RFL
Kigali

Perezida Kagame yagaragaje igitaramo cya Kendrick Lamar nk’uburyo bwiza bwo gusoza 2023-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2023 8:13
1


Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko igitaramo cya “Move Afrika” Rwanda” cyaririmbyemo Kendrick Lamar ari “uburyo bwiza bwo gusoza umwaka” wa 2023.



Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, mi ijambo ry’iminota 3 n’amasegonda 27 yagejeje ku bihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo bari bakoraniye muri BK Arena.

Perezida Kagame yabanje guha ikaze buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwiza ‘bwo gusoza neza umwaka wa 2023’.

Uko yavugaga ijambo ni nako bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bumvikanaga mu majwi yo hejuru bavuga ‘Muzehe wacu’, tuzamutora, twongere tumutore’.

Perezida Kagame yavuze ko binyuze binyuze mu muziki n’imbaraga ‘ubuzima ni ikintu cy’agaciro umuntu afite’.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ‘hafi y’ibibazo byose ihura nabyo’. Ashima cyane abari mu nzego z’ubuzima bafasha abantu gukomeza kubaho neza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihugu bya Afurika byimeje ko 15% by’ingengo y’imari agomba kwifashishwa mu bikorwa by’ubuzima.

Kagame yavuze ko ‘hari ibintu byinshi twakemura dufatanyije’. Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwakira buri mwaka ibikorwa bya Global Citizen i Kigali binyuze muri “Move Afrika”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na buri wese. Yifurije Abanyarwanda Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2024.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans ndetse ndetse n’Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n’abo bari kumwe.

Ibiganiro byibanze birambuye ku mushinga wa Global Citizen na gahunda ziteganyijwe mu gihe cy’imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.

Ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira iki gikorwa mu Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n’urugwiro bakiranywe kuva bageze mu Rwnada.

Umushinga wa “Move Afrika” Rwanda” ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:

Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.

Iri huriro rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z'abayobozi, ibikoresho by'umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza abakozi n'ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu n'Isi yacu.

Kugeza ubu, miliyari 43.6 z’amadolari y’imihigo yatangajwe ku mbuga za Global Citizen, zikaba zarafashije abantu barenga miliyari 1.3.

Iki kigo cyashingiwe muri Australia mu 2008, kikaba gikorera i New York, Washington DC, Los Angeles, London, Paris, Berlin, Geneve, Melbourne, Toronto, Johannesburg, Lagos n'ahandi.

Ushobora kwifatanya n'umuryango wa Global Citizen ku rubuga globalcitizen.org, unyuze kuri Application Global Citizen App, hanyuma ukurikire Global Citizen kuri TikTok, Instagram, YouTube, Facebook, X na LinkedIn. 

Amafoto y'igitaramo gikomeye Kendrick Lamar yakoreye i Kigali













Perezida Kagame yakiriye kandi agirana Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans mbere na nyuma y’igitaramo cya Kendrick Lamar


Perezida Kagame yavuze ko igitaramo cya “Move Afrika: Rwanda” ari bumwe mu  “buryo bwiza bwo gusoza umwaka”


Madamu Jeannette Kagame ari mu bihumbi bitabiriye igitaramo cye Kendrick Lamar i Kigali 

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umushinga wa Global Citizen: Experience










REBA HANO IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MURI "MOVE AFRIKA: RWANDA"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uzabakiriho Jean damour 7 months ago
    Muzatuvuganire natwe ababarizwa mumigi tuganira uwakigari tuzakore ibyo bitaramo byasushimiaha





Inyarwanda BACKGROUND