Kuva uku kwezi k’Ukuboza kwatangira, abahanzi nyarwanda bakomeje gushyira hanze indirimbo nziza zifasha abanyarwanda gusoza umwaka wa 2023 neza no gutangira neza uwa 2024.
Mu gihe habura iminsi
ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa 2023 urangire, buri wese ari kurwana no kugera
ku ntego yiyemeje kugeraho, akorana umwete kugira ngo 2024 izatangirane n’ingamba
nshya.
Ni muri urwo rwego n’abahanzi
bo mu Rwanda baba abaririmba indirimbo zisanzwe ndetse n’abaruhura imitima ya benshi
binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana bakomeje gushyira hanze indirimbo zengetse
bijyanye n’ibyo bisezeranije muri uyu mwaka.
Mu ndirimbo zasohotse
mu minsi itageze ku icumi, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 5 z’intoranwa
zagufasha kuruhuka neza uryoherwa na ‘weekend’ yawe ari nako ukomeza kwitegura
iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023.
1.
Kawooma – Nel Ngabo na Juno Kizigenza
2.
Pami – Mistaek
3.
Ikamba – Mozzy Yemba Boy
4.
Uri Imana – Kitoko
5.
Ntawundi – Liza Mugisha
TANGA IGITECYEREZO