Perezida Paul Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru washinze Global Citizen, Hugh Evas n’Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n'itsinda bari kumwe, bagize uruhare mu itegura ry’igitaramo “Move Afrika: Rwanda” Kendrick Kamar agiye gukorera i Kigali.
Byatangajwe
n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.
Umukuru w’Igihugu
yabakiriye mbere y’uko Kendrick Lamar ahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bruce Melodie na Zuchu mu gitaramo kibera muri BK Arena ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.
“Move
Afrika: A Global Citizen Experience”, ni umushinga wateguwe n’umuryango
mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage Global Citizen ufatanyije n'ikigo
cy'inararibonye mu guhanga, pgLang cya Kendrick Lamar.
Ikigo pgLang
kizategura imikorere y'umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva
mu 2023 kugeza mu 2028.
Umushinga
ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi
gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu
bibazo by'ingenzi birimo:
Kongera
inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa;
gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu
biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza
bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ni ubwa
mbere Bruce Melodie na Zuchu bagiye guhurira ku rubyiniro na Kendrick Lamar,
kandi ni ubwa mbere uyu muraperi nawe agiye gukorera igitaramo i Kigali.
Bruce
Melodie yaherukaga guhurira na Zuchu ku rubyiniro binyuze mu bihembo bya Trace
Awards byatangiwe muri BK Arena mu Ukwakira 2023.
Visi
Perezida ushinzwe Igenamigambi n’Ubuvugizi muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi,
aherutse kuvuga ko “Move Afrika yaje mu gihe gikwiye, mu gihe ingengo z’imari
mpuzamahanga ziri kugabanyuka, amadeni y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere
ari kwiyongera, ubukene buri gukwira hirya no hino ku Isi.”
“Binyuze mu
bukangurambaga bwa Move Afrika ndetse no muri uru ruhererekane rw’ibikorwa,
dufite intego yo gufungura amahirwe mashya ku bakiri bato ku Mugabane. Gushora
no gushyigikira ba rwiyemezamirimo, abakora mu nzego z’ubuzima, n’abahinzi bato
bari ku ruhembe rw’ihindagarika ry’ibihe, ni inzira iganisha ku miryango ifite
ubuzima bwiza, ahazaza heza kuri Afurika no ku kurandura ubukene bukabije.
Kendrick Lamar ugiye gutaramira i Kigali mu kanya ni umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watsindiye ibihembo byinshi birimo; ‘Grammy Awards’, igihembo cya Pulitzer akaba ari na we washinze ikigo pgLang.
Perezida
Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru washinze Global
Citizen, Hugh Evas wagize uruhare mu gutegura igitaramo cya Kendrick Lamar i
Kigali
“Move
Afrika: A Global Citizen Experience”, ni umushinga wateguwe n’umuryango
mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage Global Citizen ufatanyije n'ikigo
cy'inararibonye mu guhanga, pgLang
Perezida
Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru washinze Global Citizen, Hugh Evas, Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n'itsinda bari kumwe mbere y’igitaramo “Move
Afrika: Rwanda” cya Kendrick Kamar
AMAFOTO:
Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO