Perezida w'u Burusiya yatangiye uruzindiko mu bihugu bibiri by'Abarabu nyuma y'igihe cy'amezi Icyenda ashyiriwe impapuro zo kumuta muri yombi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza,2023 , Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Yury Ushakov yatangaje mu ruzinduko Perezida Putin na mugenzi we uyoboye Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu UAE bagomba kugirana ibiganorp birabera mu muhezo
Perezida Vradimir Putin agomba kugirana ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan nyuma agakomereza mu ruzinduko muri Arabie Saudite akaganira na Minisitiri w’Intebe n’Igikomangoma,Mohammed Bin Salman Al Saud.
Putin muri Werurwe 2023,Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi , akekwaho ibyaha birimo iby’intambara,bifitanye isano n’intambara u Burisiya bwatangije muri Ukraine.
Ivomo: Imperial valley Press ( Ivpressonline.com)
TANGA IGITECYEREZO