RFL
Kigali

Bruce Melodie yavuze impamvu ahora mu ikote rimwe

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:7/12/2023 8:04
0


Umuhanzi Bruce Melodie umaze kwigarurira imitima y'abatari bake mu Rwanda, umutima yatangaje impamvu amaze iminsi yambara ikote rimwe gusa, ibintu byatangaje benshi.



Ni ikote uyu musore yajyanye mu isabukuru ya Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, arongera arijyana mu kiganiro yakoreye muri Amerika kuri Radio izwi nka Kiss Fm ubwo yari yagiye kuhataramira, ndetse na none abantu bongera gutungurwa no kumubona arigarukanye mu Rwanda.

Byatangaje abantu batari bake hano mu Rwanda, bibaza ukuntu icyamamare nka Melodie, ikimenyabose, yifata akambara ikote inshuro zirenga eshatu zikurikiranya mu bihe bitandukanye nk'aho yaba yarabuze amafaranga yo kugura ikote rishya azajya asimburanya.

Ubwo yari mu kiganiro ku muyoboro wa Youtube, MIE, Melodie yasobanuye impamvu,ati:" Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko ntajya nkodesha imyenda. Akantu ubundi iyo ari akawe, urakambara, ukongera ukagasubiramo uko ubyumva kugeza gashaje, icya mbere ni uko nta muntu uba wakibye".

Melodie avuga ko ubundi hadutse ingeso yo gukodesha imyambaro ukayambara hanyuma mu gitondo ukongera ukayitirura, ku ruhande rwe afata nkaho atari ibintu by'i Rwanda.

Melodie avuga ko yagiye muri Amerika, ariko akaza kubura umwanya wo kujya kugura indi myenda nyamara imbeho igatangira kumukubita, nibwo yahise yibuka ko yajyanye  iri koti  niko guhita aryambara.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari kuzamura ibendera ry'igihugu binyuze mu mbaraga zidasanzwe akomeje gushyira mu gushimisha abanyarwanda mu kubaha imiziki myinshi kandi igezweho.


Uyu muhanzi aherutse gukorana indirimbo n'umunyabigwi muri muzika y'Isi, Shaggy, bayita 'When She's Around' kuri ubu iri guca ibintu.

Reba ikiganiro Melodie yakoreye muri Amerika

">

Reba indirimbo 'When She's Around' ya Melodie na Shaggy

">



Ikote Melodie ahoramo, hano yari avuye muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND