Abahabwaga amahugurwa yo gukarishya ubumenyi mu myuga itandukanye irimo ubwubatsi bagera ku 121 muri Nziza Training Academy, basoje amasomo yabo, basabwa gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rwo kuvugurura imikorere mishya y’Aba-Ingénieurs.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023,nibwo abanyeshuri 121 bahawe impamyabushobozi na Nziza Training Academy mu birori byabereye muri M Hotel yo mu mujyi wa Kigali.
Ubusanzwe Nziza Training Academy ni ikigo gitanga amahugurwa ahanitse yibanda cyane ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhindura uburyo bw’imyubakire no kongera ubumenyi mu mwuga.
Aba basoje amasomo bahuguwe mu gukora imbata z’inzu (Architecture Design), gusesengura inyubako ndende n’imitingito (structural and earthquakes engineering), gusuzuma ubukomere no gukora inyigo z’ibiraro (Bridge design and analysis), gukora ibaruramari ry’imishinga y’ubwubatsi (Quantity surveying) no kuyobora imishinga migari y’ubwubatsi (construction project management).
Hanashimiwe kandi ibigo bitatu (3) by'ubwubatsi birimo Real Contractors, NPD hamwe na PRISMA, babashije kohereza abakozi babo muri Nziza Training Academy ngo bongererwe ubumenyi.
Umuyobozi Mukuru wa Nziza Training Academy, Nzirorera Alexandre, yavuze ko bareba cyane ku cyuho kiri ku isoko ry’umurimo bagategura amahugurwa agamije kukiziba ku bari muri uwo mwuga.
Yavuze ko kuba abahabwa amahugurwa yo mu mwuga ari abarangije kwiga icyiciro cya Kaminuza cyangwa abari mu kazi bidasobanuye ko za Kaminuza zidatanga ubumenyi bukwiye.
Nzirorera Alexendre yatangarije InyaRwanda ko ubumenyi bwahawe aba banyeshuri bahawe impamyabushobozi bwitezweho guhindura amaporoje y'ibikorwaremezo uburyo akorwamo haba mu bijyanye n'inyigo n'ubwubatsi. Yakomeje avuga ko ubuhanga batanga bugamije gukosora amakosa anyuranye akorwa n'abakora akazi kubera tekinoroji nke.
Yagize ati: ''Iyo twigisha, twigisha tekinoroji yoroshya imikorere y'akazi guhera m nyigo kugeza mu kubakwa kuburyo abaturage babona kandi bakanakoresha ibikorwa remezo byiza''.
Iradukunda Olivier wigaga ibijyanye n'amashanyarazi, akaba anahagarariye aba banyeshuri 121 basoje aya masomo bahabwaga na Nziza Training Academy, yatangaje icyo bayungukiyemo ndetse nicyo bazakoresha ubumenyi bahawe. Yagize ati: ''Muri iki gihe uruganda rw'ubwubatsi ruri gutera imbere, ibyo twungutse ni Tekinoloji zikoreshwa mu bwubatsi kugirango habashe kuvugururwa no kwihutisha imikorere y'ubwubatsi''.
Akomeza avuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha ku isoko ry'umurimo yaba mu Rwanda no hanze yaho. Yahamije ko ubuhanga bigishijwe bazabukoresha mu kugendana n'iterambere rigezweho mu bwubatsi.
Iyi ibaye inshuro ya kane (4) Nziza Training Academy ihaye impamyabushobozi abanyeshuri yahuguye mu mashami atandukanye. Uyu mwaka abo yazihaye bagera ku 121, mu gihe mu mwaka ushize wa 2022 yazihaye abagera ku 117.
Iradukunda Olivier uri mubahawe impamyabushobozi yashimiye Nziza Training Academy ku bumenyi yabahaye
Nzirorera Alexendre, umuyobozi wa Nziza Training Academy yahamije ko ubumenyi bahaye aba banyeshuri bwitezweho guhindura byinshi ku isoko ry'umurimo cyane cyane mu bikorwa remezo
Byari ibyishimo ku bahawe impamyabushobozi na Nziza Training Academy
Abagere ku 121 bahawe impamyabushobozi na Nziza Training Academy, bibutswa ko ari inshingano zabo gukoresha ubumenyi bahawe biteza imbere hamwe n'igihugu
Ni ku nshuro ya Kane Nziza Training Academy itanze impamyabushobozi
TANGA IGITECYEREZO