RFL
Kigali

Uturere 7 twabonye ba Meya bashya n'abagize Njyanama-AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/12/2023 22:07
0


Uyu munsi mu turere habaye amatora yo gusimbuza abajyanama bavuye mu nshingano ndetse hanatorwa abayobozi bashya b'uturere twayoborwaga n'abayobozi b'agateganyo.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 ,habaye amatora mu Nzego z'ibanze yo gusimbuza abajyanama rusange batowe mu mwaka wa 2021 ariko bakaba baravuye mu nshingano kubera impamvu zitandukanye .

Uturere 7 twayoborwaga n'abayobozi b'agateganyo twamaze kubona abayobozi bashya ndetse hanatorwa abagize inama Njyanama yose y'Akarere ka Rutsiro yasheshwe n'Umukuru w'Igihugu kubera kutuzuza inshingano batorewe .

Intara y'Iburengerazuba niyo yari yatowemo abayobozi bashya b'uturere  kuko uturere twa Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu twose twatoye abayobozi bashya  ndetse mu karere ka Rutsiro batora komite nyobozi yose na biro ya Njyanama y'Akarere nyuma yo gutora abajyanama 17 .

Mu karere ka Rutsiro hiyamamaje abantu 77 barimo 17 bahataniraga kuba  abajyanama rusange  mu gihe abagera Kuri 17 bahataniraga 30% by'abagore bagize inama Njyanama .

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro yabaye madamu  Kayitesi Dative wari usanzwe ari umukozi wa IPRC West ibarizwa mu karere ka Karongi . 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu watowe ni Mulindwa Prosper wari usanzwe ayobora Akarere ka Rutsiro by'agateganyo . Mukase Valentine wari visi meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Karongi yatorewe kuba meya w'ako karere . Mupenzi Narcisse atorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke .

Mu Ntara y'Amajyaruguru uturere dutatu twabonye abayobozi bashya aribo Nsengimana Claudien watorewe kuyobora Akarere ka Musanze.Mukandayisenga Vestine atorerwa kuyobora Akarere ka Gakenke mu gihe Mukamana Soline yatorewe kuyobora Akarere ka Burera.

Uretse abayobozi bashya b'uturere batowe hari uturere twatoye abayobozi b'uturere bungirije nka Rwamagana  hatowe visi ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Musanze na Rutsiro  hatorwa abayobozi b'uturere bungirije.

Kayitesi Dative yatorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro 

Mukamana Soline yatorewe kuyobora Akarere ka Burera .


Madamu Mukandayisenga Vestine yatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke.

Mukase Valentine wari visi meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, yatorewe kuyobora Akarere ka Karongi.

Mulindwa Prosper wayoboraga Akarere ka Rutsiro by'agateganyo yabaye Meya wa Rubavu 

Claudien Nsengimana yabaye umuyobozi w'Akarere ka Musanze 

Mupenzi Narcisse yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke



















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND