Kigali

Zimbabwe yegukanye irushanwa rya ‘JA Africa COY’ ku nshuro ya kabiri– AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/12/2023 10:44
0


Itsinda ry’abanyeshuri ryari rihagarariye igihugu cya Zimbabwe, niryo ryihariye ibihembo mu marushanwa ya ‘Company of the Year,’ ndetse ribasha no kwegukana igihembo nyamukuru gihwanye n’amadorali 1,000 (Miliyoni 1 Frw).



Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, wari umunsi udasanzwe ku rubyiruko rumaze iminsi itatu mu Rwanda, rwaturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika rwitabiriye amarushanwa y’ingirakamaro ku mibereho yabo y’ejo hazaza ndetse n’ah’umugabane muri rusange.

Uyu munsi wari utegerejwe cyane, kuko ni nawo watanzweho ibihembo binyuranye ku bagaragaje imishinga myiza mu nzego zitandukanye. Ibihembo nyamukuru byari bitatu, ariko hari n’ibindi byagiye bitangwa n’abaterankunga biyemeje kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya marushanwa ndetse n’izindi gahunda za JA Africa muri rusange.

Nyuma y’uko abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bahagarariye igihugu cya Zimbabwe bagejeje umushinga wabo ku bagize akanama nkemurampaka ubundi bakawushima, nibo babashije kwegukana igihembo nyamukuru.

Igihembo bahawe kigizwe n’igikombe, impamyabumenyi, amafaranga ahwanye n’igihumbi cy’idorari ndetse no kuzaserukira umugabane wa Afurika mu marushanwa nk’aya yo ku rwego rw’isi.

Mu bindi bihembo aba banyeshuri begukanye, harimo icya ‘FedEx Global Possibilities Award,’ cyaherekejwe na Tablet kuri buri munyeshuri hamwe n’igihembo cya ‘Best Application of Project Management Award’ bahawe n’umuterankunda, PMIEF. 


Itsinda ryari rihagarariye Zimbabwe ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere

Abegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa ya ‘JA Africa COY 2023,’ ni itsinda ryaje rihagarariye Ghana rikaba ryahembwe igikombe, impamyabumenyi igaragaza ko bitabiriye aya marushanwa ndetse n’amadorali 800. 

Itsinda ryaturutse muri Afurika y’Epfo niryo ryegukanye umwanya wa gatatu, maze rihembwa igikombe, impamyabumenyi hamwe n’amadorali 500.

Dore ibihugu byabashije kwegukana ibihembo:

1. Zimbabwe – Company of the Year Award: 1st Place, FedEx Global Possibilities Award, Best Application of Project Management Award

2. Ghana – Company of the Year: 2nd Place, Citi Foundation Client Focus Award

3. South Africa – Company of the Year Award: 3rd Place

4. Rwanda: J&J (Jonson&Jonson) Innovation Award

5. Nigeria – Delta Air Lines Socia Impact Award, Public Choice Award

6. Mauritius – Nascon Allied Industries Award for Entrepreneurial Excellence

7. Eswatini – MTN Future Tech Award, Rising Leader Award

Amatsinda yose yabashije kwegukana ibihembo yagiye yerekana ibyishimo bikomeye mu buryo bwayo, aho bamwe babyinaga ntibasoze, abandi bagapfukama bagaha Imana icyubahiro.

Ku rundi ruhande kandi, ababarizwa mu matsinda nka Uganda, Cote d’Ivoire na Zambia atabashije gutahana intsinzi bagize umwanya uhagije wo guhumurizwa, guhabwa ubuhamya bubasubizamo imbaraga ndetse no kwigishwa ko nyuma y’amarushanwa hari ubundi buzima, badakwiye gucika intege ahubwo bagomba gukora cyane kugira ngo ubutaha bazashobore gutsinda.

Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango, harimo umuyobozi mukuru wa JA Worldwide, Asheesh Advani; umuyobozi mukuru wa JA Africa, Simi Nwogugu; umuyobozi wa JA Rwanda ndetse na Ishango Consulting Ltd, Emery Rubagenga;

Uwaje ahagarariye Minisitiri w’Uburezi, Nsengiyaremye Christophe; uwaje ahagarariye Minisitiri w’Urubyiruko, Rwagitare Jean Bosco; umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi; umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe; n’abandi

Nyuma y’uyu muhango waranzwe n’ibyishimo biri hejuru ku bari bitabiriye, abanyeshuri begukanye intsinzi babwiye itangazamakuru ko imitima yabo inezerewe, kandi ko bagiye kubyaza inyungu amafaranga bahawe ndetse bakanashishikariza urungano rwabo gukura amaboko mu mifuka bagakora kandi bagahanga udushya aho bishoboka hose.

Aya matsinda yose ayobowe na Zimbabwe, yahamije ko ibanga ryabafashije kugera ku ntsinzi ari ugukora cyane kandi bagakorera hamwe nk’itsinda.

Umuyobozi wa Junior Achievement ku rwego rw’isi, yatangaje ko ari iby’agaciro kuri bo gukora amarushanwa nk’aya, kuko bitegura ibitekerezo by’abakiri bato hakiri kare bagakurana umwuka w’ishoramari ndetse bakavamo abayobozi beza.

Uyu muyobozi yasabye urubyiruko rwo muri Afurika gushikama rukabyaza umusaruro amahirwe ari ku mugabane wabo kuko ari ntagereranywa, aho gushamadukira kujya gushaka imirimo hanze yawo.

Umuyobozi wa JA Africa, Simi Nwogugu wari ufite ibyishimo bidasanzwe yatangaje ko yishimiye ko Afurika yashoboye gutera intambwe ikaba iri guhangana no ku rwego rw’isi.

Yashimiye abari bagize akanama nkemurampaka ku kazi gakomeye bakoze, ndetse n’abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya marushanwa.

Ashingiye ku mibare ivuga ko mu 2050, 40% by’urubyiruko ruzaba rutuye isi bazaba ari abanyafurika, Simi yasobanuye ko nka JA Africa bashora byinshi mu kubaka imitekerereze y’abakiri bato kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza.

Ati: “Tugomba kubategura bagatangira kwibona nk’abayobozi bakuru bo ku rwego mpuzamahanga kuva ku myaka 14, 15, 16, kugeza kuri 17, ku buryo nibagira imyaka 25, 26 bagashyirwa mu myanya y’ubuyobozi batazisuzugura kuko bazaba bamaze imyaka irenga 10 babikora.”

Igihugu cya Zimbabwe gitsinze aya marushanwa ku nshuro ya kabiri, kizaserukira Afurika ku rwego rw’isi. Igihembo nyamukuru mu marushanwa ya ‘COY’ ahuza abatsinze ku migabane itandukanye, ni amadolari 15,000 ahabwa abahize abandi mu kugaragaza umushinga ufatika.

Amarushanwa ya ‘JA Africa COY,’ amaze iminsi itatu abera mu Rwanda, umwaka utaha wa 2024, azabera mu Birwa bya Mauritius.

Itsinda ryari rihagarariye Ghana ryegukanye umwanya wa kabiri muri JA Africa COY


Abitabiriye irushanwa rya JA Africa COY rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda banyuzwe n'imigendekere myiza yaryo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND