Umwaka urenga urashize umuhanzi Burabyo [Yvan Buravan] yitabye Imana mu rupfu rwashavuje benshi ariko bigeze kuri Chiffa biteguraga kubana biba ibindi.
Urukundo ni ikintu gikomeye dore ko rushingiyeho byose
ibiriho n’ibitakiriho dore ko n’abahanga bavuga ko Imana ari urukundo kandi
ariyo yatanaze byose mu buhanga bwayo.
Uwo rufashe bikaba biba ibindi byagera ku wagize umugisha wo
kubona uwo baganira ku ngingo y'uko bazabimana iminsi yose kugeza iryinyo
ribaye rimwe imvi zikaba uruyenzi bikaba
ibindi.
Iyi si rero nayo igira ibyayo hari ubwo igira itya ikajyana
uwo mwari mufitanye uwo mushinga kure yawe bitewe n’impamvu runaka zirimo n'iyo
gutabaruka.
Ibi bikaba aribyo byabaye ku mukobwa mwiza wamenyekanye
muri Kanama 2022 ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana yitwa Chiffa Marty biteguraga
kubana.
Uyu mukobwa wababaye cyane aho kugeza ubu kuri Instagram
habaho ifoto imwe rukumbi ya Yvan Buravan bari barahuje byose bakaganira
bikagera kure no kumubare w’abana bazabyara.
Yashyize hanze isengesho usoma mu rurimi rw’icyongereza
ukumva ko akumbuye kandi yabuze ikimwomorera umutima inguma z’urukundo
zikinyenya.
Ugenekereje mu Kinyarwanda Chiffa ati”Ndasengera uwo mukobwa waheze muri iyo nzira azi neza ko atari nziza kuri we.
Umukobwa ushaka kureka ngo ibyo birangire ariko bikanga.
Ndasengera uwo mukobwa wahungabanye usenga asaba urukundo
akwiriye nyamara bitagishoboka ko yarubona.
Ndasengera umutima wangiritse urira gukira.
Kuri abo bangijwe n’ibihe byaje kubangiza.
Ku bakobwa bato badatekanye.
Ndabasabira amahoro no gukira kw'imitima yabo.
Abafite intekerezo zuzuye kujijinganya n’umubabaro.
Mbashyize mu biganza by’Imana.
Amina!”
Yvan Buravan akaba ari umwe mu bahanzi babayeho mu mateka
y’u Rwanda ku myaka mike, bubatse ibigwi bitangaje banigarurira imitima ya
benshi.
Ndetse kuri ubu ibitekerezo bye, ibihangano bye n’umurage
yasize bikaba bikomeza kubungabugwa uko bucya bukira binyuze muri YB Foundation
ubona ko Chiffa ari mu bayishyigikiye ugenadeye ku butumwa agenda anyuza kuri
‘Instagram Stories’.
TANGA IGITECYEREZO