I Kigali mu Rwanda hateraniye urubyiruko rwaturutse mu bihugu bisaga 10 byo muri Afurika, rwitabiriye amarushanwa yiswe ‘Company of the Year’ ategurwa n’umuryango wa Junior Achievement (JA) Africa.
Ku nshuro ya 13, Umuryango
utegamiye kuri Leta wa JA Africa wongeye guhuriza hamwe urubyiruko ruri mu
kigero cy’imyaka 14-17 rwaturutse impande n’impande muri Afurika, mu gikorwa cy’amarushanwa
ashingiye ku bumenyi mu by’ishoramari ndetse no guhanga udushya.
Kuri uyu wa Gatatu
tariki 06 Ukuboza 2023, i Kigali muri Serena Hotel hatangijwe igikorwa cy’amarushanwa
ya JA Africa yiswe ‘COY’ kigiye kumara iminsi itatu, cyitabiriwe n’abayobozi
batandukanye barimo umuyobozi mukuru wa Junior Achievement ku rwego rw’isi,
Asheesh Advani, umuyobozi mukuru wa JA Africa, Simi Nwogugu, umuyobozi wa JA
Rwanda ndetse na Ishango Consulting Ltd, Emery Rubagenga, uwaje ahagarariye
Minisitiri w’Uburezi, Nsengiyaremye Christophe, n’abandi.
Umuyobozi wa JA Africa,
Simi Nwogugu niwe wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa aha ikaze abitabiriye
bose, ashimira abaterankunda, abarimu ndetse n’abayobozi bagize uruhare mu
gutegura abanyeshuri ndetse no gutegura aya marushanwa.
Umuyobozi wa JA Africa
Rwanda, Emerry Rubagenga yahaye ikaze abana b’abanyeshuri baturutse mu bihugu
icumi bya Afurika, bagaragaje ko biteguye neza amarushanwa ateganyijwe kuri uyu
wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023.
By’umwihariko Bwana
Emerry yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda bwahaye
agaciro iki gikorwa.
Yagize ati: “Umwaka
ushize nari ndi muri Nigeria, niryo rushanwa rya mbere nari nitabiriye. Byari
byiza cyane. Ndabasezeranya ko mugiye kugira ibihe byiza, muzahabonera
ibyishimo ntagereranwa ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza h’Umugabane wa Afurika.”
Nyuma y’aba bayobozi,
abanyeshuri baje bahagarariye ibihugu byose uko ari icumi biri mu irushanwa,
bahawe umwanya muto bakora imyiyereko, aho buri gihugu cyajyanaga ibendera
ryacyo ku rubyiniro mu rwego rwo kwerekana ko gihagarariwe.
Ku ikubitiro habanje kwakirwa Côte d’Ivoire, hakurikiraho Eswatini,
Ghana, Mauritius, Nigeria, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambia, haheruka
Zimbambwe. Aba banyeshuri bose, baserukanye akanyamuneza amabendera y’ibihugu
baje bahagarariye mu myambaro myiza cyane ijyanye n’umuco wabo.
Iki gikorwa kandi
cyaranzwe n’ibiganiro byagarukaga ku mwihariko w’uyu muryango umaze imyaka
irenga 100 ubayeho, aho umuyobozi wawo ku rwego rw’isi, Asheesh yasobanuye ko
ibanga bifashishije ari ukwigisha abakiri bato kwihangira imirimo binyuze mu
guhindura imitekerereze yabo hakiri kare bakabasha kubyaza amahirwe yose
umusaruro.
Simi yavuze ko bigisha
urubyiruko kwihangira imirimo aho baba bari hose, n’iyo baba nta mafaranga
bafite bakabasha kureba ibitagenda neza bakabishakira ibisubizo maze ababibona
bakifuza kubashyigikira.
Emerry, yasobanuye ko
ubu bumenyi JA ikomeje guha urubyiruko, bugiye kugira uruhare rukomeye mu
iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Ati: “Kwihangira
imirimo, nicyo kintu cyonyine kizafasha u Rwanda ndetse na Afurika kurushaho
gutera imbere. Dukeneye abashoramari benshi b’abayobozi, imisoro myinshi kugira
ngo hubakwe ibindi bikorwa remezo kuko haracyarimo icyuho, kandi ibyo
ntibizakorwa na Banki y’isi gusa, hakenewe n’ubufasha bw’abantu ku giti cyabo.”
Umwe mu banyeshuri baje
bahagarariye igihugu cya Nigeria yavuze ko iyi gahunda ya JA yo kwagura
imitekerereze y’abakiri bato yamwunguye ubumenyi haba mu bijyanye n’imibanire n’abandi,
gukemura ibibazo, ubuyobozi ndetse no gukorera hamwe. Yongeraho ko hamwe no
gukorera hamwe nk’itsinda bizeye kugera kure.
Kuri uyu munsi wa mbere
w’amarushanwa ntihabaye ibikorwa gusa, kuko abanyeshuri bahawe umwanya
baridagadura, barabyina ndetse banagira umwanya wo gusubiramo ibyo bazamurika
ku munsi nyirizina w’amarushanwa.
Iyi, ni inshuro ya
kabiri agiye kuba imbonankubone nyuma ya Nigeria kuko mu yindi myaka yabanje mu
gihe cya Covid 19, aya marushanwa yabereye ku ikoranabuhanga inshuro zigera
kuri ebyiri.
JA Africa ifite
icyicaro mu bihugu 16 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho buri
mwaka uyu muryango ugera ku rubyiruko rusaga 390,000.
Ibyo bihugu ni: Burkina-Faso,
Côte d’Ivoire, DR Congo, Eswatini, Ghana, Kenya, Madagascar, Mauritius, Nigeria,
u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.
JA ikorana umunsi ku wundi na minisiteri z’uburezi zibarizwa muri ibi bihugu
kugirango ubumenyi bwabo butangwe mu mashuri arenga 3,000 buri mwaka.
Buri mwaka kandi, hamwe n’abanyamuryango barenga 100, JA ku rwego rw’isi
yifashisha abakorerabushake bari hejuru y’ibihumbi 470 bita ku rubyiruko rusaga
miliyoni 10 ku isi.
Mu Rwanda hateraniye abayobozi batandukanye ndetse n'urubyiruko rwaturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika
Itsinda ryaturutse muri Ghana
Abaje bahagarariye Eswatini nuko baserutse
Abo muri Cote d'Ivoire baserutse batyo
Abitabiriye basusurukijwe n'itorero ribyina imbyino gakondo
Abayobozi ba JA bari bizihiwe
Abitabiriye basoje basangira
Reba hano amafoto yose yaranze igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro amarushanwa ya 'COY'
AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO