Ugereranyije n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, birashoboka ko Marina ariwe muhanzi wa mbere ufite amasezerano azamara igihe mu inzu ifasha abahanzi (Label).
Uyu mwari w’ijwi
ritangaje yashyize umukono ku masezerano na The Mane mu mpera za 2017, kuva
icyo gihe batangira gukorana nk’umuhanzi bafasha mu muziki.
Ibi
byakurikiwe n’ibikorwa birimo gushyira hanze ibihangano bye, kujya mu biganiro
n’itangazamakuru, kuririmba mu bitaramo binyuranye n’ibindi.
Impano ye
itangira gutangarirwa kuva ubwo! Muri Mata 2021 yaratunguranye asohora ibaruwa
avuga ko yasezeye muri The Mane nyuma y’ibibazo byavuzwemo.
Agira ati “Ndabamenyesha
ko guhera ku wa 21 Mata ntakiri umwe mu bareberwa inyungu na The Mane Music, ku
bw’impamvu ntashobora gutangaza ubu muri iyi baruwa.”
Hashize
amezi atatu, uyu mukobwa w’i Rwamagana yasohoye ibaruwa yuzuyemo kwicuza, avuga
ko ‘yagarutse mu rugo’ muri The Mane.
Icyo gihe
Bad Rama washinze The Mane yavuze ko yahaye imbabazi umwana wagarutse mu rugo. Mu
butumwa bwo kuri Instagram ati “Warenzaho iki ubaye wowe uri The Mane? Umwana
akosheje akagaruka akagusaba imbabazi zibyo yakoze, nta kindi nari gukora
nk’umubyeyi, imbabazi nazitanze."
Marina
yakomeje ibikorwa bye by’umuziki, zimwe mu ndirimbo zikajya hanze bigaragara ko
nta ruhare The Mane yagizemo. Ndetse, hari amakuru yavuzwe ko ashaka kujya
akorana cyane na Yvan Muziki uherutse gufungura Label ye bwite.
Kiriya gihe
Marina asezera muri The Mane, yari akurikiye Queen Cha, Clavin Mbanda, Safi
Madiba, Calvin Mbanda ndetse na Aristide Gahunzire wari umujyanama.
Bad Rama yahishuye ko amasezerano ya Marina muri The Mane ‘yavuguruwe’
Mu kiganiro
n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, Bad Rama yavuze ko
abantu bamumenye nk'umujyanama gusa, nyamara yatangiye urugendo rwo kwiyegurira
umuziki binyuze mu kubanza kuba umuhanzi, kumenyekanisha ibikorwa by'abahanzi
mu bitangazamakuru n'ahandi.
Asobanura ko
yatangiye kwisanisha n'umuziki 'ubwo hari Radio imwe mu Rwanda'. Yavuze ko
yatangiye umuziki mu nsengero, kandi Radio nyinshi zavutse 'ndeba’.
Uyu mugabo
avuga ko afite ubumenyi 'buhagije' mu muziki, kuko yatangiye mu 2005. Kandi
avuga ko 'abahanzi bose bakomeye mu gihugu batangiye bansaga'. Ati "Ubwo
bumenyi rero bumpa ubushobozi bwo guhitamo umuhanzi nshaka, kuko mbona ko
nkeneye abyujuje'.
Bad Rama
yavuze ko ashinga The Mane yihaye imyaka itanu yo kuyimenyekanisha ku rwego rwo
mu Rwanda kandi n'abahanzi bayibarizwamo bakazamuka ku rwego rwiza.
Mu myaka
itanu ya mbere, avuga ko begukanye ibikombe birimo icya Label nziza, ibikombe
bibiri by'umuhanzikazi mwiza w'umwaka, igikombe cy'indirimbo nziza, igikombe
cy'umuhanzi mushya ukizamuka n'ibindi.
Asobanura ko
imyaka itanu ya mbere, iyo ayisuzumye abona ko 'nari maze gufasha cyane uruganda
rwacu rw'umuziki kuzamuka'.
Bad Rama
yavuze ko The Mane yamaze guha 'rugari' Marina, kuko afite uburenganzira bwo
kuba yakorana n'abandi ashatse n'ubwo agifite amasezerano muri The Mane.
Yavuze ati
"Kugeza uyu munota, Marina ni umuhanzi The Mane yahaye rugari, kuko haje
kubaho ikibazo cyo guhuga bitandukanye, muri izo ntambara twari turimo, nawe afite
ize nk'umuhanzi n'ibindi."
Akomeza ati
"Twaje guhana amahirwe turavuga ngo ese twagerageza ibindi, ko mpuze nawe
ukaba uri hano, ushobora gufata umwanya ukitekerezaho, ukareba aho ushaka
kuganisha ibikorwa byawe, ukareba niba koko ugikeneye izi mbaraga za The Mane
cyangwa se ukeneye kuba waba umuhanzi wigenga nk'abandi."
Bad Rama
yavuze ko nk'umushoramari atarajwe ishinga no gusinyisha umuhanzi amasezerano atuma
aba 'imbata yanjye', ahubwo arashaka kubona impano z'abahanzi zitera imbere.
Yavuze ko
umwaka ushize ari bwo yagiranye amasezerano na Marina amuha uburenganzira bwo
kuba umuhanzi wigenga ushobora gukorana n'abandi n'ubwo afite amasezerano muri
The Mane.
Ati
"Kuba yaba umuhanzi wigenga agakora ibikorwa bye, akagerageza uburyo bwose
bushoboka, amahitamo ni aye. Kuba muri The Mane cyangwa kutabamo biri mu
biganza bya Marina."
Yavuze ko
Marina agifite amasezerano y'imyaka irenga 10 muri The Mane, kandi ko ataraseswa.
Bad Rama avuga ko n'ubwo uyu mukobwa agifite amasezerano muri iyi Label, ariko
amuha uburenganzira bwo kuba yakorana n'abandi bashoramari.
Gahunzire
Aristide wabaye umujyanama wa The Mane, yavuze ko Marina agifite amasezerano
muri Label, ariko ko hari ibiganiro impande zombi zagiranye byatumye aba
umuhanzi wigenga muri iki gihe ku buryo yakorana n'uwo ashatse wese.
Yavuze ko
Marina afite uburenganzira bwo gukora ibihangano bye, akabishoramo imari kandi
n'inyungu ivuyemo ikaba iye. Kandi afite uburenganzira bwo guhitamo uwo
bakorana.
Ariko kandi
avuga ko igihe cyose Marina azashakira, impande zombi zizicara bagasesa
amasezerano bari baragiranye.
Bad Rama
yatangaje ko hari ingingo zavuguruwe mu masezerano bafitanye na Marina bimuha
uburenganzira bwo kuba yakorana n’abandi
Marina afite
amasezerano y’imyaka 10 muri The Mane, yasinye mu mwaka wa 2017
Mu 2021, Marina yagerageje kuva muri The Mane ariko akomwa mu nkokora n’iningo ziri mu masezerano yasinye
KANDA HANO UREBE BAD RAMA ASOBANURA KURI KONTARO YA MARINA MURI THE MANE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA MARINA
TANGA IGITECYEREZO