RFL
Kigali

JA Africa COY 2023: Abanyeshuri bamurikiye abagize akanama nkemurampaka imishinga yabo - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/12/2023 4:25
0


Mu Rwanda hateraniye urubyiruko rwaturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika rwitabiriye amarushanwa ku bijyanye n'ishoramari, kwihangira imirimo no guhanga udushya.



Kuwa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, wari umunsi wa Kabiri w'amarushanwa ya 'Africa COY 2023' [Africa Company Of the Year] ari kuba ku nshuro yayo ya 13. 

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abanyeshuri bahawe umwanya uhagije banyura imbere y'abagize akanama nkemurampaka bagaragaza imishinga bakoze igamije gukemura bimwe mu bibazo byugarije abatuye muri Afurika.

Muri iyi mishinga yamuritswe n'abana b'abanyeshuri bafashwa n'umuryango wa JA Africa, harimo ibiri ijyanye no gukora 'application' zishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, uwo gukora inyoni z'amarobo zishinzwe kurinda umutekano, uwo gukora akabogisi (box) gakoze mu buryo bw'ikoranabuhanga kabika ibiryo kakabirinda guhora cyangwa kwangirika, uwamuritswe n'u Rwanda wo gukora imashini yuhira imyaka n'indi myinshi.

Mu mpuzankano zibereye ijisho, icyizere kiri hejuru hamwe no gushira amanga, buri gihugu cyagendaga kimurika umushinga wacyo, ikibazo bifuza gukemura, impamvu batekereje uwo mushinga n'uko bumva wakorwa ugatandukana n'indi yamaze gushyirwa mu bikorwa, maze abagize akanama nkemurampaka bakababaza ibibazo mu rwego rwo kwagura ibitekerezo byabo.

Ni mu gihe igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu kugira imishinga myiza, giteganijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, muri Serena Hotel ahasanzwe hari kubera izindi gahunda zose zijyanye n'aya marushanwa.

Insanganyamatsiko y'amarushanwa ya 'Company of the Year' y'uyu mwaka iragira iti "Breaking Barriers" bisobanuye gukuraho inzitizi. 

Byagaragajwe ko iyi nsanganyamatsiko ari ingenzi cyane kuko muri 2050, ikoranabuhanga rizaba ryaramaze gufata icyicaro gikomeye mu buzima bwa muntu, aho imirimo izagabanuka ikaba micye cyane, abantu bakabura akazi. 

Niyo mpamvu abakiri bato, nk'abafite Afurika y'ejo hazaza mu biganza byabo basabwe gutangira kuhategura nonaha biga guhanga udushya, mu rwego rwo kuzarema Afurika iteye imbere kurushaho.

Iyi, ni inshuro ya kabiri ari kuba imbonankubone nyuma ya Nigeria kuko mu yindi myaka yabanje mu gihe cya Covid 19, aya marushanwa yabereye ku ikoranabuhanga inshuro zigera kuri ebyiri.

JA Africa ifite icyicaro mu bihugu 16 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho buri mwaka uyu muryango ugera ku rubyiruko rusaga 390,000.

Amwe mu mafoto yaranze iminsi wa kabiri wa "JA Africa COY 2023"

Aya mahugurwa ku ishoramari arasozwa kuri uyu wa Gatanu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND