Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko igitaramo cya “Move Afrika” Rwanda” cyaririmbyemo Kendrick Lamar ari “uburyo bwiza bwo gusoza umwaka” wa 2023.
Umukuru w’Igihugu
yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, mi ijambo ry’iminota
3 n’amasegonda 27 yagejeje ku bihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo bari
bakoraniye muri BK Arena.
Perezida
Kagame yabanje guha ikaze buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko ubu ari
bumwe mu buryo bwiza ‘bwo gusoza neza umwaka wa 2023’.
Uko yavugaga
ijambo ni nako bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bumvikanaga mu majwi yo hejuru
bavuga ‘Muzehe wacu’, tuzamutora, twongere tumutore’.
Perezida
Kagame yavuze ko binyuze binyuze mu muziki n’imbaraga ‘ubuzima ni ikintu
cy’agaciro umuntu afite’.
Umukuru
w’Igihugu yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ‘hafi y’ibibazo
byose ihura nabyo’. Ashima cyane abari mu nzego z’ubuzima bafasha abantu
gukomeza kubaho neza.
Umukuru
w’Igihugu yavuze ko ibihugu bya Afurika byimeje ko 15% by’ingengo y’imari
agomba kwifashishwa mu bikorwa by’ubuzima.
Kagame
yavuze ko ‘hari ibintu byinshi twakemura dufatanyije’. Yavuze ko u Rwanda
rwiteguye gukomeza kwakira buri mwaka ibikorwa bya Global Citizen i Kigali
binyuze muri “Move Afrika”
Umukuru
w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na buri wese. Yifurije
Abanyarwanda Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2024.
Ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yakiriye muri
Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh
Evans ndetse ndetse n’Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas
n’abo bari kumwe.
Ibiganiro
byibanze birambuye ku mushinga wa Global Citizen na gahunda ziteganyijwe mu
gihe cy’imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.
Ubwo yari mu
gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira
iki gikorwa mu Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n’urugwiro bakiranywe kuva
bageze mu Rwnada.
Umushinga wa
“Move Afrika” Rwanda” ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije
gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku
Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:
Kongera
inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa;
gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu
biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza
bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Global
Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu
mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.
Iri huriro
rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku
bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z'abayobozi,
ibikoresho by'umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza
abakozi n'ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije
ikiremwamuntu n'Isi yacu.
Kugeza ubu,
miliyari 43.6 z’amadolari y’imihigo yatangajwe ku mbuga za Global Citizen,
zikaba zarafashije abantu barenga miliyari 1.3.
Iki kigo
cyashingiwe muri Australia mu 2008, kikaba gikorera i New York, Washington DC,
Los Angeles, London, Paris, Berlin, Geneve, Melbourne, Toronto, Johannesburg,
Lagos n'ahandi.
Ushobora kwifatanya n'umuryango wa Global Citizen ku rubuga globalcitizen.org, unyuze kuri Application Global Citizen App, hanyuma ukurikire Global Citizen kuri TikTok, Instagram, YouTube, Facebook, X na LinkedIn.
Amafoto y'igitaramo gikomeye Kendrick Lamar yakoreye i Kigali
Perezida
Kagame yakiriye kandi agirana Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global
Citizen, Hugh Evans mbere na nyuma y’igitaramo cya Kendrick Lamar
Perezida Kagame
yavuze ko igitaramo cya “Move Afrika: Rwanda” ari bumwe mu “buryo bwiza bwo gusoza umwaka”
Madamu Jeannette Kagame ari mu bihumbi bitabiriye igitaramo cye Kendrick Lamar i Kigali
Perezida
Kagame yagiranye ibiganiro n’abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa
umushinga wa Global Citizen: Experience
REBA HANO IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MURI "MOVE AFRIKA: RWANDA"
TANGA IGITECYEREZO