RFL
Kigali

Rubavu: Urubyiruko rwibukijwe ko kurwanya SIDA bitari byarangira - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/12/2023 9:47
0


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, mu Karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwifatanya n'abafite ubwandu bwa SIDA hatangirwa ubutumwa ndetse hapimwa ku bushake ababyifuza.



Ni igikorwa cyatangiye ku isaha ya Saa kumi n'ebyeri za mu gitondo kibanzirizwa na siporo rusange, abaturage bigenjemo urubyiruko bibutswa ko kurwanya agakoko gatera SIDA bitari byarangira bashishikarizwa kujya bakoresha agakingirizo.

Hahawe icyubahiro ubuzima bw'abazize SIDA hanafashwa abarwayi bayo kumva ko badakwiriye kwiheba, bahabwa ubutumwa bubasaba gukomeza kwirinda no gukangurira abandi bantu kutagwa mu moshya y'ababashuka ngo baryamane badakoresheje agakingirizo.

Nk'uko raporo ibigaragaza, buri mwaka handura abantu barenga Miliyoni 1.3, hagapfa abarenga 630,000 bishwe nayo gusa iyi mibare ikaba izamuka cyane mu bihugu bikiri mu inzira y'iterambere.

Mu ijambo rye, umuyobozi w'Akarere ka Rubavu umaze iminsi 4 ku buyobozi, Mulindwa Prosper, yatangarije urubyiruko ko ari bo bafite ejo hazaza mu biganza byabo, abibutsa ko baramutse batitaye ku buzima bwabo ngo birinde SIDA, mu gihe kizaza u Rwanda rwazayoborwa n'Abanyamahanga.

Yagize ati: "Rubyiruko mbashimiye umwanya mwafashe muza tukifatanya muri Siporo ariko nanone mukumva ubutumwa ku cyorezo cya SIDA. Mutirinze ntabwo twazabona abayobozi b'ejo hazaza kuko twazayoborwa n'Abanyamahanga".

Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko ubukangurambaga bwakozwe bwari bugendanye n'umunsi mpuzamagahanga wo kurwanya SIDA , akaba ariyo mpamvu bashatse ko n'Abanya-Rubavu nka kamwe mu turere 11 bakorana bamenya ko kwirinda SIDA bitarangiye.

Ati: "Uyu munsi twari kumwe n'abarenga igihumbi rero ni umubare mwiza kandi biratwereka ko ubutumwa bwatangiwe hano buragera ku barenga igihumbi kuko ni urubyiruko n'ibindi byiciro ndetse n'abayobozi bari hano bazadufasha gutanga ubutumwa. Twabibutsaga ko SIDA ntaho yagiye".

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na InyaRwanda.com, bemeje ko inama bahawe bagiye kuzifashisha bubaka ejo habo hazaza, bagaragaza ko kwibutswa kwirinda ari umugisha bagiriwe.

Uyu muhango wabanjirijwe na Siporo rusange yahuje urubyiruko rw'abanyeshuri, abari baje mu myitozo ikorerwa ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu, Abayabozi b'Akarere ka Rubavu n'izindi nzego zitandukanye.


Urubyiruko rwitabiriye siporo ku bwinshi


Mbere yo guhabwa ikiganiro ku bwandu bwa Virus itera SIDA, urubyiruko rurenga 1,000 babanje gukora siporo ngororamubiri


Hapimwe urubyiruko rwifuzaga kumenya uko ruhagaze ku bijyanye n'ubwandu bwa SIDA



Ubuyobozi bwashishikarije urubyiruko kwirinda SIDA kuko aribo mbaraga z'igihugu none ndetse n'ejo hazaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND