Umuraperi P-Fla yatangaje ko azi neza ko ajya amara igihe kinini atumvikana mu bikorwa by’umuziki, ariko ntarenza ingohe abafana be, ari nayo mpamvu agiye kumara imyaka ibiri ari gutegura Album ye bwite yahurijemo abaraperi bakomeye barimo n’abo banyuranye mu itsinda rya Tuff Gangz.
Ni umwe mu
baraperi beza u Rwanda rufite! Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Nisubiyeho’
yakoranye na King James, ‘Mana Mfasha’, ‘Naguhaye imbaraga’ n’izindi.
Kunyura mu
matsinda arimo nka Tuff Gangz, gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, kuririmba
mu bitaramo bikomeye n’ibindi biri mu byakomeje izina ry’uyu mugabo.
Nawe
asobanura ko gukora ibyo akunda biri mu byatumye ubu imyaka irenga 15
agishikamye ku njyana ya Hip Hop yiyumvisemo kuva akiri ku ntebe y’ishuri.
Uyu muraperi
ari kwitegura kongera gutaramira abakunzi be nyuma y’igihe kinini atagaragara
mu bitaramo.
Ari ku
rutonde rw’abahanzi umunani bazafitanya n’umuraperi Danny Nanone ubwo azaba
amurika Album ye ya mbere yise “Iminsi myinshi” mu gitaramo kizaba tariki 15
Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali.
P-Fla yaherukaga
kugaragara mu gitaramo gikomeye, ubwo yahuriraga na King James mu gitaramo cya ‘Rap
City’ cyabereye muri BK Arena mu 2022.
Ni ubwa
mbere P-Fla yari yinjiye muri iri nyubako y’imyidagaduro, kandi avuga ko
yahagiriye ibihe byiza, kuko yongeye kwigaragariza abakunzi be.
Asubiza
ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, P-Fla yavuze ko amaze iminsi ahugiye mu
bikorwa byo gutegura Album ye, ari nayo mpamvu yari amaze iminsi atagaragara mu
muziki.
Ni album
avuga ko idasanzwe kuko iri gukorwaho na ba Producer batatu, ndetse
yayihuriyeho n'abaraperi bagenzi be barimo abo banyuranye muri Tuff Gangz.
Yavuze ati “Ngiye
kumara imyaka ibiri ndimo gukora kuri Album imwe gusa. Mfite indirimbo nyinshi
cyane. Zimaze gukorwa na ba Producer nka batatu.”
Uyu muraperi
yavuze ko yatekereje ku kuba yakorana amashusho y’iyi ndirimbo mu Rwanda no mu
mahanga, ariko ko akomeje gukomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ubushobozi.
Yavuze ko
ashaka gushyira hanze iyi Album mu 2024, kandi iriho indirimbo yakoranyeho n’abandi
baraperi barimo Tuff-Ganz. Ati “Ndizera ko umwaka utaha nzagaruka meze neza,
hamwe n’Imana.”
Avuga ko
agiye gusohora iyi Album mu gihe we na bagenzi be bahuriye muri Tuff Gangz
bamaze n’iminsi bari gukora kuri Album bahuriyeho. Ati “Tuff yose ntabwo iri
hano ntabwo najya kugira icyo mbivugaho ariko igihe kizagera tubivugeho. Icy’umwihariko
ni uko kuri Album yanjye yose bazaba bariho.”
P-Fla afitanye amateka yihariye na Danny Nanone bazahurira
mu gitaramo:
Uyu muraperi
yavuze ko ari inshuti akaba n’umuvandimwe wa Dany Nanone bamaranye igihe, ku
buryo kuzaririmba mu gitaramo cye abifata nk’amahirwe adasanzwe.
Yavuze ko
yanyuranye muri byinshi na Danny, ku buryo ubufasha bwose yamusaba yiteguye
kubutunga. Yavuze ati “Twabanje kuganiraho gato mbere y’uko twajya muri studio,
hari imishinga myinshi twarimo turapanga, byaranshimishije cyane. Nta kintu
nakora kubera umuvandimwe wanjye.”
Uyu muraperi
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko agitangira gukora umuziki na mbere y’uko
yinjira muri Tuff Gangz yahuraga cyane na Dany Nanone.
Icyo gihe
bahuriraga i Nyamirambo bose bagiye gukina Basketball, cyangwa se bombi
bahuriye muri Studio.
Asobanura
Dany Nanone nk’umuntu udakunda gutinda ahantu, kandi akunda akazi ke mu gihe
aba yapanze. Ati “Ibintu bye byabaga biri kuri gahunda. Ni umuhungu witwaye
neza kugeza n’ubu, kuba ari muto kuri njye ntabwo bivuze ko njye ntamwigiraho.”
P-Fla avuga
ko muri iki gihe hari inzira yaharuwe, ku buryo n’umwana muto washaka kwinjira
mu muziki byamworohera cyane bitandukanye n’imyaka yatambutse.
P-Fla
yatangaje ko amaze imyaka ibiri ari gukora kuri Album ye bwite
P-Fla avuga
ko Album ye iriho indirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi baraperi barimo
abo babanye muri Tuff Gangz
P-Fla avuga
ko kuba umuraperi Kendrick Lamar yarakoreye igitaramo i Kigali yafunguye
amarembo y’abandi baraperi bakomeye ku Isi
P-Fla yavuze ko mu 2022 ubwo yaririmbanaga na King James mu gitaramo ari bwo bwa mbere yari yinjiye muri BK Arena
Umuraperi P-Fla aganira na Chriss Eazy bazahurira mu gitaramo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA P-FLA AGARUKA KURI ALBUM YE
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO