Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] basohoye ifoto yaherekejwe no kutagira byinshi bavuga kuriyo, ariko irateguza indirimbo y’abo bakoranye igomba gusohoka mu cyumweru kiri imbere.
InyaRwanda ifite amakuru avuga ko iyi ndirimbo mu
buryo bw’amajwi (Audio) yamaze gukorwa na Producer Lick Lick, aho bageze mu
gikorwa cyo kuyinononsora (Mastering) kugirango izasohoke ifite ireme buri umwe
yishimiye.
Amashusho (Video) y’iyi ndirimbo nayo yamaze gufatwa,
ku buryo aba bahanzi bateganya ko iyi ndirimbo izajya hanze mu cyumweru kiri
imbere. Ni amashusho bafatiye mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika.
Meddy amaze igihe atangaje ko yeguriye ubuzima bwe
Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, kandi agaragaza ko yiteguye kugaragaza imirimo
y’Imana yifashishije impano ye.
Iyi ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro uherutse
gusohora indirimbo ‘Ninjye ubivuze’ ‘bayifata nko gutanga Noheli ishyitse ku
bakirisitu no kubafasha guherekeza neza umwaka wa 2023 biragije Imana’.
Aba
bahanzi bombi bafitanye amateka yihariye:
Ku wa 6 Mata 2015, bombi bahuje imbaraga bashyira
ahagaragara amashusho y’indirimbo bise “Ntacyo Nzaba”.
Iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zitarava ku rutonde
rw’izikunzwe, ahanini biturutse ku magambo agize iyi ndirimbo y’iminota 3
n’amasegonda 49’.
Ni indirimbo iri kuri shene ya Press On Rwanda ya
Producer Lick Lick. Kandi iyi shene ya Youtube igaragaza ko imaze kurebwa
n’abantu barenga Miliyoni 6.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho na Lick
Lick iherekejwe n’ibitekerezo by’abantu barenga 1000 bavuga ko banyuzwe
n’ubutumwa bukubiyemo.
Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo ‘Ntacyo Nzaba’,
Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru
wa Pasika.”
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo
nka ‘Slowly’, yanavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gukomeza
Abanyarwanda, no kwishimira urugendo rw’iterambere Imana yateresheje
Abanyarwanda n’u Rwanda.
Adrien Misigaro yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo
gukorana indirimbo ‘Ntacyo nzaba’ hanyuma agisangiza mugenzi we Meddy biyemeza
kuyikorana.
Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kugirango
ubutumwa asanzwe atanga burenge insengero ahubwo bugera no muri rubanda.
Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye
itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora ‘Gospel’ gikomeye, ariko amuzi
nk’umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka
‘Secullar’.
Ati "Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya
ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari
'Gospel', Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y'uko abivuga ko agiye
gukora Gospel."
Akomeza ati "Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu
byinshi by'ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye
iyi video…”
Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi
nk'umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza.
Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze
ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza
ingoma y’Imana.
Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu
Bibiliya ndetse n’aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo.
Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby’imiraba.
Mu cyumweru kiri imbere, Meddy azashyira hanze
indirimbo ya kabiri yakoranye na Adrien Misigaro
Adrien Misigaro na Meddy bafitanye ubushuti bumaze
igihe kinini bwagiye bushibukamo ibikorwa bikomeye bahuriyeho
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTACYO NZABA’ YA ADRIEN MISIGARO NA MEDDY
TANGA IGITECYEREZO