Kigali

Hagiye kuba irushanwa Miss Rwanda Diaspora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2023 18:20
0


Umuyobozi wa The Mane, Mupenda Ramadhan (Bad Rama), yatangaje ko amaze imyaka irenga itatu atekereza ku mushinga wo gutegura irushanwa 'Miss Rwanda Diaspora', kandi guhera mu 2024 iri rushanwa rizatangirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023 cyabereye kuri B Hotel yo mu Mujyi wa Kigali.

Ni ikiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023 avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze igihe.

Bad Rama yavuze ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, rigahuza abakobwa b'Abanyarwandakazi 'babarizwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, muri Amerika, Canada n’u Burayi’.

Yavuze ko iri rushanwa rizajya 'rikora amajonjora muri Canada, Amerika no mu bihugu bitandukanye by'u Burayi.'

Ati “Ni ishyaka rikomeye rituma ibi byose mbikora ariko n’abanyarwanda bari muri Diaspora turi igihugu gitoya, dufite ururimi rugoye cyane rwumva n’abantu bacye cyane, turacyari bacye ariko dushyize hamwe twakora ibintu byiza, natwe twazamuka, n’iyo ntego mfite, Nsahaka kuzamura idarapo ry’u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Akomeza ati “Nibwo rero muri iyo myaka yose uko natembaraga muri Amerika uhereye mu 2016 narababaye cyane mbonye ibintu byose ari iby’abahanga. Icyo gihe navuyeyo mbwira abantu bo muri The Mane ko dukeneye kujya gukorera muri Amerika…Niyo mpamvu nashyizeho amarushanwa y’ubwiza.”

Aristide Gahunzire wabaye umujyanama wa The Mane, uri gufatanya na Bad Rama mu gutegura iri rushanwa, avuga ko bazajya bahitamo abakobwa bari hagati y'imyaka 18 na 25 y'amavuko.

Umukobwa uzajya uhiga abandi, azajya ahabwa ibihembo birimo gufashwa kugaruka mu Rwanda, gusura ibice bitandukanye by'Igihugu mu rwego rwa 'Visit Rwanda'.

Bad Rama avuga ko iri rushanwa aryitezeho kuzamura urwego rwo kumenyekana kw'Igihugu, ndetse na Label ye ya The Mane.


Bad Rama agiye gutangiza irushanwa Miss Rwanda Diaspora


Abanyarwandakazi batuye hanze y'u Rwanda bashyiriweho irushanwa rya Miss Rwanda Diaspora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND