RFL
Kigali

Kendrick Lamar yaririmbiye imbere ya Perezida Kagame na Madamu, abafana baramwirahira-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2023 3:31
1


Umuraperi uri ku rutonde rw’abaraperi 50 bakomeye ku Isi, Kendrick Lamar Duckworth, yasigiye urwibutso Abanyarwanda yataramiye mu gitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi icyenda barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.



Iki gitaramo cyiswe “Move Afrika: A Global Citizen Experience” cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo cyambukiranyije umunsi, kuko cyashyizweho akadomo saa sita z’ijoro n’iminota 23’, nyuma y’uko Kendrick Lamar avuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.

Ni ubwa mbere gitaramo nk’iki kibereye ku butaka bw’u Rwanda; kandi ni umushinga uzakomeza kugeza mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

'Move Afrika' yateguwe mu buryo bwo gushimangira ubukangurambaga buyobowe n’abaturage mu guteza imbere ubuzima n’uburinganire, kurengera Isi no kurema amahirwe mu bukungu.

Ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, 'Move Afrika: Rwanda' izaba ngaruka mwaka mu myaka itanu iri imbere.

Ni igikorwa cyiyongeye ku bisanzwe bihari kigamije gukemura ubusumbane mu bukungu bw'Isi binyuze mu guhanga imirimo no gushyiraho amahirwe afasha mu kwihangira imirimo ku bisekuruza bikomoka kuri uyu mugabane binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo ngarukamwaka byo ku rwego rw'Isi.

Kendrick yabanjirijwe ku rubyiniro n’umuhanzi Bruce Melodie, Zuchu wo muri Tanzania, Ariel Wayz, umubyinnyi Sherrie Silver ndetse na Dj Toxxyk wavanze umuziki bigatinda.


Kendrick Lamar, rurangiranwa mu baraperi Isi ifite

Mu gihe cy’iminota 84’, Kendrick Lamar yamaze ku rubyiniro nta byinshi yigeze avuga uretse kuririmba cyane indirimbo ze zamamaye cyane ku rwego rw’Isi.

Impunzandengo y’indirimbo yaririmbye igaragaza ko yaririmbye indirimbo 28 muri iki gitaramo mu gihe cy’iminota 84’.

Indirimbo yasorejeho yitwa ‘Savior’ yayikoranye na Baby Keem na Sam Dev mu 2022. Mbere yo kuyiririmba, yavuze ko ariyo ndirimbo ye akunda.

Yabanje kuririmba indirimbo zamburakiranyije igihe cyingana n’isaha imwe, maze afata ijambo ryafashe igihe cy’umunota umwe, ashimangira ko mu gihe cyose umuntu atumbiriye intego yihaye mu buzima bwe ntacyamubaza kugera ku ntsinzi.

Uyu muraperi yumvikanishaga ko ubwo yari afite imyaka 16 akiyumvamo impano y’umuziki, yayiharaniye kandi akorana n’ibigo bikomeye byaguye impano ye.

Kendrick yanavuze ko yagiriye ibihe byiza ‘i Kigali mu Rwanda’-Igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika yagezemo ku nshuro ye ya mbere-Yahageze mu gitondo cyo ku wa Kabiri.

Yanyujijemo aririmba indirimbo zashyize abanyabirori mu bicu zirimo nka ‘Alright’, ‘Love’ yakoranye na Zacari, ‘King Kunta”, “I” n’izindi zinyuranye.

Lamar [Umuraperi w’ikamba ry’amahwa] kandi yafashe umwanya ashima cyane umuryango Global Citizen wagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa iki gitaramo cyabereye muri BK Arena.

Asobanura ko yemeye kwitabira ibi bitaramo ngaruka mwaka kubera ko bigamije “Gukemura ubusumbane ku isi mu guhanga imirimo n’amahirwe y’ishoramari ku rubyiruko rw’uyu mugabane.”

Amafoto ya Kendrick Lamar ku rubyiniro rw'i Kigali








Ku rubyiniro, uyu mugabo yifashishije ababyinnyi be yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abo mu Rwanda barimo umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver.

Bagiye bahuriza hamwe bakagira imbyino bahuriraho, rimwe na rimwe Kendrick Lamar yabaga ari hagati y’abo. Hari n’aho babyinnye imbyino za Kinyarwanda.

Urubyiniro yaririmbiyeho rwari rwihariye, kuko rwateguwe mu gihe cy’iminota irenga 15’, bituma hari ibyuma byinshi byakuweho kugeza ku bantu bari bashinzwe amatara n’ibyuma.

Yari yambaye nk’umuraperi ku buryo n’ingofero yari yambaye yahishaga mu maso. Muri iki gitaramo, yaririmbye kandi "Loyalty" yakoranye na Rihanna, "Behind betrayal" yakoranye na Eminem, "Bitch, Don’t Kill My Vibe”, “Swimming Pools (Drank)”, "A.D.H.D" n’izindi.

Mu gihe cy’iminota irenga 84’ yamaze ku rubyiniro, uyu mugabo yaririmbye inyuma hamanitse igitambaro cy’ibara ry’umukara cyanditseho ijambo ‘Compton’.

Inyandiko zinyuranye zivuga ko ‘Compton’ ari agace ko muri Leta ya California aho uyu muraperi avuka, aha ni naho umugore yavukiye kandi akurira. 

Umwe mu bakunze kwitabira ibitaramo, yabwiye InyaRwanda ko ari bwo bwa mbere mu mateka y'u Rwanda 'habaye igitaramo kiri ku rwego nk'icyo Kendrick Lamar yakoreye i Kigali'.

Ati "Ni amateka adasanzwe mu muziki wacu. Atweretse ko umuhanzi akwiye guha abafana be ibyo yateguye byose. Ni we muhanzi wa mbere uririmba i Kigali mu gihe cyingana n'iminota 84'. Ni ishimwe rikomeye kuri Guverinoma yacu, kuko bigoye kubona uwateguye igitaramo kiri ku rwego nk'uru."

Ariel Wayz yaririmbye ategurira urubyiniro ya Kendrick Lamar

Uyu muhanzikazi yageze ku rubyiniro ahagana saa 22:15 aririmba agaragaza ko yanogewe no guhabwa intebe muri iki gitaramo, kandi yanyuzagamo akabaza abakunzi be niba bameze neza.

Yaririmbye indirimbo ze zirimo izakunzwe mu bihe bitandukanye, ageze ku ndirimbo ‘Demo’ yahamagaye ku rubyiniro Kivumbi King na Bruce The 1st barayifatanya, ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.

Ni umwe mu bakobwa bigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize. Muri uyu mwaka yabonye amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye byafunguye amarembo y’urugendo rwe rw’umuziki.

Ni umwaka kandi yakoranyemo n’abahanzi bakomeye yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.


Perezida Kagame yakiranywe urugwiro mu gitaramo cya “Move Afrika”

Mu ijambo rye ryamaze iminota 3 n’amasegonda 27’, Umukuru w’Igihugu yabanje guha ikaze buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwiza ‘bwo gusoza neza umwaka wa 2023’.

Uko yavugaga ijambo ni nako bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bumvikanaga mu majwi yo hejuru bavuga ‘Muzehe wacu’, tuzamutora, twongere tumutore’.

Perezida Kagame yavuze ko binyuze binyuze mu muziki n’imbaraga ‘ubuzima ni ikintu cy’agaciro umuntu afite’.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ‘hafi y’ibibazo byose ihura nabyo’. Ashima cyane abari mu nzego z’ubuzima bafasha abantu gukomeza kubaho neza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihugu bya Afurika byimeje ko 15% by’ingengo y’imari agomba kwifashishwa mu bikorwa by’ubuzima.

Kagame yavuze ko ‘hari ibintu byinshi twakemura dufatanyije’. Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwakira buri mwaka ibikorwa bya Global Citizen i Kigali binyuze muri “Move Afrika”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na buri wese. Yifurije Abanyarwanda Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2024.

Global Citizen ifite ishimwe kuri Perezida Kagame

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans ndetse ndetse n’Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n’abo bari kumwe.

Ibiganiro byibanze birambuye ku mushinga wa Global Citizen na gahunda ziteganyijwe mu gihe cy’imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.

Ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira iki gikorwa mu Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n’urugwiro bakiranywe kuva bageze mu Rwnada.

Umushinga wa “Move Afrika” Rwanda” ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:

Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.

Iri huriro rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z'abayobozi, ibikoresho by'umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza abakozi n'ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu n'Isi yacu.

Kugeza ubu, miliyari 43.6 z’amadolari y’imihigo yatangajwe ku mbuga za Global Citizen, zikaba zarafashije abantu barenga miliyari 1.3.

Iki kigo cyashingiwe muri Australia mu 2008, kikaba gikorera i New York, Washington DC, Los Angeles, London, Paris, Berlin, Geneve, Melbourne, Toronto, Johannesburg, Lagos n'ahandi.

Ushobora kwifatanya n'umuryango wa Global Citizen ku rubuga globalcitizen.org, unyuze kuri Application Global Citizen App, hanyuma ukurikire Global Citizen kuri TikTok, Instagram, YouTube, Facebook, X na LinkedIn. 


Zuchu yaririmbiye i Kigali yimara agahinda;

Uyu mukobwa wo muri Tanzania yaherukaga i Kigali muri Kanama 2023 mu bihembo bya Trace Awards. Icyo gihe ntiyabonye umwanya uhagije wo kuririmba birambuye nk’uko yari yabiteguye. Yageze ku rubyiniro asaba abantu kwikura amakote bagafatanye nawe, kuko ‘niteguye’.

Yaririmbye hari abafana bitwaje amabendera yo muri Tanzania, Kenya no mu bindi bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba berekanaga ko bamushyigikiye.

Zuchu yari yitwaje ababyinnyi barenga umunani, ku buryo bamaze umwanya munini cyane bayina zimwe mu ndirimbo ubundi agatisa ikibuno. Uyu mukobwa yaririmbye indirimbo zirimo nka “Honey”, “Kwikwi” na “Sukari”.

Bruce Melodie niwe wafunguye iki gitaramo, aririmba iminota 18’

Uyu muhanzi wo muri 1:55 Am yari amaze igihe yitegura iki gitaramo, byatumye ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerima igitaraganya kugirango yitegure. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo yasuzumye ibyuma.

Yageze ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi bane, bagiye bahuza bagafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane.

Ariko kandi yanyuzagamo akabaza abakunzi be niba bameze neza, ubundi akanzika mu bihangano bye.

Yaririmbye indirimbo zirimo nka “Bado”, “Azana”, “Katerina”, “Fou de Toi”, “Kungola” yakoranye na Sunny, “When she is Around’’ yakoranye na Shaggy n’izindi.

Bruce Melodie yari yabanje gushyira hanze amashusho agaragaza ko byamuteye ishema kuba ari umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo.

Ku rubyiniro yifashishije ababyinnyi bazwi cyane muri iki gihe barimo Saddie wigaragaje cyane ubwo yabyinaga indirimbo ‘When she’s around’.

‘Munyakazi’ yanyuzagamo akabwira abafana be gusubiramo intero ‘Yuhuuuh’ mu rwego rwo kumvikanisha ko bari kumwe nawe.

Visi Perezida ushinzwe Igenamigambi n’Ubuvugizi muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi, aherutse kuvuga ko “Move Afrika yaje mu gihe gikwiye, mu gihe ingengo z’imari mpuzamahanga ziri kugabanyuka, amadeni y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ari kwiyongera, ubukene buri gukwira hirya no hino ku Isi.”

“Binyuze mu bukangurambaga bwa Move Afrika ndetse no muri uru ruhererekane rw’ibikorwa, dufite intego yo gufungura amahirwe mashya ku bakiri bato ku Mugabane. Gushora no gushyigikira ba rwiyemezamirimo, abakora mu nzego z’ubuzima, n’abahinzi bato bari ku ruhembe rw’ihindagarika ry’ibihe, ni inzira iganisha ku miryango ifite ubuzima bwiza, ahazaza heza kuri Afurika no ku kurandura ubukene bukabije.”

Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n’ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti’s New Africa Shrine mu 2021; n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.

Mu bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), u Rwanda ruzakira Move Afrika buri mwaka mu myaka itanu iri imbere. Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku ngengabihe y’aho izagera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.

Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n’abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by’imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n’abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera. 

Amafoto y'ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri BK Arena












Amafoto ya Kivumbi, Bruce na Ariel Way bahuriye ku rubyiniro






Amafoto ya Zuchu ku rubyiniro rw'i Kigali










Amafoto ya Bruce Melodie mu gitaramo cya "Move Afrika: Rwanda"





































ABARAPERI KIVUMBI NA BRUCE BASANGANIYE ARIEL WAYZ KU RUBYINIRO

">

KENDRICK LAMAR YAKOREYE AMATEKA IMBERE YA PEREZIDA KAGAME

">

ZUCHU YATARAMIYE  I KIGALI YIMARA AGAHINDA YARI AFITE MURI KANAMA 2023

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Felix7 months ago
    Kombona Kendrick Lamar yambaye nka NSABI 🤔





Inyarwanda BACKGROUND