RFL
Kigali

Igicuku kiniha, Bruce Melodie yasubiye muri Amerika mu bitaramo na Shaggy-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2023 8:27
0


Umunyamuziki Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bikomeye n’umuhanzi w’umunya-Jamaica, Shaggy bakoranye indirimbo igezweho muri iki gihe bise “When she’s around.”



Bruce yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2022 ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023.

Yaherekejwe n’abarimo umurinzi we Jean Luc, umuvandimwe wa Coach Gael, Kenny n’abandi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya 1: 55 Am.

Ni ku nshuro ya kabiri, Bruce yagiye muri Amerika, ndetse yahise agaragaza urutonde rw’imijyi itandukanye yo muri  iki  gihugu agombaga gukoreramo ibitaramo no gukomeza kwegera itangazamakuru muri Amerika.

Ibitaramo bya Bruce Melodie bizatangirira muri Leta ya New York mu bizwi nka ‘Good Day’, nyuma azagirana ibiganiro n’itangazamakuru, akomereze mu Mujyi wa Miami ku wa 12 Ukuboza 2023 aho azitabira ibitaramo ‘Jingle Ball’ azahuriramo na Shaggy ndetse n’ibyitwa ‘A Serieus Hits 1 Session’.

Label ye ya 1:55 Am ivuga ko ibi bitaramo muri Amerika bigamije gufasha Bruce Melodie kwiyegereza abafana be muri Amerika no gukomeza kugeza ku rwego mpuzamahanga ibihangano bye byubakiye ku mudiho wa R&B, AfroPop na Afrobeat.

Agiye muri Amerika nyuma yo kuririmba mu bitaramo bya ‘Move Afrika: Rwanda’ yahuriyemo n’umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar.

Ku wa 22 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi wakuriye i Kanombe yanditse amateka avuguruye mu muziki we, aririmbira ‘bwa mbere’ muri Amerika.

Ni nyuma y’uko afashijwe na Shaggy kuririmba mu bitaramo ngaruka mwaka “iHeart Radio Jangle Ball” bifasha Abanyamerika n’abandi gusoza neza umwaka.

Yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Ni igitaramo azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.

Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y’amadorali 60 n’amadorali 100.

Amatike y’amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].

Amatike ya VIP y’amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].

Hari n’amatike y’amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.

Afite ishimwe ku mutima:

Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie aherutse ko yakuriye i Kanombe nk'abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y'urugendo rw'ubuzima agezeho muri iki gihe.

Yavuze ko nk'abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.

Avuga ko nyuma y'ibihe byiza n'imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu. Yabwiye abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk'urwo yanyuzemo kudacika intege, no gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha abantu.

Mu butumwa bwe yashimye Perezida Kagame ku bw'intambwe amaze guteresha u Rwanda, avuga ko nk'umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.

Kandi avuga ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku Rwanda.

Uyu munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n'abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati "Nzahora mbashimira."


 

Bruce Melodie yamaze kwerekeza muri Amerika mu bitaramo azahuriramo na Shaggy


Ubwo Bruce Melodie yari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ari kumwe n’umurinzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND