Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya mbere byiswe “Rifi Dance & Fashion Show” byahujwe no kumurika imideli y’imyambaro itandukanye yahanzwe n’abanyamideli bakomeye mu Rwanda bari hagati ya 5 na 10.
Byateguwe na
Rifi Entertainment isanzwe ifasha abanyamideli batandukanye bari mu gice cyayo
cya RiFi FashionAgency, ikanagira n’ikindi gice cyibarizwamo ababyinyi cyitwa
RiFi Dance hakanabamo n’ikindi gice cyitwa RiFi Protocol & Services.
Aha hose
hagiye habarizwamo urubyiruko rutandukanye rufite impano zitandukanye mu rwego
rwo kuziteza imbere n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyidagaduro muri rusange.
Umuyobozi
Mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan yabwiye InyaRwanda ko batekereje
gutegura ibi birori byahujwe n’igitaramo mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa by’abahangamideli
banyuranye no gufasha abantu kwidagadura.
Yagize ati “Hari
uburyo abamurika imideli baba bameze ku rubyiniro, ntabwo inaha biratera imbere.
Abamurika imideli bakaza ku rubyiniro bagaragiwe n’ababyinnyi. Ibi bisanzwe
bizwi muri Amerika no mu Bufaransa, no mu Bwongereza ikindi bituma abantu batabihirwa,
niyo mpamvu tugiye kuzana umwihariko wacu nka RiFi.
Ibi birori
by’imideli kandi bizagaragaramo abanyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo
Admin Seka na Mitsi bazwi cyane muri iki gihe binyuze mu bitaramo bya ‘Gen-Z
Comedy’. Hanatumiwe kandi ababyinnyi bakomeye barimo nka Jojo Breezy na Divine
Uwa.
Ri Kon Yocan
yanavuze ko batumiye umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ariko bazamutangaza mu
gihe kiri imbere bateguza abantu kuzitabira ibi birori.
Ati “Twifuje
kuba tubigize ibanga. Kuko ni umuhanzi Mukuru kandi turifuza kuzabitangaza mu
gihe kiri imbere.”
Ibi birori
by’imideli byitezweho kugaragaza impano zihebuje zibarizwa muri RiFi Entertainment
mu byiciro byayo byose bigiye bitandukanye nk’abanyamideli ndetse n’ababyinnyi.
Ibi birori biteganyijwe ko bizabera muri Onomo Hotel ku wa 30 Ukuboza 2023. Kwinjira ni ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu yashyizwe ku 100,000 Frw.
Ibi birori by'imideli bizaba ku wa 30 Ukuboza 2023 muri Onomo Hotel
Umuyobozi
Mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan yavuze ko ibi birori by’imideli
bigiye kuba ku nshuro ya mbere babyitezeho kugaragaza impano z’abanyamideli
Abanyamideli
babarizwa muri RIF Agency bagiye
bifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’imideli
TANGA IGITECYEREZO