Abahanzi banyuranye mu ishuri rya muzika rya Nyundo, Siti True Karigombe na Major bahuje imbaraga bashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo bise "Anicky."
Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu
tariki 8 Ukuboza 2023, Karigombe yari amaze igihe ayiteguza abakunzi be b’umuziki
muri rusange.
Yiyongereye mu ndirimbo yakoranye na bagenzi be
bahuriye ku ntebe y’ishuri ubwo bigaga amasomo y’umuziki ku ishuri rya muzika
ribarizwa muri Muhanga.
Karigombe akiva ku ntebe y’ishuri yakomeje umuziki nk’umuhanzi
wigenga, ni mu gihe The Major yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Symphony,
ndetse anatangira urugendo rwo gutegura no gutunganya indirimbo ‘Production’.
Iyi ndirimbo ‘Anick’ yasohotse niwe wayikoze mu buryo
bw’amajwi, ndetse afatanya na Karigombe mu kuyandika kugeza mu ikorwa ry’amashusho.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Karigombe yavuze ko
yakoranye iyi ndirimbo na Major kubera ko ari umunyamuziki mwiza, haba mu kuririmba
no mu gucuranga.
Akomeza ati “Ni mwe mubo twiganye ku Nyundo bafite
impano idasanzwe ibikorwa bye ndabikunda muri rusange.”
Karigombe yavuze ko ubushuti bwe na The Major bwagutse
cyane mu 2015. Akomeza ati “Ubushuti bwanjye nawe bwaturutse ku Ishuri kwishuri
ry'umuziki ku Nyundo 2015 ubwo yaje ahansanga mpamaze umwaka umwe gusa,
akancurangira nkarapa ni byinshi cyane, ikindi azi kuganira.”
Muri rusange, uyu muraperi avuga ko iyi ndirimbo igenewe cyane abantu bakunda gusohoka mu tubyiniro n’ahandi hanyuranye, ariko kandi avuga ko buri wese ayisangamo.
The Major wo muri Symphony Band yakoranye indirimbo na
Karigombe yitsa cyane ku banyabirori
Karigombe yavuze ko yakoranye indirimbo na Major kubera ko ari inshuti ye kuva mu 2015
Karigombe avuga ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo nyuma yo kumurika Album
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ANICKY’ YA KARIGOMBE NA MAJOR
TANGA IGITECYEREZO