwakyusa uzwi cyane muri muzika nka Rayvanny, yahishuye agahinda gakomeye yagize nyuma yo gushyira akadomo ku masezerano y'imikoranire mu muziki hagati ye na Diamond mu nzu ifasha abahanzi izwi nka WCB, isanzwe n'ubundi iyoborwa n'umuhanzi Diamond Platnumz.
Umwaka umaze kwihirika kuva uyu muhanzi yatandukana na Diamond Platnumz kuko batandukanye muri Nyakanga 2022. Uyu muhanzi yatandukanye na Diamond avuga ko ashaka kwiyubaka ku giti cye ndetse nawe akaba yafasha abana bato bashaka kwinjira muri muzika. Ibyo byatumye ahita ashinga inzu ifasha abahanzi yise 'Next Level Music'.
Uyu muhanzi yahishuye ko ajya gutandukana na Diamond Platnumz, yatanze akayabo k'amafaranga atagira ingano ndetse akubye kure ayo Harmonize yishyuye kugira ngo abe yakwemererwa gusohoka ngo yigenge ku bihangano yakoze.
Agira ati: "Biragoye cyane kubivuga ndetse no kubyiyumvisha kuko birababaje, gusa ariko icyo navuga ni uko amafaranga nishyuye Diamond Platnumz akubye kure ayo Harmonize yamwishyuye ubwo yasezeraga.
Aya mafaranga nishyuye njya kuva muri WBC, yatumye nsubira hasi mu mufuka rwose bikomeye kuko yari menshi cyane ariko nta kundi nari kubigenza kuko hari icyo nashakaga kugeraho mu buzima bwanjye kandi nkaba ndi kukishimira aka kanya".
Diamond Platnumz nawe aherutse kuvuga ko rwose Rayvanny yamwishyuye amafaranga menshi cyane akubye aya Rayvanny kugira ngo asezererwe muri WCB mu mahoro ndetse akaba ari nayo mpamvu mu mubano wabo nta gatotsi kajya kawurangwamo.
Rayvanny yahishuye agahinda yakuye kwa Diamond Platnumz
Rayvanny avuga ko yishyuye ko yishyuye Diamond amafaranga menshi akubye ayo Harmonize yamwishyuye
Diamond Platnumz nawe avuga ko Rayvanny yamwishyuye agatubutse
Kugira ngo umuntu atandukane na Harmonize mu nzu ye ifasha abahanzi ya WCB, umwishyura agatubutse
TANGA IGITECYEREZO