RFL
Kigali

Perezida Vradimir Putin yatangiye uruzinduko mu bihugu by'Abarabu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:6/12/2023 15:22
0


Perezida w'u Burusiya yatangiye uruzindiko mu bihugu bibiri by'Abarabu nyuma y'igihe cy'amezi Icyenda ashyiriwe impapuro zo kumuta muri yombi.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza,2023 , Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida mu  Burusiya, Yury Ushakov yatangaje mu ruzinduko Perezida Putin na mugenzi we uyoboye  Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu UAE bagomba kugirana ibiganorp  birabera mu muhezo 

Perezida Vradimir Putin agomba kugirana ibiganiro na  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan nyuma  agakomereza mu ruzinduko   muri Arabie Saudite   akaganira  na Minisitiri w’Intebe  n’Igikomangoma,Mohammed Bin Salman Al Saud.

Putin muri  Werurwe  2023,Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamushyiriyeho  impapuro zo kumuta muri yombi , akekwaho ibyaha  birimo iby’intambara,bifitanye isano n’intambara u Burisiya  bwatangije muri Ukraine.

Ivomo: Imperial valley Press ( Ivpressonline.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND