Umukinnyi wa filime Winston Duke uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ntiyabashije kuyobora ibirori by’igitaramo ‘Move Afrika: Rwanda” byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023.
Winston
wamamaye binyuze muri filime zirangajwe imbere na “Black Phanther” yari ku
rutonde rw’abashyushyarugambaga bagombaga kuyobora iki gitaramo cyaririmbyemo
Kendrick Lamar, Bruce Melodie, Zuchu na Ariel Wayz ariko siko byagenze.
Ibi
birori byayobowe n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Arthur Nkusi, umukinnyi
kandi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga w'Umunya-Kenya, Azziad Nasenya, umunyamakuru
Jackie Lumbasi ndetse n’umunyamakuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangzamakuru, Davy
Carmel.
Mu
gihe cy’amasaha arenga atanu iki gitaramo kimaze kiba, ntawigeze aca iryera
Winston Duke ndetse ntihatangajwe impamvu atabonetse muri iki gitaramo.
Mu itangaro rigenewe abanyamakruu ryasohotse mu minsi ishize, Winston usanzwe ari Ambasaderi wa Loni mu by’Ubukerarugendo yari yavuzemo ati “Ibishoboka ku Rwanda na Afurika yose ntibigira umupaka.
Ntewe ishema no kugira uruhare muri iki gikorwa cya
mbere cya Move Afrika muri Kigali nziza. Iki ntabwo ari igitaramo gusa, ni
intangiriro y’impinduka ku myidagaduro muri Afurika, bikazagira impinduka
z’igihe kirekire ku bukungu mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Mugabane.”
Ni
cyo gitaramo cya mbere uyu mugabo yari agiye kuyobora nyuma yo guhabwa
ubwenegihugu.
Winston
azwi cyane binyzue muri ‘Black Panther’, filime y’imirwano igaruka ku mibereho
y’igihugu gihimbano cyo muri Afurika cyiswe ‘Wakanda’ gikoresha
ikoranabuhanga rihambaye.
Umwami
w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga,
agaruka iwabo aje gusimbura se ku butegetsi.
Mbere
y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye
guteza intambara y’Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.
Byabaye
ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe
unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.
Role
ya T’Challa yakinnwaga na Chadwick Boseman witabye Imana nta wundi wigeze
uyifata ahubwo mu gice cya kabiri giheruka kujya hanze, umukobwa we witwa Shuri
niwe ukina ashaka guhorera se T’Challa witabye Imana mu buzima busanzwe bakabihuza
na filime.
Iki
gice cya kabiri cya Black Panther cyayoboye na Ryan Coogler wayoboye n’icya
mbere.
Black
Panther ni imwe muri filime zakunzwe cyane, aho bibarwa ko yinjije arenga
miliyari y’amadorali.
Ni yo ya mbere iri mu cyiciro cy’izizwi nka ‘superhero films’ yegukanye igihembo cya filime ifite amashusho meza mu bihembo muri Oscar.
Umunyamakuru Jackie Lumbasi na Davy bafatanyije kuyobora iki gitaramo
Nkusi Arthur na Azziad bafatanyije kuyobora iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bwo hejuru
Umuraperi Kendrick Lamar yashimangiye ibigwi yagwijeho mu buzima bwe
Perezida Kagame yashimye umuryango Global Citizen watangije ibitaramo bya "Move Afrika" mu Rwanda
Ariel Wayz yifashishije basaza be ku rubyiniro Kivumbi na Bruce The 1st
Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yataramiye i Kigali, atahana umutima wishimye
Bruce Melodie yaririmbye yitaye cyane kuri zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye
REBA VIDEO IGARAGAZA UKO KENDRICK LAMAR YITWAYE MURI IKI GITARAMO
TANGA IGITECYEREZO