Ibyamamare mu ngeri zinyuranye bakomeje kugaragaza ko biteguye kwitabira igitaramo “Christmas Carols Live Concert” cya Chorale de Kigali, izakora yizihiza urugendo rw’imyaka icumi ishize bategura igitaramo nk’iki mu rwego rw’ivugabutumwa.
Kuva mu mezi
abiri ashize, iyi Korali ifatwa nka Nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika
yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha igitaramo bazakora tariki 17 Ukuboza 2023 mu
nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena mu rwego rwo gufasha Abakristu kwitegura
kwizihiza Umunsi wa Noheli.
Ni urugendo
rwatangijwe no gukora ibiganiro mu itangazamakuru no kwifashisha imbuga
nkoranyambaga zabo, basaba abantu kutazacikwa n’iki gitaramo.
Rwaherekejwe
kandi no guha urubuga abakunzi bayo bagira uruhare mu guhitamo indirimbo
zihimbaza Imana n’izindi zamenyekanye bashaka ko bazabaririmbira muri iki
gitaramo.
Ibi byatumye
abantu bazwi mu ngeri zinyuranye, batangira kwifata amashusho bakoresheje Telephone
bagaragaza ko biteguye kuzitabira iki gitaramo.
Mu butumwa
bw’amashusho bagiye basakaza, bagaruka cyane ku mpamvu abantu badakwiye gucikwa
n’iki gitaramo, bakavuga uburyo abantu bashobora kugura itike, ibyo abantu
bamenya kuri Chorale de Kigali n’ibindi.
Mu bamaze
kugaragaza ko bazitabira iki gitaramo, harimo umukinnyi wa filime Amb. Isimbi
Alliance [Alliah Cool], umukinyi wa Basketball Nshobozwabyosenumukiza Jean
Jacques Wilson;
Umusizi
Rumaga uzwi mu bisigo binyuranye, umukinnyi wa filime 'Nyabitanga' wamenyekanye
muri Filims 'Miss Mulenge', 'Madederi' uzwi cyane muri filime Papa Sava, umunyamakuru
w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, Japhet Mazimpaka, Aline Gahongayire, Marina,
Alyn Sano n'abandi.
Mu gitaramo
‘The Christmas Carols Concert’ baririmba cyane indirimbo zo kwizihiza Umunsi wa
Mukuru wa Noheli, indirimbo zanditswe n’abanyamuziki banyuranye yaba
Abanyaburayi n’Abanyamerika, indirimbo zakunzwe cyane zo mu buzima busanzwe
n’izindi.
“Christmas
Carols Concert" ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n’Abakristu
benshi cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z’umwaka, biturutse ku
kuba abaririmbyi b’iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana
n’Imana.
Perezida wa
Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, aherutse kubwira InyaRwanda ko bagiye
gukora iki gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda
n’abandi mu busabane n’Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko
wawo mu mitegurire n’imiririmbire.
Yavuze ko nubwo Isi yahuye n’amakuba arimo n’icyorezo cya Covid-19, ariko bishimira ko nta mwaka n’umwe bigeze basimbuka mu gukora iki gitaramo kuva mu 2013.
Hodari ati
“Kuba tutarigeze dusimbuka umwaka n'umwe tudakoze Christmas Carols Concert kuva
2013 no mu bihe bya Covid-19 bigakunda; ni ibyo kwishimira.”
Akomeza ati
“Kuba buri mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no
mu buhanga bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera,nabyo ni
ibyo kwishimira.”
Hodari Jean Claude avuga ko bafite ishimwe rikomeye ku muterankunga Mukuru, Sanlam bagendanye urugendo rukomeye kuva mu 2013 bahuriza abakristu mu byishimo bya Noheli buri mwaka.
Akomez ati
“Kuba umuterankunga witwa Sanlam twaratangiranye muri 2013 akaba atarasibye
kubana natwe n'umwaka n'umwe no mu gihe cya Covid-19 kandi ubu abaterankunga
bakaba batarahwemye kwiyongera.”
Uyu muyobozi avuga ko iki gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko bishoboka gutegura ibitaramo nk’ibi byagutse birenze kuba baririmba mu rusengero.
Yavuze ati
“Kuba hari ayandi makorali aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura
ibitaramo bya buri mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za
buri mwaka (nabyo ni ibyo kwishimira).”
Hodari yavuze ko muri iki gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira bakwiye kwitega kuzabona imbuto z’imyaka 10 bamaze bakora ‘ibi bitaramo harimo ubuhanga mu kuririmba no gucuranga bwiyongereye’.
Kandi avuga
ko bazahitamo indirimbo bazaririmba bashingiye ‘ku byo twabonye bikenewe
n'abantu benshi harimo n'indirimbo nshya’.
Uyu muyobozi yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwego gufasha abantu kubona ahantu hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese. Yungamo ati “Ibindi bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose.”
Chorale de
Kigali yashinzwe mu 1966 imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu mahanga
kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku
bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbamo ndeste n’izo
ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.
Intego yabo nyamukuru (RGB), ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.
Chorale de
Kigali yagiye ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze, harimo Misa zisanzwe,
amasengesho ndetse n’ibindi birori byinshi by’umuco mu gihugu.
Iyi korali yamye ifite umubare munini w’abatunganya n'abahimbyi b'umuziki wa chorale mu Rwanda. Abamenyekanye cyane muri bo ni Saulve Iyamuremye, Apollinaire Habyarimana Dr. Jean Claude Byiringiro, Dr. Alfred Ngirababyeyi, Pacifique Tunezerwe n’abandi.
Chorale de
Kigali yakunze gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ijuru n’Isi
nibirangurure’, Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza, Ma Vie
c’est le Christ, Indabo za Mariya, ‘Reçois l’adoration’, Adeste Fideles,
‘Ab’ijuru baririmba’, Kleinzac, n’izindi.
Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe ku isoko, aho mu myanya isanzwe ari ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw mu myanya ya Premium, 25,000 Frw mu myanya ya VIP na 50,000 Frw mu myanya ya VVIP. Ni amatike ushobora kubona unyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw
Umukinnyi wa
filime Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool] yasabye abantu kutazacikwe n’iki
gitaramo
Umukinyi wa
Basketball Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yabwiye abafana be kugura
amatike hakiri kare
Umusizi Rumaga
uzwi mu bisigo binyuranye yavuze ko gucikwa n’iki gitaramo ari ukunyarwa
zigahera
Umukinnyi wa
filime 'Nyabitanga' wamenyekanye muri Filime 'Miss Mulenge' yavuze ko iki
gitaramo kizafasha benshi guhimbaza Imana
'Madederi'
uzwi cyane muri filime Papa Sava avuga ko tariki 17 Ukuboza 2023 muri BK Arena
bizaba ari ibicika muri iki gitaramo
Umunyamakuru
w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, Japhet Mazimpaka avuga ntawe ukwiye
gucikwa n’iki gitaramo cy’ubudasa
Aline
Gahongayire yavuze ko Chorale de Kigali ifite ibigwi mu gukora iki gitaramo
buri mwaka
Umuhanzikazi
Marina yavuze ko tariki 17 Ukuboza 2023 azaba ari muri iki gitaramo
Alyn Sano yumvikanishije
ko ushobora kugura itike yawe muri iki gitaramo ukagabanyirizwa 25%
Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi avuga ko azitabira iki gitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDARATA UMWAMI'
TANGA IGITECYEREZO