Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama,wo mu Karere ka Gasabo yakoze impanuka n'imodoka ihitana umwana umwe w'umunyeshuri abandi icyenda barakomereka cyane.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Murama muri Ngoma yakoze impanuka atwaue imodoka ye yo mu bwoko bwa Jeep Toyota RAV4 RAC777E, yavaga i Kigali yerekeza i Rwamagana.
Uyu muyobozi Mapendano Gilbert yagonze abanyeshuri icyenda bo ku bigo bya GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School, n’umugenzi umwe, bagenderaga iruhande rw’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru.
Nk'uko tubikesha Umuseke, Uwitabye Imana yitwa Umukundwa Brenda Kell w’imyaka itandatu hanyuma abakomeretse ni Uwodukunda Daria w’imyaka 16 , Birahamye Pacifique w’imyaka 18, Iduhoze Ingabire Josianne w’imyaka 12, Cyubahiro Frank w’imyaka 7, Umukundwa Liliane w’imyaka 7, Gisubizo Frank w’imyaka 17, Iranzi Era w’imyaka 5, Niyomwungeri Prince w’imyaka 10 , na Nyiransabimana Denyse w’imyaka 18.
Iyi mpanuka yahitanye umwe igakomeretsa benshi, yabaye ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, ibera mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko impanuka yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabiziga.
Ati “Guta umuhanda, akagonga abantu, hashobora kuba harimo n’ubusinzi.”
ACP Rutikanga Boniface yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse avuga ko hari imyanzuro ikakaye bazajya bafatira uwarenze ku mabwiriza yo mu muhanda.
Ati “Ubuzima bw’abantu burahenze kandi buranababaza. Iyo umuntu abuze ubuzima, iyo amugaye. Ni byiza ko hari imyanzuro tugomba gufata. Gutwara ikinyabiziga kitaringaniye,ku muvuduko,umuntu yanyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, kugenda utubahiriza amategeko. Twongera kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda”
TANGA IGITECYEREZO