RFL
Kigali

Ntibavuga rumwe! Ni nde ukwiye kubazwa amarira y'Abaraperi bo mu Rwanda ?

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:7/12/2023 15:52
0


Abaraperi mu Rwanda bakunze kumvikana kenshi bavuga ko badahabwa agaciro ndetse n'injyana ubwayo bakora ya Rap ikaba ifatwa mu isura itari nziza. Bavuga ko batumva ukuntu mu bitaramo byose bitegurwa mu Rwanda, rimwe na rimwe usanga nta muraperi n'umwe ubirimo kandi nabo bashoboye.



InyaRwanda.com twagerageje kuganira n'impande zombi kugira ngo twumve ikibazo aho kiri ndetse n'aho byose bipfira. 

Bulldogg, umwe mu baraperi b'abanyabigwi barambye muri iki kibuga cy'umuziki nyarwanda, avuga ko ubundi byose abona biterwa n'itangazamakuru ritagerageza gushyigikira injyana ya Rap kugira ngo abaturage bayiyumvemo.

Agira ati:" Ubundi byose bihera ku itangazamakuru, usanga injyana ya Rap bayijugunya kure cyane ahubwo bakicurangira izindi njyana gusa. Icyo gihe ntabwo umuntu utegura igitaramo azigera amenya uburyo ikunzwe mu baturage kuko atajya ababona bayishimira; idakinwa kuma radiyo n'ama televiziyo, bivuze ko azajya ahora yumva ko iyo njyana idakunzwe mu bantu ndetse batanayishimira.Ibyo bizatuma atifuza gutumira umuhanzi w'injyana ya Rap kuko azajya aba yumva ko uwo muraperi nta bafana agira kandi mu by'ukuri abafana aba abafite kandi benshi cyane".

Bulldogg avuga ko itangazamakuru rigerageje gushyigikira ijyana ya Rap, abategura ibitaramo bakabona uburyo hano hanze ikunzwe mu bantu, nta kabuza  abantu babitegura bajya babatumira kuko bajya babona ko bafite abafana kandi bakaba batabahombya.

Riderman, Umuraperi abana hafi ya bose baza muri iki kibuga bafatiraho  urugero  bitewe n'ubuhanga bwe, avuga ko kuba abaraperi badatumirwa mu bitaramo kenshi atari uko batababona cyangwa se badahabwa agaciro, ahubwo biterwa n'icyo uwateguye igitaramo agamije kandi na none bigaterwa n'isoko akeneye.

Agira ati " Yego nibyo rimwe na rimwe Rap ijya ikandamizwa, ariko nkeka ko mu bitaramo byinshi biba hano mu Rwanda haba harimo umuraperi, urugero muri ibi bitaramo bimaze iminsi bizenguruka igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival, harimo abaraperi kandi nureba neza urasanga baritwaye neza.

Ku ruhande rwanjye kandi, ntekereza ko ibitaramo byose bitegurwa bitaba biri mu mujyo wa Hip Hop kuko buri gitaramo gitegurwa kiba gifite intego yacyo, nyewe rero ntabwo njya ndenganya utegura igitaramo ntashyiremo umuraperi kuko aba afite impamvu n'icyo agamije".

Riderma avuga ko hari n'abaraperi bitegurira ibitaramo byabo, bityo ko bitagakwiriye ko abaraperi bahora bavuga ko badatumirwa kuko buri gitaramo kiba gifite intego yacyo ikindi kandi hakaba hari n'abandi bahanzi baririmba izindi njyana batajya bahora bavuga ko batajya batumirwa.

Agira ati:" None se ubu hari ubwo abaririmba injyana ya Gospel bajya barira ngo ntibatumirwa mu bitaramo biba byateguwe?, abaririmba injyana za gakondo se bo hari ubwo bajya babikora?, igihari ni uko buri gitaramo cyose kiba gifite intego yacyo kandi bikanaterwa n'amasezerano aba ahari".

Riderma we avuga ko rwose abaraperi batumirwa mu bitaramo byinshi bikunzwe gutegurirwa mu Rwanda.

Zeo Trap, umwe mu baraperi bari kuzamuka neza muri muzika mu njyana ya Rap, avuga ko  iyi njyana  ikandamizwa cyane. Avuga ko abategura ibitaramo bagakwiriye kujya bareba n'abandi bahanzi baririmba injyana ya Rap mu buryo bwo kuzamura muzika Nnyarwanda ku rwego mpuzamahanga muri rusange.

Uyu musore avuga ko ikibazo gihari kuri iki gihe, ari uko abategura ibitaramo batazi neza imiziki igezweho, kuko babaye bazi imiziki irenze kuri iki gihe, bajya batumira cyane abaraperi kuko  ngo nureba neza uzasanga bayoboye muzika kuri iki gihe.

Agira ati:"Ikibazo gihari kuri iki gihe, ni uko abantu bategura ibitaramo batazi neza imiziki itwika, ubu se nk'umuntu ujya akurikiranira hafi ibitaramo, iyo harimo umuraperi runaka ubona atari we uhagurutsa abafana cyane kurenza abandi baririmba izindi njyana? Nta yindi mpamvu, ni uko Rap ariyo iba iyoboye ikindi kandi abaraperi bakaba banafite imyuka iri hejuru cyane".

Ku ruhande rw'abategura ibitaramo, bavuga ko abaraperi rimwe na rimwe bajya babatenguha, bakabicira gahunda bityo ubutaha ntibongere kubatekerezaho kuko bo ubwabo baba biyambitse isura mbi y'uko badashoboye.

Lucky Promoter, uzwiho gutegura ibitaramo bitandukanye mu mujyi wa Kigali n'ahandi, avuga ko  abaraperi inshuro nyinshi bagiye bamutenguha bikarangira yiyemeje kutazongera kugira icyo avugana nabo ukundi.

Agira ati:" Nta kubeshye, abahanzi baririmba injyana ya Rap, inshuro nyinshi bakunze kwica gahunda y'umuntu. Urugero uramutumira, ukamubwira ko agomba kuhagera saa moya z'umugoroba (19:00 Pm), hanyuma ukamutegereza ugaheba ukajya kubona ukabona akugezeho nka saa mbili cyangwa se igitaramo kiri hafi kurangira".

Si ibyo Lucky ashinja abaraperi, kuko uretse no gukererwa kuza mu gitaramo wamutumiyemo, rimwe na rimwe birangira ataje. Ati:" Hari igihe uhana gahunda n'umuraperi, ibintu byose mukabyumvikana, ukamuwishyura amafaranga make, mukumvikana ko ayandi uyamuha igitaramo kirangiye cyangwa se yose ukanayamwishyura, abantu bakikoraho bakazinduka bazi ngo baje kureba umuraperi bishyuriye, bwa nyuma na nyuma ugashiduka ataje. Ubwo urumva icyo gihe uzongera kumutekerezaho ikindi gihe koko, kandi uba uri mu bushabitsi nawe ukeneye inyungu".

Lucky yongera kwibutsa abaraperi bakunze kuvuga ko "Abaraperi bagakwiriye gutumirwa mu bitaramo kugira ngo umuziki nyarwanda utezwe imbere muri rusange".

Lucky we avuga ko abakire bamwe bategura ibitaramo batagamije guteza imbere muzika nyarwanda ahubwo bibereye mu bushabitsi, bishakira inyungu. Hano rero umukire akareba umuhanzi uri bumubyarire inyungu, kuruta uko yatumira abaraperi kandi abona ko ari bubihomberemo.

Ikindi Lucky avuga ko rwose abaraperi bifitemo akantu cy'ubunebwe bwo kudakora, aho usanga ashyira hanze indirimbo hanyuma kuzakora indi bikaba intambara. Ati:" Ubwo se umukire azagutumira kandi abona nta kintu ufite ubwira Abanyarwanda kiri butume bava iwabo?".

Aba  baraperi bose  baganiriye na InyaRwanda.com, basozaga bavuga ko ikintu kigiye gukorwa ari ukujya bo ubwabo bitegurira ibitaramo byabo bwite aho kugira ngo bajye bahora barekereje ku bakire nabo batabaha agaciro bakwiriye, ubundi ugasanga barasuzugurwa n'ibindi.

Aba bahanzi bavuga ko nubwo bahereye kera barwanirira ishyaka injyana ya Rap kugeza na n'ubu bikaba bikigoye, bafite icyizere gikomeye ko igihe kimwe bizacamo nabo bagafatwa nk'abandi ariko binyuze mu gukora cyane bafatanyije  nta bintu byo gucika intege. 

Abahanzi babiri hano mu Rwanda; Yago Pon Dat ndetse na Dany Nanone, ni bamwe mu bahanzi batigeze batumirwa na rimwe mu bitaramo byabereye mu Rwanda kuva Dany yava kwiga muzika  ndetse no kuva Yago yatangira muzika.

Aba bahanzi bakoranye ishyaka aho Yago yavugaga ko 'ntabwo ntumirwa mu bitaramo ariko igitaramo cya mbere nzakora kizaba ari icyanjye bwite'. Dany Nanone nawe byagenze gutyo.Kugeza ubu, aba bahanzi bombi bari gutegura ibitaramo byabo by'ibikurankota byo kumurika Album zabo. 

Mu minsi ishize  ubwo byatangazwaga ko  Umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar agiye gutaramira i Kigali, kuva icyo gihe bamwe mu baraperi bo mu Rwanda   barimo Bushali,bagaragaje ko  batishimiye  ibyakozwe n'abateguye iki gitaramo  kuko nta muraperi n'umwe wari watumiwe bavuga ko  basusuguwe cyane.

Gusa  nubwo  byari bimeze gutya , ku mugoroba  mbere yo gukora igitaramo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza,2023, Kendrick Lamar  yahuye  na bamwe mu baraperi bo mu Rwanda barimo  Dany Nanone  ndetse na Kivumbi King.

Reba indirimbo 'Impamvu' ya Riderman

">

Reba indirimbo 'Mpe Enkoni' ya Bulldog

Reba indirimbo 'Eleee' ya Zeo Trap

">


Bulldog avuga ko ikibazo abona byose bihera ku itangazamakuru


Riderman avuga ko  ibitaramo bitegurwa byose bitaba bigenewe kuririmbwamo abaraperi kuko byose biba bifite intego zitandukanye


Zeo Trap avuga ko avuga ko abategura ibitaramo baba bagomba no kwibuka abaraperi kugira ngo muzika Nyarwanda itere imbere muri rusange


Ibitaramo bibera mu Rwanda, abaraperi bavuga ko batajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza kd bashoboye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND