RFL
Kigali

Manchester United yatangiye kwikoma bamwe mu banyamakuru bakomeye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/12/2023 20:59
0


Ikipe ya Manchester United yatangiye kwikoma bamwe mu banyamakuru bakomeye nyuma y'uko batangaje amakuru avuga ko Erik Ten Hag yatangiye kunanirwa kugenzura abakinnyi ndetse hakaba hari n'umwuka mubi mu ikipe.



Ibi byabaye mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri gitegura umukino w' ejo kuwa wa Gatatu iyi kipe ya Manchester United izaba yakiriyemo Chelsea ku munsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye bitabiriye bisanzwe ariko bamwe muribo babuzwa kwinjira ahagiye kubera ikiganiro n'itangazamakuru n'umutoza. 

Ababujijwe harimo Kaveh Solekhol ukorera Sky Sports,Samuel Luckhurst ukorera Manchester Evening news , David McDonnell ukorera The Mirror na Rob Dawson wa ESPN. 

Iri tegeko ry'uko batiniira ryatanzwe na Andrew Ward ushinzwe ibijyanye n'itangazamakuru mu ikipe ya Manchester United akaba yabikoze bitewe nuko aba banyamakuru baherukaga kwandika inkuru zivuga ko Erik Ten Hag yananiwe kugenzura abakinnyi be ndetse hakaba hari n'umwuka mubi mu bakinnyi muri rusange kandi ataribyo.

Ibi biri kuba mu gihe iyi kipe y'amashitani atukura iri mu bihe bitari byiza kuko kugeza ubu iri kumwanya wa 7 n'amanota 24.


Abanyamakuru bavuze ko umutoza wa Manchester United yananiwe kugenzura abakinnyi ndetse ko hari n'umwuka mubi hagati yabo none babujijwe kwitabira ikiganiro n'itangazamakuru


Erik Ten Hag  utamerewe neza 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND