RFL
Kigali

Bataye ibikapu bariruka! Sherrie Silver n'ababyinyi be batashye kuri Moto

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/12/2023 7:51
0


Kubera urugendo rw'indege rwihuta bari bafite, Sherrie Silver n’ababyinnyi be bateze moto bajya ku kibuga cy'indege kugira ngo birinde umurongo muremure mu modoka bagezeyo basanga umwe muri bo yataye ibikapu bye muri BK Arena.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Ukuboza 2023, muri BK Arena habereye igitaramo cya Move Afrika Rwanda cyarimo ibyamamare bitandukanye birangajwe imbere n'umuraperi Kendrick Lamar uri ku mwanya wa Kane mu baraperi beza Isi yagize. 

Umubyinnyi Sherrie Silver waje ari kumwe n'abandi babyinnyi be, bari mu baza gutanga ibyishimo bakabyinira abantu ibihumbi bari bitabiriye ibi birori. Ibyo niko byagenze.

Nyamara nubwo bagiye ku rubyiniro bagatanga ibyishimo, Sherrie Silver n’ababyinnyi be bari bafite imitima ibiri dore ko bagiye ku rubyiniro habura igihe gito ngo indege bari bateze ifate ikirere yerekeza i Dubai.

Mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa X, Sherrie Silver yagaragaye arimo yiruka cyane n'ibyunzwe avuga ko afite indege imujyana i Dubai mu mu minota 15 nyuma yo gutaramana na Kendrick Lamar. 

Mu yandi mashusho, Sherrie Silver n’ababyinnyi be baba bari kuri moto avuga ko baziteze a ngo badatinzwa n'umurongo muremure w'imodoka dore ko cyari igihe cyo gutaha ku bantu benshi. 

Nyamara nubwo bagezeyo ku gihe, umubyinnyi wa Sherrie Silver witwa Saddie yasanze yataye igikapu cye muri BK Arena muri ayo mashusho bashyize kuri X bavugaga ko nta kintu na kimwe Saddie afite habe n'umwenda w'imbere.



Kendrick Lamar niwe wari umuhanzi mukuru mu gitaramo cyatumye Sherrie Silver n'ababyinyi be bataha kuri moto bagasiga n'ibikapu byabo muri BK Arena. 


Bruce Melodie ni umwe mu bataramiye ibihumbi by'abitabiriye igitaramo Move Afrika Rwanda. 


Perezida Kagame yitabiriye ibi birori 

AMAFOTO YARANZE  IKI GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND