Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella bagiye gusezerana kubana akaramata, ubukwe bwabo bwitezweho gusiga uduhigo dutandukanye mu mateka y’imyidagaduro nyarwanda turimo kwitabirwa n’ibyamamare byinshi no kuzaragwa n’ibintu bihenze.
Niba ukurikiranira hafi biragoye kuba kuva muri 2019 ubwo
hatangiraga kunugwanugwa inkuru z’urukundo rwa The Ben na Pamella kugeza uyu
munsi, waba utarumva ko ubukwe bwabo buri mu mpera z’umwaka wa 2023, kuko ibyo
kuba bakundana byo abanyarwanda bose bamaze kubimenya yewe na benshi mu
bakurikiranira hafi imyidaduro y’Akarere.
Dore ko aba bombi bakomeje kugenda bagaragara bari kumwe mu
bihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, u Burundi n’ibindi binyuranye, sibwo bukwe bwa mbere bw’ibyamamare nyarwanda bubaye ariko buri mu bwitezwe na
benshi muri iki gihe.
Ahanini bishingiye ku mazina aremeye abagiye kurushinga
bafite kimwe no ku bintu by’udushya byatangiye ku buranga mu bihe by’imyiteguro
birimo kuba baramaze gufungura urubuga uwifuza kabatwerera cyangwa kugura itike
yo kuzabwitabira yakwifashisaha ruzwi nka thebenandpamella.com bakaba kandi
bazakomeza ku rwifashisha banyuzaho amakuru anyuranye y’ubuzima bwabo yaba muri
ibi bihe na nyuma yabyo.
Uzumva hari abakora ikigereranyo ko binyuze mu ntwererano, The Ben na Pamella bashobora kuzabona abarirwa muri za Miliyari.
Hamwe n’iyi nkuru igezweho twifuje kugira ngo tubagezeho
ubundi ubukwe bwigeze kubaho mu mateka y’Isi bwatwaye akayabo, burimo ubwatwaye Miliyari zisaga 110Frw.
(10) Ubukwe bwa Elizabeth Taylor na Larry Fortensky
Aba bombi bakaba barasezeranye mu mwaka wa 1991, ubukwe
bwabo butwara arenga Miliyari 4Frw, bwitabiriwe n’abatumirwa 160, bubera mu gace
ka Michael Jackson’s Neverland muri Santa Yney Valley ho muri California.
Ni ubukwe bwitabiwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Hollywood, amafaranga menshi akaba yaragiye mu gushaka abashinzwe umutekano ngo ubukwe
bwaba bombi bubashe kurangira mu mahoro, aho abarenga 100 bahawe akazi barimo
n’uwahoze ari umusirikare w’igihugu cya Israel.
Umugore muri ubu bukwe yaserukanye ikanzu ya Miliyoni
zisaga 250Frw, baje gutandukana nyuma y’imyaka 5 babanye gusa bakomeza kuba
inshuti magara kugera muri 2011 ubwo Taylor yitabaga Imana.
(09) Ubukwe bwa Liza Minnelli na David Gest
Bwatwaye arenga Miliyari 4.2Frw, bwabaye mu mwaka wa 2002, bubera muri New York, bwitabiriwe n’abantu 600. Mu busanzwe Liza akaba ari
umuririmbyi wigwijeho ibigwi mu gihe David yari umwe mu bashakira amasoko
abahanzi bagezweho byari ibicika.
Ubukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye ndetse Michael
Jackson ari mu basore bari bagaragiye umugeni. Ibyishimo byabo gusa ntiibyatinze
kuko baje gutandukana ndetse nabi bidatinze.
(08) Ubukwe bwa Chelsea Clinton na Marc Mezvinsky
Arenga Miliyari 5Frw niyo yagiye ku bukwe bwaba bombi, bwabaye muri Nyakanga 2010 bwitabirwa n’abarenga 500, bubera muri
New York.
Ubu bukwe bw’umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, Bill Clinton na Senateri Hillary Clinton buri mu bwavugishije
benshi ku Isi kugeza n’ubu.
Muri ubu bukwe umugeni yambaye ikanzu ebyiri, iyari ihenze ikaba yaratwaye asaga Miliyoni 200Frw mu gihe andi mafaranga yagiye mu bindi
bintu bitandukanye birimo indabo za Miliyoni 500Frw, kurimbisha icyanya
cyabereyemo ibi birori Miliyoni 600Frw, kimwe na Miliyoni 200Frw zishyuwe mu
birebana n’umutekano.
(07) Ubukwe bwa Wayne Rooney na Coleen McLoughlin
Bwatwaye asaga Miliyari 8Frw,bwabaye mu mwaka wa 2008
bubera mu gace ka Cervara hafi ya Genoa ho mu Butaliyani, bwitabiriwe
n’abashyitsi b’imena 64 bo mu Bwongereza.
Amafaranga menshi yakoreshejwe muri ubukwe [Miliyari
4.2Frw], bakaba barayishyuwe n’ibinyamakuru byifuzaga amafoto yihariye y’ubu
bukwe yo gukoresha mu nkuru zabo.
(06) Ubukwe bwa Lolita Osmanova na Gaspard Avdolyan
Ntibuzibagirana kubera amateka yaburanze n'akayabo
kabugiyeho gahora kagaruka umunsi ku wundi. Bwabereye muri Los Angeles,mu
mwaka wa 2017, bwatwaye arenga Miliyari 10Frw.
Bwari ubukwe budasanzwe bw’umukobwa w’umunyemari kabuhariwe
mu gihugu cy’u Burusiya, abahanzi baburirimbyemo ni Jason Derula na Lady Gaga,byemezwa ko bishyuwe asaga Miliyari 2Frw.
(05) Ubukwe bwa Michael Jordan na Yvette Prieto
Bwabaye muri Mata 2013, butwara Miliyari zisaga 10Frw, bwitabiriye n’abantu 300 bubera muri Florida.
Ubukwe bwabo bwasusurukijwe n’ibyamamare mu muziki nka
Usher, K’John na Robin Thicke.
(04) Ubukwe bwa Angelababy na Huang Xiaoming
Bwabaye mu mwaka wa 2015,butwara asaga Miliyari 31Frw, bwitabiwe n’abantu b'ibikomerezwa bagera ku bihumbi 2, bubera mu mujyi
rurangiranwa mu Bushinwa wa Shangai.
Bimwe mu bintu bitazibagirana muri ubu bukwe, ni umutsima
muremure bari bakoresheje [Gato] kimwe n’imyambaro ya Dior bari bambaye.
(03) Ubukwe bwa Prince William na Kate Middleton
Buri mu bwatwaye akayabo ka Miliyari 34Frw ,hari mu mwaka wa
2011 imbere y’abantu 1900 bari bateraniye mu ngoro ya Westmister Abbey.
Aba bombi bikaba byitezwe ko ntakabuza igihe kizagera
bakaba aribo bafata intebe y’u Bwami bw’u Bwongereza nk’Umwami n’Umwamikazi.
Umutekano ukaba uri mu byatwaye amafaranga menshi hamwe n'ikanzu yari yambawe na Kate Middleton y'asaga Miliyari 434Frw.
(02) Ubukwe bwa Vanisha Mittal na Amit Bhatia
Bwabaye mu mwaka wa 2004, bwitabirwa n’abantu 1000,bukaba
bwaratwaye asaga Miliyari 66Frw.
Mu gace Veau le Vicomte umuherwe uri mu ba mbere batunze
agatubutse mu Isi, Lakshmi Mittal,yatunguje umukobwa we Vanisha Mittal
ubukwe bw'akataraboneka.
Umuhanzikazi Kylie Minoguwe ari mu baririmbiye abageni, yishyuwe Miliyoni zirenga gato 330Frw.
Ntibyatinze ariko kuko baje gutandukana mu mwaka wa 2013.
(01) Ubukwe bwa King Charles na Princess Diana
Imyaka 42 irirenze habaye ubukwe budasanzwe mu Bwami bw’u
Bwongereza.Bwabaye mu 1981 ubwo Umwami w’u Bwongereza uriho ubu yasezeranaga
na nyakwigendera Princess Diana.
Aba bombi bakaba aribo babyaranye Prince Harry na Prince
William amazina aremeye Isi ya none.
Ubu bukwe bwabereye muri Katederali ya St Paul, bukaba
bwaritabiwe n’abanyacyubahiro bagera ku 3500.
Bwatwaye akayabo k’asaga Miliyari 110Frw,nubwo
hari kera ariko binyuze kuri televiziyo zitandukanye ku Isi bwakurikiwe na
Miliyoni 750.
Miliyoni 150Frw nizo zatanzwe mu kurimbisha ahabereye ibi
birori byakoreshejwemo gato zinyuranye zigera kuri 27.
TANGA IGITECYEREZO