Aba Producer bane bageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa ryatangijwe na Manzi James [Humble Jizzo] kigamije kugaragaza impano zabo no kubafasha kwisanga ku isoko ry’umuziki.
Kuva mu
mpera z’Ugushyingo 2023, ni bwo yatangije iri rushanwa mu ruhererekane rw’ibizwi
nka ‘Challenges’, aho aba Producer basubiramo imwe mu ndirimbo yanditse
afatanyije n’abafana.
Ni irushanwa
bigaragaza ko rizahembwa 188,907.90 Frw. Rihatanyemo aba Producer
barimo Julesce, Nexus Producer, Map Pro Beatz ndetse na Producer Riqson.
Abafana
basabwa gutora uwo bashyigikiye, kandi ukamugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.
Humble Jizzo yabwiye InyaRwanda ko yatangije iki gikorwa agamije kwereka abafana inzira
binyuramo kugirango umuhanzi abashe kugera ku ndirimbo ashyira hanze.
Yavuze ko
ashaka kugaragaza muri rusange inzira binyuramo kugirango umuhazi akore
ibikorwa bimenyekane ku rwego Mpuzamahanga.
Ati
"Hari ababa batabyumva, bumva ko ari ibintu byikora, ariko akenshi bigira
uburyo biza, bigira uko wabitekereje, ukabikura mu buryo wiyumva noneho
ukabitondeka mu magambo yumvikana noneho ayo magambo, akavamo ururirimbo,
akavamo amagambo afatika, ukayashyira mu bicurangisho bya muzika, bikabyara
indirimbo abantu yumva."
Humble Jizzo
avuga ko yubakiye ku bumenyi afite mu muziki biri mu byatumye yiyemeza
gutangiza iki gikorwa. Kandi agaragaza ko mu buzima bwa buri munsi, buri wese
akwiye gukurikira amahirwe 'kuko ntabwo amahirwe akwizanira'.
Yavuze ko
atangiza iki gikorwa muri rusange yashakaga kwereka aba Producer ko hari impano
mu muziki zo gushyigikirwa.
Humble avuga
ko iki gikorwa cye kigamije gusubiza aba Producer bumva ko bakoze ibikorwa
byiza ariko bagifite ikibazo cyo kumenyekanisha ibikorwa bakora, no kumva y'uko
bizamugora gukorera indirimbo abahanzi bakomeye mu Rwanda n’ahandi.
Uyu
munyamuziki avuga ko azajya yumva ibihangano by'abahanzi, rimwe na rimwe
abisakaze ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko hari
impano zo gushyigikirwa.
Ati
"Wishakira ibisubizo kure y'aho uri. Ibisubizo y'ibyo ukora biri hafi yawe.
Witegereza ko amahirwe akwizanira, reba ibiri aho ng'aho bibe ari byo
ukurikira."
Ku wa 25
Ugushyingo 2023, Humble Jizzo yasohoye amashusho amugaragaza aririmba indirimbo
ari kumwe na Producer, bakaganira ku magambo yayo mbere y’uko batangira
kuyicuranga mu bicurangisho bifashishije piano ndetse na gitari.
Uyu muhanzi
avuga ko muri iri rushanwa yatangije agamije gusangiza ubumenyi abakizamuka mu
muziki, yaba abahanzi ndetse na ba Producer.
Aba Producer
bose bahatanye muri iri rushanwa, yagiye abaha umwanya wo gucuranga iyi
ndirimbo ye, hanyuma bagera mu cyiciro cya nyuma cy’aho abafana ari bo bahitamo
umwe ugomba kwegukana igikombe.
Humble Jizzo
anavuga ko agiye gufungura urubuga rwa Youtube, aho ibikorwa by’abahatanye
bizajya binyuzwa kugeza ku muhanzi cyangwa Producer watsinze.
Humble Jizzo
yatangiye ibikorwa bigamije kugaragaza impano z aba Producer bakizamuka
Humble
yavuze ko ibi bikorwa yatangije bigamije kwereka abafana uburyo indirimbo
itekerezwa kugeza ivuye muri studio igashyirwa hanze
Humble avuga
ko ashaka gusangiza abandi ubumenyi afite mu muziki
Producer
Jules wo muri World Star Studio ari mu bahatanye muri iri rushanwa
Map Pro Beatz
yageze mu cyiciro cya nyuma aho ahataniye kwegukana igihemb
Producer
Riqson yacuranze indirimbo Humble Jizzo yanditse afatanyije n’abafana
Nexus
Producer yagaragaje ko afite inyota yo kwegukana iri rushanwa
KANDA HANO UREBE INTANGIRIRO Y'IRI RUSHANWA RYA HUMBLE JIZZO
">
TANGA IGITECYEREZO