RFL
Kigali

Kuki abafana ba APR FC bari kwimyoza kandi uyu mwaka aribwo ikipe ihagaze neza?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/12/2023 17:04
0


Bamwe mu bafana ba APR FC bari gutaha bimyoza ndetse biciraguraho bavuga ko ikipe iri kubababaza, kandi bayoboye urutonde rwa shampiyona.



Ku muntu ubirebera kure byamutangaza umusobanuriye uburyo abafana ba APR FC batishimiye umusaruro w'ikipe yabo, kandi ariyo ya mbere ku rutonde rwa shampiyona. Imikino ibaye ibiri ibyo abafana ba APR FC bavugaga rwihishwa, batinyaga gushyira ahagaragara, kuri ubu bari kubivuga byeruye ndetse bababaye cyane.

Umusaruro wa APR FC uhagaze gute muri Shampiyona ugereranyije n'umwaka ushize?

Kuri ubu APR FC iri ku mwanya wa 1 n'amanota 27. Umwaka ushize ku munsi nk'uyu wa 13, APR FC yari ku mwanya wa 3 n'amanota 24, bivuze ko iyi kipe yari inyuma ho amanota 3 ndetse ikaba iri inyuma ho imyanya 2. Mbere y'uko tujya ku bindi, urumva ko ubu APR FC ihagaze neza ugereranyije n'umwaka ushize.

Mu mikino 13 APR FC imaze gukina yatsinzemo 7 inganya 6 ntiratsindwa umukino n'umwe. Kuri ubu APR imaze gutsinda ibitego 16, itsindwa 7 izigannye ibitego 9. Umwaka ushize APR FC ku munsi wa 13, yari imaze gutsinda 6 inganya 6 itsindwa 1. APR FC umunsi nk'uyu yari imaze gutsinda ibitego 19 itsindwa 10 izigamye 7.

APR FC kuri ubu ihagaze neza kuruta uko yari imeze umwaka ushize 

Umwaka ushize w'imikino, kuva ku munsi wa 9 APR FC yatsinze Sunrise FC ibitego 3-2 ndetse wari umukino ukomeye cyane warangiye abafana ba APR FC nta nkuru, ariko ntabwo batonganye. Umunsi wa 10 APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2, abafana batashye bishimye kuko umukino wagiye kuba bazi ko Kiyovu Sports batayiva mu nzara.

Bidatinze ku munsi wa 11 APR FC yasuye Mukura banganya ubusa ku busa, ariko nta mukinnyi wasakuje ngo bijye hejuru APR FC yaje i Kigali yakirwa na Gasogi United banganya 0-0, ariko nta mufana wasakuje ngo bigere hanze nk'uko byagenze nijoro ubwo bari bamaze kunganya na Gasogi United nanone 0-0.

Ku munsi wa 13 nibwo APR FC yiyandayanze itsinda Rutsiro FC ibitego 2-0 nyuma y'imikino 3 idatsinda. Kuri ubu mu mikino 6 iheruka, APR FC yatsinzemo 2 Muhazi United na Sunrise FC inganya 4 na Rayon Sports, As Kigali na Kiyovu Sports na Gasogi United.

Mu mukino 5 APR FC yakinnye umwaka ushize yikurikiranya kugira ku munsi wa 13, bakuyemo amanota 9 kuri 15 bakiniraga angana neza nayo bafite mu mikino 5 baheruka gukina ya shampiyona.

None abafana ba APR FC umujinya bari kuwuterwa n'iki?

Ku bwanjye nk'umuntu ukurikirana hafi shampiyona y'u Rwanda ndetse n'umupira w'amaguru muri rusange, navuga ko impamvu impamvu abafana bari kwitonganya ziri mu byiciro 3.

1. Ntabwo abafana bishimiye  uko  umutoza akinisha abakinnyi 

Iyo wumvise abafana ba APR FC bavuga ko umutoza wabo batamushaka ndetse ariwe utuma ikipe ye ibura umusaruro. Abafana bavuga ko Thierry Froger akinisha APR FC nabi kandi ifite abakinnyi.

Abafana ba APR FC umukino ujya kurangira nta mahoro bafite baba batsinze cyangwa batsinzwe 

Ku bwanjye hari aho abafana wabumva nubwo bidakuraho umusaruro n'amahitamo y'abatoza. Hari igihe umutoza afata ibyemezo n'impinduka mu bakinnyi bigatungura benshi harimo nko gukinisha Niyomugabo Claude nka nimero 10, umwanya yatangiye akinishaho Niyibizi Ramadhan ariko akaza kugira ikibazo cy'imvune.

Niyomugabo Claude usanzwe ukina inyuma ibumoso, amaze imikino 3 akina nka nimero 10, abafana ntabwo bumva impamvu yabyo. Sharaf Edin Shaiboub, ntabwo abafana bumva impamvu abanza hanze y'ikibuga ndetse rimwe na rimwe ntaboneke no mu bakinnyi bifashishwa ku mukino.

Uyu musore wo muri Sudani abafana bari bikundiye na nubu ntabwo bazi amakuru y'ukuri atuma uyu mukinnyi adakina kandi babona yabafasha.   Abafana ku mugoroba bibazaga impamvu Bizimana Yannick adakandagira mu kibuga kandi Bacca yari yarushye.

Niyomugabo Bosco yaraye avuye mu kibuga yababaye, biteye ikibazo ko ashobora kudakina umukino  utaha 

Umukinnyi Yunussu, ntabwo abafana bemera ko yakabaye  abanza mu kibuga, mu gihe myugariro Benjem Bienvenue abanza hanze kandi baba bifuza ko ajya mu kibuga.

Thierry Froger abajijwe ku mpamvu Yunussu abanza mu kibuga imbere y'abandi ba myugariro afite, yavuzeko ari we myugariro mwiza afite udakunze gukora amakosa.

2. Abafana ba APR FC bashobora kuba bakeka ko beguriwe ikipe

Ntabwo byari bisanzwe ko abafana ba APR FC birekura cyane bakivayo mu kuvuga banenga ikipe yabo. Gusa kuva ubuyobizi bwahinduka ikipe igatangira gushyirwamo n'abayobozi basanzwe, abafana bashobora kuba barizeye ko ikipe yabegerejwe byeruye.

3. Kugarura abanyamahanga abafana bumvaga ibindi

Abafana ba APR FC bacyumva ko ikipe yazanye abakinnyi b'abanyamahanga, bumvaga ko bagiye kujya bakubita umuhisi n'umugenzi gusa na n'ubu bakubise umuhisi ariko umugenzi byaranze. Abafana ntabwo baribagirwa uburyo bavuyemo mu mikino nyafurika, kandi bari bizeye abanyamahanga, basa naho bashaka gutangirira hafi kugira ngo bitaba no mu gikombe cya shampiyona. 

Umutoza Thierry ntabwo bemera uburyo akoresha abakinnyi ndetse n'uburyo asimbuzamo 

Shaiboub abafana bakomeje gutaka batakamba ngo ahabwe umwanya uhagije wo gukina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND