RFL
Kigali

Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/12/2023 7:48
0


Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina mu makipe yo hanze ntabwo bigeze bahirwa cyane ngo babone intsinzi usibye Imanishimwe Emmanuel Manguende ukinira AS FAR Rabat yo muri Morocco.



Duhereye muri Kenya, ku wa Gatandatu ikipe ya Gormahia FC ntabwo ibintu byagenze neza cyane kubera ko yanganyije na Nzoia Sugar ibitego 2-2.

Abakinnyi 2 b'Abanyarwanda bakina muri iyi kipe, Sibomana Patrick yabanje mu kibuga naho Emery Bayisenge ntiyakina. Kuri ubu Gormahia FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ikazagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Talanta.

Ku wa Gatanu muri Morocco, ikipe ya AS Far Rabat yatsindaga Maghreb de Fès ibitego 3-1, Imanishimwe Emmanuel Manguende ukina muri iyi kipe yabanje mu kibuga ndetse arangiza iminota 90 y'umukino.Muri shampiyona iyi kipe niyo iyoboye urutonde n'amanota 23.

Mu gihugu cya Ukraine,ku wa Gatandatu ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad yanganyaga na Zorya Luhansk ibitego 2-2. Uyu Kapiteni w'Amavubi yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino. 

Nyuma y'uko inganyije Kryvbas Kryvyi Rih yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 34 ikazasubira mu kibuga mu kwezi kwa 2 mu mwaka utaha bitewe nuko igice cya mbere cya shampiyona bakirangije.

Ku wa Gatandatu kandi ikipe ya SL 16 Football Campus ikinamo Hakim Sahabo yatsindwaga na FC Dender ibitego 4-0,nubwo batahiriwe n'umukino gusa uyu mukinnyi w'Amavubi yabanje mu kibuga hagati ndetse arangiza n'umukino.

SL16 Football Campus iri kumwanya wa 16 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izongera gukina ku wa Gatandatu ikina na Deinze.

Kuri Ntwari Fiacre ukina muri Afurika y'Epfo, ikipe ye ya TS Galaxy ku wa Gatandatu yatsindwaga na Orlando Pirates igitego 1-0 gusa ntabwo yigeze akina mu izamu hari harimo undi munyezamu.

Mu mikino itegerejwe vuba ,kuri uyu wa Mbere,  ikipe ya Singida Fountains Gate ikinamo rutahizamu w'Umunyarwanda, Kagere Meddie iribukine na Kinondoni MC muri shampiyona naho ku munsi w'ejo ku wa Kabiri Al Ahly Tripoli ya Manzi Thierry izakine na Al Madina. 


Imanishimwe Emmanuel (wa 3 ku murongo w'inyuma uhereye iburyo) yari mu bakinnyi babanje mu kibuga ikipe ye ya AS FAR Rabat itsinda ibitego 3-1


Bizimana Djihad ku mupira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND