Umuraperi Dany Nanone yatangaje ko kuba yaragutse mu muziki akakirwa neza, bifite igisobanuro cy’uko yabashije ‘guheza inguni’ akarenga ibyo yibwiraga n’ibyo yatekerezaga mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10.
Unyujije
amaso kuri konti ye ya Youtube, ubona ko indirimbo ze zimaze amezi icyenda
zisohotse zirimo 'Iminsi Myinshi', 'Nasara', 'Umuti w'umutima', 'My Type'
ndetse na 'Confirm' arizo zamufashije' kongera kwisanga mu kibuga cy'umuziki.
Uyu muraperi
yigeze kutumvikana cyane mu muziki ahanini biturtse ku kuba yarakurikiranaga
amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo ndetse no muri Kaminuza. Ibi
byatumye adahozaho cyane mu muziki, bimera nk'aho yibagiranye mu muziki.
Ubwo
yagarukaga mu muziki yashyize imbaraga mu gushyira hanze ibihangano byiza, ariko
kandi yegera cyane itangazamakuru.
Kuri uyu wa
Kane tariki 7 Ukuboza 2023, uyu muhanzi yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse
birambuye ku gitaramo cye 'Iminsi myinshi' azakorera muri Camp Kigali tariki 15 Ukuboza 2023.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Danny Nanone yavuze ibanga ryatumye abasha kongera kwisanga mu
kibuga cy'umuziki rirenze rimwe, ariko kandi yashyize imbaraga n'ubwenge mu
kazi akora, kandi aheza inguni atitaye cyane ku byabanje n'ibizakurikiraho.
Kugaruka mu
muziki kwe abigereranya no kwica umubu yifashishije inyundo. ati "Navuga ko ibanga nakoresheje ari uguheza inguni. Nashyizemo imbaraga zanjye zose
nshyiramo ubwenge, nsaba n'ubufasha bagenzi banjye. Nkora nyine ibintu byose
byagombaga gukorwa, umubu nawicishije inyundo."
Dany yavuze
ko amasomo y'umuziki yize, yamufashije kwisanga mu kibuga cy'umuziki,' kandi
abona ko hari umusaruro byatanze kuba yarafashe umwanya we akajya kwiga.
Ni ibintu
avuga ko ahuje n'abandi abona ko bakunze ibihangano bye. Ati "Mbere nta
n'igitaramo nari narakoze ariko ubu ndi gutegura igitaramo. Bivuze ko hari ikiyongereyeho.
Bivuze ko hari byinshi nahavanye, kandi ndi kubyaza umusaruro ufatika."
Yavuze ko mu gitaramo cye yiteguye kugaragaza ko yize umuziki. Yasobanuye ko kuba ibihangano bye byarahise byisanga cyane ku isoko ry'umuziki, yashyize' imbaraga cyane mu mikorere ye, kandi aheza inguni.
Ati "Nagerageje ibishoboka, nshyiramo ubwenge,
impano n'urukumbuzi abantu bari bamfitiye. Ntavuga ko ubu ngubu ntabwo
ndatangira, ni intangiriro iyi."
Buri muhanzi
yatumiye mu gitaramo cye bafitanye isano mu muziki:
Dany yavuze
ko buri muhanzi yifashishije muri iki gitaramo, yamuhisemo ashingiye ku bushuti
bafitanye, ibihangano bakoranye, cyangwa se ubuzima banyuranyemo
nk’abanyamuziki.
Cyane cyane
ariko yitsa ku bahanzi Butera Knowless ndetse na Christopher kuko bakoranye
indirimbo zahinduye urugendo rwe rw’umuziki.
P-Fla:
Dany yavuze
ko uyu muraperi avuze ibintu byinshi kuri we, ko ajya yibuka ukuntu yajyaga
atanga umwanya buri uko P-Fla yabaga ageze i Nyamirambo aho bakiranaga umukino
wa Basketball.
Avuga ko
muri iyi myaka yari muto cyane, ku buryo yagombaga icyubahiro P-Fla ahanini
bitewe n'ubuhanga yari afite muri Basketball. Ati "Nta n'ubwo nari
nagatangira kuririmba icyo gihe, ubanza nawe ari bwo yari agitangira
ahari."
Danny yavuze
ko icyo gihe ari nabwo P-Fla yari avuye muri Amerika, ariko ko kugeza n'ubu
amufata nk'umuraperi w'igitangaza 'udashobora kwibagirana mu matwi
y'abanyarwanda n'iyo yaba adahari'.
Afrique: Amufata
nk'umuhanzi ukiri muto uri kuzamuka muri iki gihe, kandi wigaragaje cyane nyuma
y'indirimbo yashyize hanze zirimo 'Agatunda'.
Danny avuga
ko akunda ibikorwa bya Afrique, byanatumye yiyemeza kumwifashisha muri iki
gitaramo, kugirango azagaragaze ibyo ahishiye abanyarwanda.
Uyu muhanzi
ariko anavuga ko gutumira Afrique, yagendeye ku kuba banahuriye muri Label
imwe, bose ibafasha mu muziki.
Chriss Eazy: Danny
yavuze ko yatumiye uyu muhanzi, kubera ko muri iki gihe buri wese wategura
igitaramo, mu bantu ba hafi yatekereza bo kwifashisha harimo na Chriss Eazy.
Yavuze ko
yamwegereye 'nk'umwe mu bantu bakunzwe muri iyi minsi' kugirango azamufashe
muri iki gitaramo.
Drama T: Dany avuga ko yatumiye uyu muhanzi wo mu Burundi,
kubera ko asanzwe ari umufana we, ariko kandi azi neza ko hari abanyarwanda
benshi bakunda ibikorwa by'uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Madamu'. Ati
"Abantu benshi cyane bamuhurijeho."
Christoper: Dany
avuga ko ajya agorwa cyane no kuvuga kuri Christopher, kuko ari umuhanzi
bacanye mu buzima bukomeye kandi na bwiza.
Yavuze ko
bakoranye indirimbo 'Iri joro' yahinduye ubuzima ku mpande zombi, irakundwa mu
buryo bukomeye. Ati "Yagize byinshi ihindura mu rugendo rwacu rw'umuziki
no mu muziki w'u Rwanda muri rusange." Dany avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo,
hari byinshi byabaye byiza ku ruhande rwe no ku ruhande rwa Christopher, ari
nayo mpamvu avuga ko biteguye kwizihiza ibyo bihe bagiranye.
Ati
"Christopher ni umuntu uvuze ibintu byinshi ku rugendo rwanjye rw'umuziki.
Ni n'inshuti yanjye mu buzima busanzwe."
Juno
Kizigenza: Dany yavuze ko atarabona Juno aririmba mu gitaramo, ari nayo
mpamvu nawe afite amatsiko yo kuzamubona aririmba mu gitaramo cye.
Ati "Iyo
mba atari njye wateguye igitaramo nkumva igitaramo Juno arimo nari kuzajyayo
kureba ukuntu aririmba."
Danny
abifata nk'igiciro kinini, kuba Juno ari mu bazaririmba mu gitaramo cye, ariko
kandi bizaryoshywa n'uko azahurira muri iki gitaramo na Ariel wayz.
Ati "Ni
ukuvuga ngo natekereje ibintu bishobora gutuma abantu bishima kandi bakanyurwa
mu gitaramo bagataha bishimye."
Butera
Knowless: Dany Nanone avuga ko Knowless asobanuye ibintu byinshi mu
rugendo rwe rw'umuziki, kandi amufata nk'umuhanzikazi Mukuru 'muri iyi nyanja
twakita iy'umuziki'.
Yavuze ati
"Ni umuntu munini, ufite byinshi avuze ku muziki nyarwanda, wakoze
ibikorwa by'indashyikirwa."
Avuga ko uyu
muhanzikazi bafitanye indirimbo zirenze ebyiri, biri mu byatumye amutekerezaho
muri iki gitaramo. Ati "Tuzaririmba, tuzishimana n'abantu."
Dany anavuga
ko Knowless hari byinshi yagiye amufasha agitangira umuziki, bityo ko yagombaga
kuba ari ku rutonde rw'abo bazakorana muri iki gitaramo.
Ariel Wayz: Dany
avuga ko uyu mukobwa ari umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda,
ku buryo yagombaga kuba ari muri iki gitaramo.
Yavuze ko
uyu mwari amubona ku rwego Mpuzamahanga bitewe n'ubwoko bw'imiziki akora
n'umuhate ashyiramo.
Dany avuga
ko asanzwe ari umufana wa Ariel Wayz, kandi ko banafitanye isano mu muziki kuko
bigannye ku ishuri rya muzika rya Nyundo.
Ikirenze,
kuri ibyo bakoranye indirimbo 'Nasara' yahinduye amateka y'umuziki wa Dany
'kuva ngarutse mu kibuga cy'umuziki'. Ati "Ntabwo nagombaga kumurenza
ingohe."
Danny
yavuze ko kugaruka kwe mu muziki abigereranya no kwica umubu wifashishije inyundo
Dany yavuze
ko kwiga byamufashije kongera gusubira inyuma atangira neza gukora umuziki
Dany asobanura ko kumurika Album ye yise ‘Iminsi myinshi’ bifite igisobanuro kinini cyane
Dany avuga ko buri muhanzi yatumiye muri iki gitaramo bafitanye ubushuti bwisumbuyeho
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONFIRM' YA DANY NANONE
TANGA IGITECYEREZO