RFL
Kigali

Perezida Kagame yakiriye Hugh Evans uyobora Global Citizen yazanye Kendrick Lamar-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2023 16:29
0


Perezida Paul Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru washinze Global Citizen, Hugh Evas n’Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n'itsinda bari kumwe, bagize uruhare mu itegura ry’igitaramo “Move Afrika: Rwanda” Kendrick Kamar agiye gukorera i Kigali.



Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.

Umukuru w’Igihugu yabakiriye mbere y’uko Kendrick Lamar ahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bruce Melodie na Zuchu mu gitaramo kibera muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.

“Move Afrika: A Global Citizen Experience”, ni umushinga wateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage Global Citizen ufatanyije n'ikigo cy'inararibonye mu guhanga, pgLang cya Kendrick Lamar.

Ikigo pgLang kizategura imikorere y'umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028.

Umushinga ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:

Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ni ubwa mbere Bruce Melodie na Zuchu bagiye guhurira ku rubyiniro na Kendrick Lamar, kandi ni ubwa mbere uyu muraperi nawe agiye gukorera igitaramo i Kigali.

Bruce Melodie yaherukaga guhurira na Zuchu ku rubyiniro binyuze mu bihembo bya Trace Awards byatangiwe muri BK Arena mu Ukwakira 2023.

Visi Perezida ushinzwe Igenamigambi n’Ubuvugizi muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi, aherutse kuvuga ko “Move Afrika yaje mu gihe gikwiye, mu gihe ingengo z’imari mpuzamahanga ziri kugabanyuka, amadeni y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ari kwiyongera, ubukene buri gukwira hirya no hino ku Isi.”

“Binyuze mu bukangurambaga bwa Move Afrika ndetse no muri uru ruhererekane rw’ibikorwa, dufite intego yo gufungura amahirwe mashya ku bakiri bato ku Mugabane. Gushora no gushyigikira ba rwiyemezamirimo, abakora mu nzego z’ubuzima, n’abahinzi bato bari ku ruhembe rw’ihindagarika ry’ibihe, ni inzira iganisha ku miryango ifite ubuzima bwiza, ahazaza heza kuri Afurika no ku kurandura ubukene bukabije.

Kendrick Lamar ugiye gutaramira i Kigali mu kanya  ni umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watsindiye ibihembo byinshi birimo; ‘Grammy Awards’, igihembo cya Pulitzer akaba ari na we washinze ikigo pgLang.

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru washinze Global Citizen, Hugh Evas wagize uruhare mu gutegura igitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali


“Move Afrika: A Global Citizen Experience”, ni umushinga wateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage Global Citizen ufatanyije n'ikigo cy'inararibonye mu guhanga, pgLang


Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru washinze Global Citizen, Hugh Evas, Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n'itsinda bari kumwe mbere y’igitaramo “Move Afrika: Rwanda” cya Kendrick Kamar

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND